Biteze serivisi nziza mu bitaro bishya bya Ruhengeri bigiye kubakwa

Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko ababigana, batahwemye kugaragaza imbogamizi zo kutanogerwa na serivisi bitewe n’uburyo bishaje kandi bikaba ari na bitoya, ngo iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka vuba, kuko ubu hamaze kuboneka ingengo y’Imari izifashishwa mu kubyubaka mu buryo bugezweho.

Ni ibitaro byubatswe hagati y'umwaka wa 1939-1940 bikaba bishaje cyane
Ni ibitaro byubatswe hagati y’umwaka wa 1939-1940 bikaba bishaje cyane

Ni ibitaro bimaze imyaka itari munsi ya 80 kuko byubatswe hagati y’umwaka wa 1939-1940.
Kuba inyubako zabyo zishaje kandi ari nke, bituma serivisi zihabwa ababigana zitanoga uko bikwiye kandi ntizihutishwe.

Karinganire Clementine agira ati "Kuba inyubako z’ibi bitaro hafi ya zose zishaje biratubangamira cyane. Mfatiye nk’urugero rw’iyi nzu igeretse y’ahazwi nko muri Medecine interne, hari aho sima yagiye yangirika hakazamo ibinogo, amarangi hose arashishuka byongeye no kuba nk’amadirishya n’imiryango byose ubona bitakijyanye n’igihe".

Ati "Nko ku bikoresho ho ibitanda na za matela byarashaje, nabwo kandi abarwayi babiryamaho bagerekeranye ku gitanda kimwe bakabura ubuhumeka. Ibi bitaro rwose bigaragara ko bishaje mu buryo bukomeye bituma dusaba Leta kudutabara, ikareba uko byasanwa cyangwa hakubakwa ibindi bishya bibisimbura".

Leta y’u Rwanda iheruka kugirana na Leta y’u Bufaransa, mu kwezi k’Ukwakira 2023, amasezerano y’inguzanyo y’asaga Miliyoni 75 z’Amayero, ni ukuvuga angana na Miliyari zisaga 97 z’Amafaranga y’u Rwanda azifashwa mu kubaka ibitaro bikuru bya Ruhengeri.

Nubwo hataramenyekana igihe nyirizina iyo mirimo izatangiriraho, kuko bigomba kubanzirizwa no gutanga amasoko yo gukora inyigo, n’indi mirimo irebana na byo uko byagenda kose ngo icyari gikomeye yari iyi ntambwe yagezweho yo kubona ubushobozi bwo kubyubaka.

Izi ni zimwe mu nyubako zizasenywa zigasimbuzwa izindi nshya
Izi ni zimwe mu nyubako zizasenywa zigasimbuzwa izindi nshya

Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri yagize ati "Mu by’ukuri kuba ari inyubako za cyera zitisanzuye byari ikibazo yaba ku bavura n’abavurwa. Kugeza ubu ku bitanda 328, iyo urebye umubare w’abantu twakira n’ahantu baba baturutse, ni ibitanda bicyeya cyane. Bijya bitubaho ko ibitanda byuzuraho abarwayi, ugasanga nk’igitanda kimwe kiryamyeho babiri, ubundi rimwe na rimwe hakaba n’abo twohereje kwivuriza mu bindi bitaro harimo ibya Shyira, ugasanga bavunikira mu mayira, n’imiryango yabo ikahatakariza byinshi nyamara twakabaye tubikorera hano".

Ati "Kuba hagiye kubakwa ibindi bishya ni ibyerekana amahirwe akomeye ku bakozi batangaga serivisi batisanzuye, aho twizeye ko bizagabanya imvune n’igihe abarwayi batakazaga mu gihe babaga boherejwe gushaka ubuvuzi ahandi".

Ibitaro bishya bizubakwa bizaba biri ku rwego rujyanye n’igihe yaba mu nyubako ingano yabyo ndetse no muri serivisi. Icyiciro cya mbere cyo kubyubaka kikazarangira bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi ku bitanda 550 bivuye ku bitanda 328.

Uretse abo barwayi bahivuriza bahacumbikiwe, abivuriza bataha nibura babarirwa muri 250 na 300 ku munsi. Iyo hiyongeraho umubare w’abaganga, abaforomo ndetse n’abandi bakozi bakira ababigana muri za serivisi zitandukanye usanga uwo mubare wiyongera.

Uku kubaka ibi bitaro, mu gihe imirimo izaba irimo gukorwa na serivisi zisanzwe zihatangirwa zizakomeza, icyakora zimwe na zimwe zizagenda zimurirwa mu bindi bice n’ubundi byo muri ibi bitaro.

Mu nyubako zizasenywa zigasimbuzwa inshya, nk’uko Dr Muhire yakomeje abibwira Kigali Today, harimo ahavurirwa abana batoya(Pediatrie), ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe(Santé Mental), serivisi zita ku ndwara zo mu mubiri(Medecine Interne) na serivisi zita ku bantu bafite Virus itera Sida.

Yagize ati "Abaturage bashonje bahishiwe kuko bizaba ari ibitaro byiza bifite abatanga ubuvuzi bahagije n’ibikoresho byose nkenerwa, ku buryo nk’abo twajyaga twohereza za Kigali bakamarayo igihe barwariyeyo mu buzima bugoye, n’abo byabaga ngombwa ko twohereza ku bindi bitaro, kuko hano byabaga byatwuzuranye, ibyo bibazo byose bizavaho".

Gusaza no kuba bitoya ugereranyije n'umubare w'abo byacyira byatumaga serivisi zitihuta kandi zitanoze
Gusaza no kuba bitoya ugereranyije n’umubare w’abo byacyira byatumaga serivisi zitihuta kandi zitanoze

Usibye abagana ibi bitaro n’ababikoramo bagaruka ku musaruro witezwe ubwo bizaba byubatswe, abiganjemo urubyiruko biteze kuzahabonera akazi k’ubwubatsi batandukane n’ubushomeri.

Ibi bitaro byarangwaga n'inyubako zishaje cyane
Ibi bitaro byarangwaga n’inyubako zishaje cyane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka