Nyuma yo gusobanurirwa ibyahinduwe mu itegeko nshinga, abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gisagara bashimiye abadepite kuba barabatumikiye, akazi gasigaye kakaba ari akabo.
Benshi muri aba baturage baravuga ko ikibatindiye ari ukubafungurira ibiro by’itora maze bagashimangira ubusabe bwabo.
Murindahabi Jean Pierre wo mu murenge wa mamba ati “Imbogamizi yari ihari yavuyeho kuko ingingo ya 101 yahinduwe, ahasigaye rero ni ahanjye n’abandi babona ko perezida Kagame akwiye gukomeza kuyobora aho tuzitorera yego imbogamizi ikavaho burundu tukazamwitorera n’ubutaha, amatora ni agere gusa”
Muri gahunda yo gusobanurira abatuye Gisagara ibyahindute mu itegeko nshinga, benshi bongeye kugaragaza byinshi mu byo bagejejweho n’ubuyobozi bwiza birimo iterambere mu buhinzi, mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.
Ibi byose rero nibyo bashingiyeho banasaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yahindurwa kugirango bazagire amahirwe yo kuzongera kwitorera perezida Paul Kagame n’izindi manda, aho bavuga ko ku mutora ari ukwiteganyiriza iterambere.
Bakundukize Elysé umwe mu bafite ubumuga mu murenge wa Kibirizi ati “Twasubijwe agaciro mu gihe abafite ubumuga twari twaratakaye, twabonye byinshi, gutora yego kuri jye ni uguhitamo kubona kaburimbo gisagara, ni uguhitamo iterambere muri rusange”
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney umwe mu badepite bari muri Gisagara, avuga ko iyi gahunda yo gusobanura ivugururwa ry’itegekonshinga abaturage bayakiriye neza, akaba adashidikanya ko biteguye kugaragaza icyo bifuza binyuze muri Referendumu.
Ati “Aho twagiye hose abaturage bari benshi kandi bagaragaje ibyishimo ku bisobanuro twabahaye bashima ko twabatumikiye, bigaragara ko biteguye kugaragaza icyifuzo cyabo muri aya matora”
Ubwo abaturage bandikaga amabaruwa asaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ihindurwa mu karere ka Gisagara niho hagaragaye abaturage benshi mu ntara y’amajyepfo banditse babisaba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|