U Rwanda rwasobanuye ko Kongo iri mu bibazo yikururiye umuryango w’Abibumbye urebera

Kuri iki cyumweru, u Rwanda rwitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi idasanzwe ku mutekano mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho rwasobanuye imvo n’imvano y’ibibazo iki gihugu kikururiye, bikaba bigenda bifata indi ntera.

Intumwe y’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rubabajwe n’ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, icyakora avuga ko, iki kibazo cyashoboraga kwirindwa, iyo Kongo ibishyiramo ubushake.

Yavuze ko Kongo ifite ibikenewe byose byatuma haboneka amahoro arambye muri kariya karere. Aha, yunzemo avuga ko Umuryango w’Abibumbye wari utegereje byinshi ku biganiro by’amahoro bya Nairobi na Luanda byari bigamije kugarura umubano mwiza w’u Rwanda na Kongo, ndetse no gushyiraho ibiganiro byahuza abanyakongo kugira ngo bakemure ibibazo igihugu cyabo gifite babihereye mu mizi.

Muri ibyo bibazo, u Rwanda rwavuzemo intege nke za Leta ya Kongo mu guhagarika imitwe yitwaje intwaro, ubu ngubu imaze kugera kuri 250, harimo na M23, ndetse n’imitwe 14 yitwaje intwaro ituruka muri aka Karere, harimo na FDLR.

Luanda rero yashyizwemo imbaraga cyane muri Werurwe 2024, ndetse muri Nyakanga uwo mwaka, ishyiraho amasezerano y’agahee muri Kongo, akaba yari ateganyijwe kubahirizwa muri Kanama 2024.

Nyamara, ngo aho kugira ngo yubahirize amasezerano y’agahenge, Kongo ngo yongereye ibikorwa bya gisirikare muri aka gace k’Uburasirazuba, ifatanyije n’abayitera inkunga muri uru rugamba.

Kongo ngo yashyize ibitwaro bikomeye ku mupaka wayo n’u Rwanda, ndetse ikoresha n’inshuti zayo bafatanyije muri uru rugamba, barimo abasirikare ibihumbi icumi byavuye mu Burundi.

Icyo gihe rero, DRC n’abo bafatanyije bateye ibirindiro bya M23, maze nayo iritabara, ndetse ifata n’ibindi bice.

Uhagarariye u Rwanda yagize ati “ikibabaje, ni uko umuryango mpuzamahanga wahisemo gushinja M23, nk’aho bakarebye Kongo n’abo bafatanyije bishe amasezerano y’agahenge. Amasezerano y’agahenge yarebaga impande zombi, zose zasabwaga kuyubahiriza.”

U Rwanda rero ruvuga ko nk’aho ibyo bidahagije, Kongo n’abo bafatanyije bagiye barasa ku baturage, cyane cyane ku nkambi z’impunzi, maze inzirakarengane nyinshi zirahagwa.
Byongeye kandi ngo bagiye batera ibisasu biremereye aho M23 yafashe, bakaganisha ahatuye abantu benshi, bityo yica abaturage, imitungo n’amatungo yabo, ndetse itwika n’amazu.

U Rwanda kandi, rwavuze ko isubikwa ry’isinywa ry’amasezerano ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Kongo ryari riteganyijwe I Luanda mu Gushyingo 2024, ryatumye ikibazo cy’intambara kirushaho kuzamba kuko Kongo yashatse kurebera umuti w’intambara mu bikorwa byo gukomeza kurwana, aho kureba izindi nzira zari zarashyizweho n’akarere.

Iyo myitwarire ya Kongo, ngo ni yo yatumye ibintu birushaho kuzamba birinda bigera aho biri ubu.

I Luanda, inama y’Abaminisitiri b’u Rwanda, DRC ndetse n’umuhuza-Angola, ngo yari yumvikanye ku bikwiye gukorwa kugira ngo umutekano ugaruke muri DRC, harimo gusenya FDLR.

Asobanura FDLR, intumwa y’u Rwanda yibukije ko ari umutwe w’iterabwoba, urimo abakoze Jenoside yakorewe abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu 1994, ikaba imaze imyaka 30 yiturije muri DRC, aho yakomereje ibikorwa by’urugomo n’ingengabitecyerezo ya Jenoside.

Ibi ni nabyo byavuyemo ubwicanyi bwibasira abakongomani bavuga Ikinyarwanda, ubu ngubu ababarirwa mu bihumbi bakaba barabaye impunzi mu bihugu by’aka karere.

“Uyu munsi, nta n’ubwo Kongo ifata FDLR nk’umutwe w’iterabwoba, ahubwo ni umufatanyabikorwa wabo w’imena.”

Ingingo zagombaga gufatwaho umwanzuro zari zifite ibibazo bitatu by’ingenzi ari byo ikibazo cya FDLR, ubwirinzi bw’u Rwanda, ndetse na M23. Aha, ngo hari hashyizweho urugendo rwo gukuraho FDLR, ndetse no kuvanaho ubwirinzi u Rwanda rwari rwashyizeho, byose biremeranywa.

Ubwo hari hasigaye ikibazo cya M23, ariko nabwo, mu gihe ibiganiro by’I Luanda byari biri kuba, ikibazo cyayo ngo ntaho cyari cyagiye, ahubwo cyari gikomeje gufata indi ntera, aho Kongo yari yashyize imbaraga zirushijeho mu bufatanye n’uyu mutwe.
Yagize ati “nta gihe Kongo yigeze igira ubufatanye bukomeye na Leta ya Kongo nk’iki gihe. N’igihe Abaminisitiri baganiraga I Luanda, Kongo yakoranaga inama eshatu zikomeye na FDLR mu mujyi wa Goma. Ibi byerekana ubushake bucye bwa Kongo mu kurangiza ikibazo.”

Ubwo rero baganiraga kuri M23, ngo Kongo yarahakanye iratsemba, ivuga ko idashobora na rimwe kuganira na M23, ku buryo ibiganiro byamaze amasaha icyenda kuri iyo ngingo, ntibyagira icyo bitanga.

“Kubera ko ingingo ya M23 yari yonyine iteganyijwe, kuba itari yumvikanyweho u Rwanda ntabwo rwari kujya gusinya amasezerano, kereka niba kwari ukujya kwifotoza. Niyo mpamvu amasezerano yasubitswe kugeza aho ingingo zose zizumvikanwaho.”

U Rwanda rwavuze ko iibikorwa bya gisirikare bya Kongo byo kwifatanya n’abasirikare ibihumbi icumo by’u Burundi, Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro 1600 ndetse n’ingabo z’umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, biteje impungenge ku mutekano w’u Rwanda.

U Rwanda kandi, rwongeraho ko ibyo Perezida wa Kongo amaze imyaka ibiri avuga ko ashaka guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, ni ikibazo gikomeye ku Rwanda.

“Kuba umukuru w’igihugu runaka yavuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi mu kindi gihugu si ikintu umuntu yajenjekera. Ibi rero byiyongeraho imyifatire ya Kongo yo gushyira ibirwaro bikaze ku mupaka wayo n’u Rwanda.”

U Rwanda, ruvuga ko rutewe impungenge no kubona Umuryango w’Abibumbye ntacyo uvuga ku gukoresha abacanshuro mu ntambara, kandi binyuranye n’amasezerano n’amahame mpuzamahanga.

U Rwanda rwavuze ko rutarwanya MONUSCO, ndetse ko rudashyigikiye iyicwa ry’abari mu butumwa bw’amahoro, icyakora runenga imyitwarire yatumye abagera kuri 14 bicwa mu ntambara na M23.

“Ibibazo u Rwanda rufite kuri MONUSCO biri mu buryo butatu: mu myaka 6 imaze,yari ifite inshingano zo gukuraho FDLR, nyamara ikibazo cyayo ahubwo cyarushijeho kwiyongera. Icya kabiri, MONUSCO yatandukiriye inshingano yo kubungabunga amahoro, maze yifatanya na Kongo n’inshuti zayo mu rugamba rurimo no guharanira gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi narwo ari umunyamuryango w’umuryango w’abibumbye.

Icya gatatu kiyongereye kuri ibi, ni uko ngo MONUSCO itera inkunga FDLR, umutwe umuryango w’abibumbye ubwawo washyize ku rutonde rw’iterabwoba. Monusco kandi itera inkunga abacanshuro, ibi byose bikaba byica amasezerano mpuzamahanga.

U Rwanda kandi rwerekanye kuba Kongo ifite ikibazo uyu munsi mu Burasirazuba bwa Kongo, si igitangaza. Ngo ni cyo kibazo yari ifite mu myaka 12 ishize, kandi ikitwaramo nabi.

Umnuryango mpuzamahanga rero nawo ngo ufite uruhare muri iki kibazo, kuko wateshutse ku nshingano zawo muri Kongo.

U Rwanda rwavuze ko rufite ubushake bwa Politiki bwo gufatanya na Kongo ngo amahoro arambye aboneke, icyakora rusanga ko hakenewe abandi bantu bo ku mugabane wa Afurika bakwiyongera mu bahurira mu biganiro by’I Luanda, bafasha gukemura ikibazo cya Kongo.

Kongo ubwayo, ngo igomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo, kuko ni ibibazo byayo mbere y’uko byaba uby’undi uwo ari we wese.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka