Ahazaza h’amasomo ya gisirikare muri Afurika hashingiye ku bufatanye, guhanga ibishya no gukoresha ikoranabuhanga – Gen Mubarakh
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika gukomeza guteza imbere ubufatanye, guhanga udushya no kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire n’imyitozo, kugira ngo abayobozi b’ingabo bashobore guhangana neza n’ibibazo by’umutekano biri ku mugabane wa Afurika.
Ibi yabivugiye mu muhango wo gusoza ku mugaragaro Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri ya Gisirikare ya Afurika (ACoC) yabereye i Kigali, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya Gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’Ikoranabuhanga.”
Iyi nama yamaze iminsi itatu yahuje abayobozi b’amashuri ya gisirikare baturutse hirya no hino muri Afurika. Yagarutse ku ngingo zitandukanye zigamije gushimangira ubufatanye hagati y’ayo mashuri, harimo kurebera hamwe uburyo bwo guhuza gahunda z’imyigishirize, gusangira ubunararibonye, no gushyiraho gahunda yo guhanahana abanyeshuri n’abarimu.
Mu ijambo rye yagejeje ku ntumwa zaturutse mu bihugu 24 bya Afurika harimo n’intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe , Gen Mubarakh yagize ati: “Ahazaza h’uburezi bwa gisirikare muri Afurika hashingiye ku bufatanye, udushya no kwinjiza ikoranabuhanga, kugira ngo turusheho kugira ubushobozi bwo gukorera hamwe no guhangana n’ibibazo by’umutekano kuri uyu mugabane.”
Yongeyeho ko ibiganiro by’iminsi itatu byagaragaje akamaro ko kwinjiza ikoranabuhanga mu myitozo, guteza imbere ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu, no kubaka abayobozi bashoboye kuyobora ingabo z’ibihugu byinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika.
Gen Mubarakh Muganga yasabye abitabiriye inama kwita ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo, amabwiriza n’amasezerano byayivuyemo.
Inama yasojwe no gushyikiriza ubuyobozi bwa ACoC igihugu cya Tanzania, nyuma y’umwaka umwe u Rwanda rumaze ari rwo rwari rufite ubuyobozi.
Mu ijambo rye ryo kwakira inshingano, Maj. Gen. Stephen Mnkande, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Tanzania, yasezeranyije ko azakomeza kubahiriza amahame ya ACoC, no gushyira imbere ubufatanye hagati y’amashuri ya gisirikare muri Afurika.
Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda yagarutse ku gihe u Rwanda rwari ruyoboye ACoC, avuga ko rwagendeye ku ntego y’ingenzi yo gushimangira ubufatanye no guhuza uburyo bw’imyigishirize. Yagize ati: “Twakoze ibishoboka byose ngo dukomeze ibiganiro no gusangira ubunararibonye, kuko twemera ko ibibazo by’umutekano bisaba ibisubizo duhuriyeho ndetse n’ingabo zishobora gukorana neza mu rwego rwa Afurika.”
Nyuma y’umuhango wo gusoza, abitabiriye Inama ya ACoC basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|