Barasaba ubutabera nyuma yo gukubitwa bazizwa kwaka inyemezabuguzi ya EBM
Ku wa 26 Ukuboza 2024, umwe mu bantu twaganiriye twifuje guha izina Ndayisaba, yasohokanye n’umuryango we ugizwe n’abavandimwe batandatu, bajya gusangira no gusabana nk’uko byari bimeze ku miryango myinshi yishimiraga gusoza umwaka no gutangira undi.

Nubwo byari ibihe byo kwinezeza ntabwo kuri uwo muryango byabagendekeye neza, kubera ko nyuma y’uko bari bamaze kubona serivisi zirimo guhabwa ibyo kunywa no kurya basabwe kwishyura, na bo (abagize uwo muryango) basaba guhabwa inyemezabuguzi ya EBM, bibaviramo guhohoterwa, barakubitwa bamwe bajya
nwa kwa muganga.
Aganira na Kigali Today, Ndayisaba yavuze ko nyuma yo guhabwa serivisi bagasabwa kwishyura, basabye guhabwa inyemezabuguzi ya EBM, babwirwa ko bagiye kuyibazanira, aho kuyihabwa, nyiri aho bari basohokeye, yazanye abantu barafunga ubundi batangira kubakubita, ku buryo byabagizeho ingaruka.
Ati “Ijambo numvise ni uko nyir’akabari yavuze ngo mubakubite nzirengera ikizaba. Abagabo basohokanye inkoni baradukubita, ku buryo umwana umwe bamukubise inkoni yo mu mutwe arerembura amaso maze imodoka ya polisi ije isanga aryamye bamujyana kwa muganga. Nanjye bamvunnye akagombambari.”
Arongera ati “Niba narakubiswe nzira gusaba inyemezabuguzi ya EBM kandi atari jye jyenyine, urumva nkanjye ntabwo nzongera gutungutsa mu kanwa kanjye ijambo EBM, kuko byangizeho ingaruka zo kugenda ncumbagira, ubu tuvugana maze iminsi mvuye ku mbago.”
Mugenzi we bivugwa ko yakubiswe bakamusiga ari intere yagize ati “Bosi (boss) wabo sinzi icyo yankubise hafi y’imbavu, undi ankubita ikindi ku rutugu no mu mutwe, nakangutse ndi kwa muganga abandi bo bari kuri Polisi.”
Yungamo ati “Ubu mporana umutwe udakira, bahise bampa turansiferi (Transfer) y’i Kanombe ntabwo ibisubizo byanjye birasohoka, ntabwo nakongera kwaka inyemezabuguzi ya EBM kubera ko nari mpfuye nyizira, ahubwo nifuza ko twarenganurwa, kuko tugeze iki gihe abaduhohoteye nta na kimwe barakorerwa.”
Ni ikirego bavuga ko bashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), muri iryo joro, ariko kugeza uyu munsi bakaba batarahabwa ubutabera, kubera ko iyo bagerageje kubaza babwirwa ko uwarezwe amaze guhamagarwa inshuro eshatu yanga kwitaba.
Ibyo bavuga ntibabihurizaho n’uwo bashinja kubakubita witwa Jean Claude Bariruka, uvuga ko ibyo abamushinja bavuga ari amatakirangoyi, kuko banze kwishyura bagakubitwa n’abandi bakiriya babasabaga kwishyura.
Ati “Abo bantu ntabwo bakubitiwe iwanjye, kuko bashatse kurwanira iwanjye ndabasohora hamwe n’abandi bantu bashwanaga, baragenda barwanira hanze, kandi RIB yarantumiye nditaba, ngenda nsobanura ibyo ari byo.”
Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira, akoresheje ubutumwa bwanditse, yabwiye Kigali Today ko bakiriye icyo kirego, iperereza rikaba ryarahise ritangira kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho akaba n’umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Jean Paulin Uwitonze, yabwiye Kigali Today ko n’ubwo icyo kirego ntacyo bigeze babona, ariko iyo ibintu nk’ibyo bibaye, umucuruzi nk’uwo ahanwa hakurikijwe amategeko, bitewe n’ibikorwa yakoze bigendanye no gushaka kunyereza umusoro.
Ati “Nta n’ubwo amategeko ateganya ko umukiriya agomba kuyisaba, ahubwo ateganya ko ayihabwa yaba ayisabye cyangwa atayisabye. Mu gihe atayihawe akatumenyesha, icya mbere gikorwa ni uko uwo mucuruzi ahanwa bitewe n’icyiciro tumusangamo cy’ubucuruzi.”
Ubusanzwe umucuruzi iyo afite EBM ntatange inyemezabuzi yayo, bigize icyaha cyo kutubahiriza imikoreshereze ya EBM, gihanishwa gucibwa amande y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200-400, bitewe n’inshuro basanze yarakoze icyo cyaha, ariko hakanarebwa umusoro wari uri ku bwishyu yabonye ugakubwa inshuro icumi iyo bwari ubwa mbere, byaba ari insubiracyaha bigakubwa inshuro makumyabiri.
Hashobora kwiyongeraho ibindi bihano biteganywa n’itegeko, birimo gufungirwa ubucuruzi mu gihe kigera ku minsi 30, gutangazwa mu binyamakuru no kwamburwa icyemezo cy’ubucuruzi mu gihe byaba byemejwe.
Kuba itegeko riteganya ko umuntu wese ukora ibikorwa bibyara inyungu asabwa gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwo gutanga inyemezabuguzi, kutabikora bigize icyaha gihanwa n’amategeko.
Bimwe mu bihano biteganyirizwa uwo muntu, hagenderwa ku cyiciro cy’ubucuruzi asanzwe akora, hakarebwa icyo itegeko rimuteganyiriza.
Mu gushaka kumenya byinshi ku buryo umuguzi ashobora kurengerwa haramutse habayeho guhoterwa igihe yageragezaga kwishyura akoresheje bumwe mu buryo bwemewe mu gihugu, burimo Momo Pay, POS, Airtel Money no gusaba inyemezabuguzi, Kigali Today yiyambaje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ihiganwa no kurengera umuguzi muri icyo kigo, Emmanuel Mugabe, yatubwiye ko hakurikizwa ingingo ya 40 y’itegeko rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi ryo mu 2012.
Ati “Itegeko rivuga ko abantu bakora ubucuruzi barimo inganda cyangwa abatanga serivisi za kinyamwuga, bigomba guherekezwa n’inyemezabuguzi, icyo twe tureba ni uko ikintu cyose cyacurujwe kigomba kujyana n’inyemezabuguzi.”
Igihe cyose abaguzi bahohotewe bazira gusaba inyemezabuguzi, kwishyura hakoreshejwe ubundi buryo bw’ikoranabunga burimo irya telefone cyangwa POS, barasabwa kubimenyesha RIB, Polisi na RRA kugira ngo bahabwe ubutabera hakurikijwe amategeko.
Ohereza igitekerezo
|
Alias
Akarere ka burera
Umurenge kinoni
Akagari ntaruka
Impamvu : gutanga amakuru
Bwana banyamakuru inzoga zinkorano zizwi nka zoke hamwe nizo bita utubanzo ndense na kanyanga zikomeje gukwirakwizwa mukarere ka burera noneho zisigaye zicuruzwa izuba riva kumanywa yihangu .ikindi Kandi mutubari bari kuvoma amazi yo hasi atemba bakayakoresha bateka ubushera buzi kumazina ikigage
Umwanda ukomeje gukwirakwira mubaturage hatagize igikorwa abanyarwanda bashira.