AFC/M23 yamaganye raporo ya HRW iyishinja kwica abantu 140

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryamaganye raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch /HRW) irishinja kwica abaturage b’abasivili barenga 140.

Ni raporo uyu muryango washyize ahagaragara ku wa 20 Kanama 2025 ivuga ko abaturage bo mu duce twegereye Pariki y’Igihugu ya Virunga biganjemo Abahutu, biciwe mu midugudu 14 hagati ya tariki 10 na 30 Nyakanga, bigakekwa ko bishwe mu gihe AFC/M23 yahigaga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kuko umaze imyaka myinshi ugenzura uduce two muri Gurupoma ya Binza muri teritwari ya Rutshuru.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rivuga ko ibirego bya HRW na ONU bishingiye ku mpamvu za politike, igashinja iyi miryango kubogamira ku butegetsi bwa RDC.

Ubwo bwicanyi buvugwa ko bwakorewe abahinzi bari mu mirima yabo mu gihe cy’ihinga, bugaragazwa nk’ubwari muri gahunda y’igitero cya M23 ku mutwe witwaje intwaro wa FDLR.

AFC/M23 ivuga ko uburyo HRW yakoresheje mu bushakashatsi bwayo (ibizwi nka ’methodology’) burimo inenge cyane ku buryo butesha agaciro ibyo yagezeho.

Ni raporo bavuga ko ikoresha imvugo ishinja AFC/M23 ubwicanyi, kandi HRW itarigeze yohereza abantu bayo mu bice birimo Nyamilima, Kiseguru, Kasave na Rubare ihamya ko hakorewe ubwo bwicanyi, kugira ngo basuzume niba amakuru bahawe ari impamo, nubwo HRW ivuga ko yavuganye kuri telefone n’ababonye ubwo bwicanyi n’ababurokotse bagera kuri 25.
AFC/M23 ikavuga ko ibyo bidashobora gusimbura kuhigerera kwa HRW kandi ko abo yavuganye na bo ari abahezanguni bazwi ndetse n’abakozi ba Leta ya RDC.

Kanyuka yagaragaje ko kuba abayobozi bo muri HRW baragaragaye bitofozanya n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yise umuhezanguni ruharwa w’iyi Leta, Patrick Muyaya, ari ikimenyetso cyo kubogama k’uyu muryango.

Umuvugizi wa AFC/M23 yagaragaje ko igice cya Virunga gikoreramo imitwe myinshi ishyigikiwe na Leta ya RDC, irimo FDLR, ihuriro rya Nyatura, PARECO n’indi mitwe yo muri Wazalendo yagiye ikora ibyaha byinshi mu bihe bitandukanye, bityo ko kudashaka kumenya niba hari uruhare yagize mu bwicanyi buvugwa ari ukundi kubogama.

Ati “Kubera guhitamo ku bushake kwanga gushaka uruhare imitwe yindi yaba yaragize muri ubu bwicanyi, igakomeza guceceka ku mayeri yo kwegekanaho amakosa amenyerewe ku ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, HRW ihamya kugira umurongo wo kubogama no gushinja AFC/M23 ibinyoma.”

AFC/M23 yagaragaje ko HRW yahindutse igikoresho cya Leta ya RDC, kuko ibikubiye muri iyi raporo biri mu murongo wayo.

Iri huriro ryanzura rivuga ko iyi raporo ya HRW ari ikinyoma no kugoreka ukuri, ikaba ari n’igikoresho cy’icengezamatwara cy’ubutegetsi bwa RDC kigamije guharabika AFC/M23 irwanira kubohora abantu bayo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka