Huye: Inzu ebyiri z’ubucuruzi zibasiwe n’inkongi

Ahitwa mu Cyarabu, mu mujyi i Huye, inzu z’ubucuruzi ebyiri zafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari mu byumba byagezwemo n’iyo nkongi birangirika ku buryo urebye ntacyo baramuye.

Inzu zahiye ni amagorofa, ariko urebye hahiye igice cyo hasi. Abari bahari inkongi itangira bavuga ko hari mu masaa yine z’ijoro, kandi ko Kizimyamoto ari yo yatabaye, naho ubundi nta gice cy’izo nzu na gito cyari gusigara.

Umwe mu bahageze inzu zikiri gushya, akaba ari umucuruzi ukorera muri imwe muri izo nyubako ariko mu gice kitagezwemo n’inkongi yagize ati "Nari mvuye kureba umupira, mu masaa yine, bampamagara bambwira ko amaduka twegeranye ari gushya, mpita nza.

Yunzemo ati "Polisi yari itaraza na kizimyamoto, aho iziye amazi arashira bajya kuvoma andi. Bagarutse basanga ahari hahiye hahaye n’ahandi, inkongi iba inkongi. Hose byakaga cyane, binaturika, nta wari kubasha kugira icyo arokora."

Ku bijyanye n’imvano y’iriya nkongi, ba nyiri iduka yatangiriyemo bavuga ko ari amashanyarazi. Icyakora, umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kambanda, avuga ko iyo biza kuba amashanyarazi bari gusanga cash power na za fusibles byangiritse , nyamara ngo ni bizima.

Ibyo avuga bishimangirwa n’umwe mu baharara izamu witwabJean Damascène
Havugimana uvuga ko we bitangira yari ku yindi nzu, ariko ko mugenzi we wari uhari yababwiye ko yumvise ikintu giturika, nuko abona imyotsi, n’umuriro.

Naho ku bijyanye n’ibyatikiriye mu nkongi, uwakoreraga mu iduka yatangiriyemo avuga ko bifite agaciro karenga kure miriyoni 200.

Yagize ati "Harimo za flat screen zigura 1,2 millions imwe, amafirigo abarirwa muri 60, za kettle, amaradio, amablender, iminzani, amasuka, ibikoresho byo mu gikoni, amasuka,..."

Kandi ngo nta bwishingizi yari bwafatire ibicuruzwa bye, n’ubwo yabiteganyaga.

Iruhande rw’aho yakoreraga, ibumoso, hari ibyumba biranguza imyenda na za bodaboda ndetse n’ibiryamirwa n’ibiringiti. Ibyo na byo byahiye byose. Naho iburyo hari indi nyubako ariko yo itahiye cyane kuko urebye hahiye icyumba kimwe cyakorwagamo n’abafite akaresitora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uretse kub,arimanayakinze akaboko ntacyarigukorwa iyo itabayo

Robert yanditse ku itariki ya: 17-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka