Kigali: Imodoka ebyiri zari mu igaraje zirakongotse
Imodoka ebyiri zarimo gukorerwa mu igaraje ‘Swift Motors Garage’ ry’uwitwa Rutaremara Félicien zirahiye zirakongoka.

Bibaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025, biturutse ku gusudira icyuma kirekura imyotsi cyitwa echappement.
Rutaremara yisobanuye agira ati "Urabona echappement iba isohokamo lisansi, buriya ntihabuze uburyo lisansi yarimo isohoka igakubitana n’ibishashi byo gusudira, bigahita bikongeza imodoka."
Rutaremara avuga ko imodoka nto yarimo gusudirwa ari yo ikongeje inini byari kumwe."
Rutaremara yizeza ba nyiri imodoka ko bashobora kuzashumbushwa kuko igaraje ngo rifite ubwishingizi.
Avuga ko imodoka nini yari iparitse iruhande rw’iyari irimo gukorwa ari iy’umwe muri ba Ambasaderi b’u Rwanda mu gihugu atibuka.

Polisi y’u Rwanda yihutiye kuzimya iyo nkongi itarafata izindi nyubako zari hafi aho.
Uwitwa Mukunzi Jean de Dieu wari waje gukoresha imodoka muri iryo garaje riri i Remera avuga ko yabonye bagerageza kuzimya, bakoresheje twa kizimyamoto duto, ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Ohereza igitekerezo
|