Ngoma: Abantu 11 bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’imyaka 15

Abantu 11 bafashwe bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo, bakaba barimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa ROVIZASI Divine wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya GS Gahurire giherereye mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uwo mukobwa, se yamwohereje gushaka ubwatsi bw’inka mu masaha ya saa cyenda z’amanywa (15h00) ku wa gatanu tariki 11 Mata 2025, amubwira ko atebuka kugira ngo asigare ku rugo, se abone uko ajya ku rusengero, se arategereza ko agaruka aramubura nibwo yafashe icyemezo cyo kujya kumushaka, abonye saa kumi n’imwe (17h00) zigeze akomeza gushakisha afatanyije n’umugore we, amubona saa moya na makumyabiri (19h20) basanga umwana yapfuye bamugeretseho ibuye bicyekwa ko mbere yo kumwica babanje ku musambanya.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu mukobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Inzego zumutekano nizikurikirane babihemu nibahanwanicyaha bazahanwe.

NIRINGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 28-04-2025  →  Musubize

Abobantu nibakorweh’iperereza abobizahama bazabiryozwe kd twihanganishije abobabyeyi.

IRANZI Rongin yanditse ku itariki ya: 13-04-2025  →  Musubize

Rwose abo bantu bishe uwo mwana pe let ibishakishe ibahane

Hertier yanditse ku itariki ya: 12-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka