Rwanda: Muri 2024 ibyaha byaragabanutse

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko ibyaha by’ubujura, byiganje cyane mu Gihugu mu mwaka ushize wa 2024, kuko biza ku mwanya wa mbere mu byaha icumi bya mbere byakorewe amadosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Cyakora RIB igaragaza ko n’ubwo bimeze gutyo, ikorwa ry’ibyaha ryagabanutse ugereranyije n’Umwaka wa 2023, kuko nibura ibyaha byose byagabanutseho 15%.

RIB igaragaza ko nibura yakiriye amadosiye asaga ibihumbi 78, ikayatunganya ikayageza mu bushinjacyaha, ariko hakaba hari n’agitunganywa hamwe n’ibindi birego byakiriwe ariko amadosiye ntashyikirizwe ubushinjacyaha, ahubwo akoherezwa mu nzego z’ibanze.

Dore urutonde rw’ibyaha 10 byiganje kurusha ibindi

Umwaka ushize hakiriwe amadosiye 23.863 by’ubujura, aho byagabanutse ku kigereranyo cya 8.4%, ugereranyije n’Umwaka wari wabanje kuko hari hakiriwe amadosiye 31783.

Gukubita no gukomeretsa 22186 nabyo byaragabanyutse, 21817, bikaba byaragabanutseho 4%, mu gihe gukoresha ibikangisho 5429, nabyo bigabanyukaho gato, hafi 1% kuko byarengaga gato 6000 mu mwaka wabanje.

Icyaha cy’ ubuhemu 5120, gusambanya umwana, 4387, gukoresha ibiyobyabwenge 4234, guhoza ku nkeke 3372, ubwambuzi bushukana 2679, kwangiza ikintu cy’undi 2024no kwangiza imyaka mu murima 1617.

Ntirenganya avuga ko ugereranyije na dosiye zakozwe zashyikirijwe ubushinjacyaha, aho ibyaha hafi 80000 byashyikirijwe ubushinjacyaha, 96% ari ibyakozwe muri ibyo 10 byagize imibare myinshi, gusa ngo nabyo byaragabanutse ugereranyije n’Umwaka wa 2023, ku ijanisha rya 15%.

Ntirenganya avuga ko impamvu ibyaha bya 2024 byagabanutse kurusha ibyaha bya 2023, bishingiye ku mikoranire hagati ya RIB n’izindi nzego n’Ubuyobozi, n’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage.

Agira ati, "Uwo niwo muti wa mbere, ni imikoranire hagati y’inzego, iyo buri wese amaze gusobanukirwa uruhare rwe mu gukumira ibyaha, bituma habaho kugabanuka kwabyo".

Hari ibyaha byadutse, cyangwa byari bisanzweho ntibihanwe?

Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB Jean Claude Ntirenganya, avuga ko hari ibyaha byakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, kubera gutangaza amakuru y’ibihuha, n’ibyaha by’ubupfumu no kuraguza, ahanini byabaye nk’ibivumbutse bitamenyerewe guhanwa, ariko ibyageze mu bugenzacyaha ari bikeya kuko bitaza mu 10 bya mbere.

Agira ati, "Ikoranabuhanga ryagize uruhare mu gukora bene ibyo byaha biranagaragara birimo nko kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kakaba hari abagurishije imodoka zitari izabo, hagashakishwa ibyangombwa bihimbano byazo, cyangwa kugurisha imitungo itari iyabo nabyo hari aho bihuriye n’ikoranabuhanga".

Avuga kandi ko hari abakoze inzoga biganye ibirango by’inganda zemewe bikitirirwa izo nzoga, gukangisha gusebanya nabyo bikaba byaragaragaye, aho abantu bagiye bakoresha amafoto cyangwa ibiganiro by’ibanga ngo bidashyirwa hanze byose bigamije kwiba amafaranga.

Agira ati, "Mwakunze kubona kandi ubujura bw’amaterefone, ku buryo hafashwe terefone zirenga 500, nazo zisubizwa ba nyirazo".

Ku kijyanye n’ibyaha byo gusagarira abantu biturutse ku businzi bw’abandi, Ntirenganya asaba ko buri wese agira uruhare mu kugaragaza icyaha, gutanga amakuru ku gihe ku hakorerwa ibyaha no ku hari umugambi w’uko haba hari gukorwa ibyaha.

Bumwe mu buryo RIB yakoresheje ngo hakomeze kurwanya ibyaha, harimo ubukanguramabaga bwakorewe mu Turere twinshi tw’Igihugu, ku kwirinda ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu miryango no, guhugura inzego z’ubuyobozi no mu bigo byihariye uko hakumirwa ibyaha bikorerwa mu bigo.

Hakozwe kandi ibikorwa byo gusobanurira abaturage ibyaha n’uko babitangaho amakuru, hagamijwe kurwanya ibyaha, harimo n’ibitaramo byifashishijwe birimo abahanzi hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twebwe abantu,hali ibyaha bikomeye tutajya tuvuga,nyamara ari ibyaha bikomeye mu maso y’imana.Dore bimwe muli ibyo byaha: Nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 habyerekana,kwibera mu byisi gusa ntushake Imana,igufata nk’umwanzi wayo.Kandi abantu nyamwinshi niko bameze.Bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana.Ikindi cyaha gikomeye cyane,ni ukuba mu madini asenga mu buryo budahuje na bible.Urugero ni abasenga ubutatu,nyamara bible ivuga ko Imana ishobora byose kandi idapfa,ari Se wa Yezu gusa.Yezu yerekanye ko abantu benshi ari abali mu madini imana itemera nkuko Matayo 7,imirongo ya 13 na 14 habyerekana.Imana ivuga ko abo bose izabarimbura ku munsi w’imperuka wegereje.

rusagara yanditse ku itariki ya: 9-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka