Abanyarwanda barenga ibihumbi bibiri bakuwe mu menyo ya FDLR
Kuri uyu wa 17 Gicurasi, Abanyarwanda bagera kuri 360 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakirwa mu rwababyaye banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo mu Karere ka Rubavu.

Ni Abanyarwanda babuzwaga gutaha n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Aba banyarwanda batahutse nyuma y’umutekano bahawe n’umutwe wa AFC/M23, mu bice bitandukanye igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.

Bakigera mu Rwanda, bajyanywe mu nkambi ya Kijote isanzwe inyuzwamo abatahutse (transit camp)iri mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa yagize ati "Aba batashye ni icyiciro cya mbere, ariko hari abandi barenga ibihumbi bibiri bari mu nkambi ya HCR muri Kongo, nabo biteguye gutaha mu Rwababyaye."

Mulindwa yavuze ko aba banyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR, ku buryo banabujijwe inzira yo gutaha, kandi babyifuzaga, dore ko ngo bari bari no mu buzima bugoye, aho harimo abana bari mu mirire mibi.
Bamwe mu bo twaganiriye bahamije ko mu bice bitandukanye bahozemo muri Congo ubuzima bwari bubi kuko bahoraga bimuka.
Uwitwa Venansiya yagize ati: "Twavuye mu Rwanda ndi muto nko muri 1998, nari kumwe n’ababyeyi banjye ndetse n’abavandimwe. Twahoze dutuye Masisi ariko imirwano ya FDLR yahagera tukimuka tugasiga byose".

Venansiya akomeza avuga ko n’ubwo ataragera kure ariko yatangajwe no kubona aho u Rwanda rugeze. Ati: "Natunguwe n’imihanda n’isuku biri hano, nubwo nari muto ariko siko hasaga rwose.Nishimiye kuba ntashye mu gihugu cyambyaye ndetse nizeye ko bazamfasha kwiteza imbere kuko ibyo batubwiraga ngo u Rwanda nta kiza gihari".
Undi mugabo uvuga ko ababyeyi be bapfiriye muri Congo, avuga ko yifuza gufatanya n’abandi kubaka igihugu cye ndetse abana be bakajya mu ishuri. Ati: "Twagiye muri Congo ndi muto.Ababyeyi banjye barapfuye nyuma nashatse umugore ubu dufitanye abana batandatu kandi nta n’umwe wiga. Nizeye ko bazajya ku ishuri kuko numvise amakuru ko mu Rwanda umwana wese yiga uko abyifuza".

Iki ni icyiciro cya mbere cy’abakabakaba ibihumbi bitatu bategerejwe gutahuka kugera kuwa mbere iya 19 Gicurasi.














AMAFOTO - Abanyarwanda bagera kuri 360 barimo gutahuka bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo mu Karere ka Rubavu.
Ni Abanyarwanda babuzwaga gutaha n'inyeshyamba zo… pic.twitter.com/Rs9BmzhCh2
— Kigali Today (@kigalitoday) May 17, 2025
VIDEO - Abanyarwanda batahutse kuri uyu wa Gatandatu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babanje kujyanwa mu nkambi ya Kijote iri mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu. pic.twitter.com/OYTI1ywbK6
— Kigali Today (@kigalitoday) May 17, 2025
Ohereza igitekerezo
|