Musanze: Imodoka yafashwe yikoreye inzoga zitujuje ubuziranenge
Iyo modoka yari ipakiye Litiro 2,720 z’inzoga mu majerekani n’ingunguru byari byuzuye, izivanye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, ikaba yafashwe na Polisi y’u Rwanda ubwo yarimo yerekeza mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025.

Iby’uko iyo modoka ya DAIHATSU ipakiye inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya "Akamashu" Polisi yabimenye ibikesha amakuru yahawe n’abaturage.
SP Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko inzoga zikimara gufatwa zamenewe mu ruhame imbere y’abaturage, banigishwa ububi bwazo ku bukungu n’imibereho by’abishora mu kuzinywa.
Yongeyeho ko umugabo w’imyaka 27 wari uyitwaye yahise ashyikirizwa Police Station ya Busogo, kugira ngo yigishwe anatange amande hashingiwe ku cyo amategeko ateganya ndetse n’imodoka ikaba ari ho yajyanwe.
Polisi y’u Rwanda ishima ubufatanye bw’abaturage mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru y’ababyishoramo, ikaboneraho no kuburira abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge kubireka burundu kuko atari ibikorwa byabagirira akamaro.
Abakwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi, ntizisiba kugaragaza ko bagira uruhare mu guhungabanya umutekano no gushyira ubuzima bw’abazinywa mu kaga, ari na yo mpamvu abaturage bagirwa inama yo kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe, ku bantu bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo bajye bafatwa bigishwe.


Ohereza igitekerezo
|
Police itunge itoroshi no muri Musanze town hose .Apana mu muhanda gusa .Zimwe ntizitwarwa na moto amagare hano mu mujyi