Isabukuru nziza ku matara aturinda kuryana no kuryamirana mu muhanda

Amatara yo ku muhanda yifashishwa mu kuyobora ibinyabiziga n’abanyamaguru azwi nka ‘Feu Rouge’ cyangwa ‘Traffic Lights’ mu ndimi z’amahanga, ni amatara akoreshwa mu kugenga no gutunganya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda ku buryo habaho umudendezo mu muhanda buri wese akawukoresha mu buryo butabangamira mugenzi we.

Ayo matara agendera hamwe mu ipaki y’amabara atatu y’umutuku, umuhondo hamwe n’icyatsi kibisi, yose akaba afite icyo asobanuye ku bakoresha umuhanda.

Iyo hatse itara ry’umutuku riba ritegeka abakoresha umuhanda guhagarara, naho iry’umuhondo rikaba integuza yo guhagarara cyangwa gukomeza urugendo, mu gihe iyo hatse iry’icyatsi bitanga uburenganzira bwo gukomeza urugendo yaba ku binyabiziga cyangwa se ku banyamaguru, bitewe n’aho rireba.

Buri tariki 5 Kanama ni umunsi Mpuzamahanga wizihizwaho ayo matara ayobora imodoka mu masangano y’imihanda (International Traffic Light Day).

Itara rya mbere ryo muri ubwo bwoko ryashyizwe muri Cleveland, Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 5 Kanama 1914, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.

Aya matara agira uruhare rukomeye mu kugenzura uburyo imodoka zigenda, kwirinda impanuka no gutuma abagenzi bagira umutekano.

Uyu munsi rero ushimangira uko ikoranabuhanga ryagiye ritera imbere, harimo n’ishyirwaho ry’amatara yifashisha ubwenge bw’ubukorano (smart traffic systems) mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga.

Uyu munsi kandi ni umwanya mwiza wo gukangurira abantu bose kurushaho kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umihanda no kurushaho kugira uruhare mu gukumira impanuka.

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ivuga ko abakoresha umuhanda bagerageza gukoresha ayo matara uko bikwiye n’ubwo harimo bamwe na bamwe batarabyubahiriza nk’uko bisabwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), SP Emmanuel Kayigi, avuga ko kugira ngo abagenzi birinde impanuka, boroherana mu ngendo zabo. Ni yo mpamvu buri wese agomba kubahiriza gukoresha ariya matara nkuko bisabwa.

Agira ati “Niba ari utwaye ikinyabiziga agomba kubahiriza amatara, niba ari ugenda n’amaguru akayubahiriza bitewe n’icyo amwereka. Ujya kubona ukabona umunyamaguru imodoka zahagarara nawe arimo kwambuka agenda, zahabwa uburenganzira bwo kongera kugenda, abanyamaguru bagakomeza bakagendamo, kandi haba hajemo itara ribereka ngo mwe ntimwemerewe kugenda muhagarare muhe umwanya ibinyabiziga bigende.”

Ikindi kandi agira ati “Kimwe n’ibinyabiziga nka moto, hazamo umutuku wamaze guhagarika ibinyabiziga gukomeza, ukabona umuntu arakomeje, aragiye kandi hatanzwe uburenganzira ku banyamaguru. Haracyagaragaramo amakosa yo kutubahiriza amatara kuri bamwe, kandi ibi ngibi bigira ingaruka cyane cyane abakoresha ibinyabiziga abenshi haba harimo za kamera (Camera) zikabafotora bakandikirwa, ariko igikomeye cyane ni uko haba impanuka bitewe n’uko abantu batubahirije amatara.”

Hari n’igihe amatara y’icyatsi n’umutuku aba atarimo gukora, harimo ay’umuhondo gusa, icyo gihe abakoresha umuhanda baba basabwa kugenda bitonze by’umwihariko abakoresha ibinyabiziga babanje kureba niba nta munyamaguru wambutse kuko nta bimubuza cyangwa ngo bimwemerere biba bihari.

Ku rundi ruhande ariko ngo amatara ayobora imodoka yatanze umusaruro kuko uretse kuba impanuka zaragabanutse n’umuvundo w’ibinyabiziga waragabanutse.

Kimwe mubyo Polisi ivuga ko byibandwaho mu gushyiraho amatara ayobora imodoka, ni ukureba urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda, agashyirwaho kugira ngo afashe abawukoresha kutabangamirana cyangwa kudakerererwa mu muvundo.

Hari abibaza niba ariya matara yikoresha cyangwa akoreshwa n’abantu bahora ahantu hamwe. SP Kayigi avuga ko amatara agira abayakurikirana, uretse ko bategeka uko akora akikoresha bidasabye ko umuntu akomeza ayakurikirana isegonda ku rindi.

Ati “Amatara ubundi akoreshwa n’abantu kuko ushobora kuyakuraho no kuyasubizaho. Icyakora mu gihe ari gukora, si ngombwa ko umuntu ayaguma iruhande ngo ahinduranye imibare n’amabara, kuko afite uburyo bwo kwikoresha, bitewe n’ibyo baba bayategetse gukora.”

Ubuyobozi bw’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, buvuga ko iyo impanuka ibereye mu muhanda ikangiza ibikorwa remezo birimo ariya matara, andi asanzwe cyangwa imikindo, hakorwa dosiye, ubwishingizi bw’ikinyabiziga cyakoze impanuka bukaba aribwo bwishyura ibyangijwe n’impanuka.

N’ubwo nta mubare nyawo uratangazwa wa ‘Feu Rouge’ ziri mu Rwanda, ariko hari abahanga bavuga ko mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika habarirwa izirenga ibihumbi 300 mu gihe mu Mijyi nka Tokyo habarirwa izigera ku bihumbi 170.

Iyo mibare niyo bagenderaho bavuga ko muri rusange mu mihanda itandukanye ku Isi habarirwa ‘Feu Rouge’ zirenga miliyoni 15.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka