RIB irakangurira abaturage kurushaho kwirinda abatekamutwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntirusiba kwerekana abafatiwe mu byaha by’ubutekamutwe, ubutubuzi n’ubundi buriganya butandukanye, nyamara hadaciye kabiri ukumva abandi bafatiwe muri ibyo byaha bagerageza gutwara iby’abaturage. Iyi ni imwe mu mpamvu RIB iburira abantu ko bakwiye kurushaho kwirinda bene abo bantu baba bashaka kubatwarira ibyabo.

Ubutumwa bugamije gushishikariza abaturage kwirinda ibyaha no kubikumira ni bumwe mu bukubiye mu bukangurambaga RIB imaze iminsi ikorera hirya no hino mu Gihugu, aho RIB iba yajyanye n’ibiro byimukanwa ikoresha yakira ibibazo by’abaturage, mu rwego rwo kubegereza serivisi zayo.
Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya babashije kwegerwa na RIB, bavuga ko bamenye kwirinda ababashukaga bakabatekera umutwe, bakaba bashima ko RIB ikomeza kubibutsa uko bakwirinda uku gutekerwa umutwe.
Umwe muri bo agira ati “Ibi byaha tumaze kubisobanukirwa kenshi rwose usibye ko hari bamwe bagifite ubwo bujiji. Akenshi dukunda kubona ubutumwa bugufi (messages), umuntu akakubwira ngo amafaranga yanjye arayobye, mfasha uyansubize, wamubaza ngo ni angahe ukumva arashidikanya umubare, akakubwira ngo ni aya n’aya. Noneho wajya kureba umubare w’ayo ufite (balance) muri telefone ugasanga ya mafaranga ntayo yohereje. RIB turayishimira kuko iduha ubutumwa budufasha kwirinda abatekamutwe. Icyo dusabwa ni ukurushaho kumenya no kujijuka kugira ngo twumve neza ko mbere yo kugira ngo umuntu agushuke gutyo, nawe ugomba kubanza gutekereza.”
Mugenzi we agira ati “Mbere bigitangira bagiye badutuburira, ariko ubu abantu bamaze kubimenya, dore ko bagenda bahindura messages. Bajyaga batubwira ngo hari amafaranga yayobeye iwawe none MTN igiye kugufungira simcard, ngo yohereze batarayifunga. Ubu bageze kuri message ivuga ngo yanyoherereze vuba ndayakeneye. Icyo twakuye mu nama za RIB ni uko tugomba kugira amakenga, igihe ubonye message nk’iyo ugashishoza ugakurikirana ukareba niba koko ari mugenzi wawe ugusaba ubwo bufasha cyangwa niba ari umuntu ushaka kugutuburira. Iyo twitabiriye inama nk’uku tukamenya ko abatekamutwe bariho cyane mu Gihugu, ejo iyo bibaye uhita wibuka ibyo wigiye ahantu nk’aha.”
Ntirenganya Jean Claude, umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, avuga ko nubwo ababifatiwemo bahanwa, abaturage bakwiye kurushaho kugira amakenga, ndetse bagatangira amakuru ku gihe, kugira ngo abakora ibi byaha bajye bakurikiranwa hakiri kare.

Ni byo asobanura ati “Ikoranabuhanga hari benshi batararimenya cyane. Dukangurira abantu kumenya uko rikoreshwa ariko mu nzira nziza. Buri wese agomba kugira amakenga ku byo abonye ku ikoranabuhanga, kuko ibyo abonye byose ku ikoranabuhanga ntabwo biba ari ukuri. Izo nkuru abonye, ubwo butumwa yohererejwe, ibyo abwiwe, ibyo byose agomba kubanza kubigiraho ukuri, agashungura, agafata umwanya agatekereza, batakubwiye ngo kora uku n’uku, ngo nawe uhite ubikora. Nubikora uraba uguye mu mutego wa ba bandi bashaka kurya utwawe cyangwa ba bandi bashaka kukuyobya bagutwara no mu bindi bibi bitandukanye. Gira amakenga, shungura, fata umwanya utekereze, rimwe na rimwe n’ibyo utanasobanukirwa uhamagare RIB kuri 166 cyangwa kuri 116 cyangwa 3512 cyangwa ku biro bya RIB bikwegereye, cyangwa ku bundi buyobozi bukwegereye ugishe inama.”
Mu bindi byaha byiganje RIB isaba buri wese kugira uruhare mu kubirwanya, harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, gukubita no gukomeretsa, ibyaha bikoresha ikoranabuhanga, n’ibindi.

Muri iki gihe kandi u Rwanda n’isi byitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB isaba abantu kwirinda kugwa mu byaha byerekeranye no guhakana ndetse no gupfobya Jenoside cyangwa kugirira nabi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko abazabikora batazihanganirwa.

Ohereza igitekerezo
|