Kagugu- Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’Ubucuruzi
Mu murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Kagarama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama inkongi y’umuriro yafashe inzu y’uwitwa Uwiringiyimana Ananie yakoreragamo akabari na Resitora na serivise za ‘Sauna massage’ ibyarimo birakongoka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko inzu yafashwe n’inkongi yari igeretse rimwe haza gufatwa igice cyo hejuru cyariho bingalo ishakake ibyatsi yafashwe n’inkongi irakomeza ikongeza ikindi gihande cyubatseho ubwiherero n’inzu y’abakozi.
Ati“Ku bufatanye bw’abaturage n’ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi batabaye barahazimya ariko bimwe mu bikoresho byamaze kwangirika”.
CIP Gahonzire avuga ko ibyangiritse harimo ibikoresho bifite agaciro ka milioni makumyabiri.
Icyateye iyi nkongi CIP Gahonzi avuga ko kitaramenyekana hagikorwa iperereza ariko amakuru y’ibanze yerekana ko yaba yaturutse ku ikoranaho ry’insinga z’amashanyarazi ‘circuit electric’ ndetse n’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge.
Iyi nzu y’ubucuruzi yari ifite ubwishingizi muri Radiant ikaba izishyurwa ibyibasiwe n’iyi nkongi y’umuriro.
CIP Gahonzire avuga ko ubusanzwe inkongi z’umuriro ziri mu byiciro bine bikurikira ari byo; Izikongezwa n’ibintu karemano bikomeye (Corps solides) nk’ibiti n’ibindi biteye kimwe, aho ushobora kwifashisha amazi uyizimya.
Icyiciro cya kabiri cy’inkongi ituruka ku bisukika byaka nka Mazutu, Lisansi, Benzini n’ibindi. Ibi mu kubizimya hakaba hifashishwa ikizimyamuriro kirimo urufuro cyangwa ifu.
Ubwoko bwa gatatu bw’inkongi ni igihe umuriro uturuka kuri Gaze. Aha hifashishwa ifu, ikinyabutabire cya Dioxyde de Carbone (C02) cyangwa ukaba wakwifashisha ikiringiti gitose mu gihe umuriro ukiri mucye.
Polisi igira inama abantu kujya bagenzura neza ibijyanye n’insinga z’amashanyarazi ndetse bakirinda gusiga bacometse ibintu kuko nabyo biri mubitera inkongi.
Ohereza igitekerezo
|