Harimo uwafashwe ku ngufu inshuro ibihumbi bine: Ibibera mu icuruzwa ry’abantu

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batunguwe no kumva ibikorwa by’ubugome bw’indangakamere bukorerwa abantu bacurujwe (Human Trafficking) babeshywa ko bagiye gushakirwa imirimo ibahemba neza.

Abaganirije abanyeshuri
Abaganirije abanyeshuri

Ni imbamutima bagaragaje kuri uyu wa 21 Kamena ubwo mu Mujyi wa Kigali haberaga ubukangurambaga ku kurwanya no kwirinda icuruzwa ry’abantu.

Abanyeshuri basobanuriwe uko ubwo bucuruzi bukorwa, abo bukorerwa naho bukunze gukorerwa, banabwirwa ingaruka ababukorewe bakunze guhura nazo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwatangaje ko kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105 bagaruwe bakuwe mu bihugu bitandukanye bari baragiye gucuruzwamo, na ho abandi 57 bo bakumiriwe bari bagiye kwinjizwa muri ubwo bucuruzi mu gihe cy’imyaka itandatu.
Mubyo urubyiruko rw’abanyeshuri rwabwiwe ko abacuruzwa bakorerwa harimo gusambanywa ku gahato inshuro zishobora kurenga 20 ku munsi kandi bakabikorerwa n’abantu batandukanye.

Bagendeye ku rugero bahawe rw’umwe mu Banyarwanda bigeze gucuruzwa akagarurwa amaze gusambanywa ku gahato inshuro zirenga ibihumbi bine, batunguwe bavuga ko uretse kuba bumvaga gusa ko ubwo bucuruzi bukorwa ariko nta byinshi bari babuziho.
Tony Umuganza yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, avuga ko yigiye byinshi mu kiganiro bahawe, kuko nubwo yari asanzwe abyumva ariko atari azi ko bigeze ku rwego babwiwe.

Yagize ati "Uyu munsi natunguwe n’uko hari abantu benshi bisanzwe bibaho kandi biba ahantu hose. Nk’urubyiruko dukwiye gufatanyiriza hamwe tukabirwanya kuko nababajwe n’urugero batanze rw’umuntu bagurishije, bakamufata ku ngufu inshuro zirenze ibihumbi 4. Ni ibintu biteye ubwoba cyane."

Umuryango ’Ejo Twifuza’ ni umwe mu miryango idaharanira inyungu yunganira Leta mu kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibindi bikorwa birimo kurwanya indwara zititabwaho, bakaba ari bo batangije ubukangurambaga bwo kwigisha no gusobanurira urubyiruko rw’abanyeshuri uko ubucuruzi bw’abantu bukorwa.

Umuyobozi wawo Jaques Sekanyange Ngarukiye, avuga ko muri iyi minsi ubucuruzi bw’abantu busigaye bukorwa mu buryo buyoberanyije kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya icuruzwa ry’abantu, zivuga ko ububi bwabyo bukwiye kureberwa ku buryo bw’iteshagaciro, aho umuntu ahindurwa igikoresho cyangwa agahindurwa igicuruzwa mu nyungu z’undi.

Imibare ya RIB igaragaza ko abagore ari bo bajyanwa muri ubwo bucuruzi cyane ugereranyije n’abagabo. Mu bantu 57 bafashwe mbere y’uko bajyanwa gucuruzwa harimo abagore 52 n’abagabo batanu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka