Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zunguranye inama ku guhashya iterabwoba

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziyemeje kurushaho gufatanya n’Ingabo za Mozambique mu gutanga ubufasha bwo guhashya ibikorwa by’iterabwoba.

Ni bimwe mu byaganiriweho mu nama ya 12 y’umutekano, ihuriwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, yabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025.

Iyi nama yabereye i Pemba yayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, yitabirwa n’umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Emmy K. Ruvusha.

Muri iyo nama, abayitabiriye basobanuriwe uko umutekano uhagaze kugeza ubu, ndetse n’ibikorwa bikomeje bijyanye n’inshingano zihuriweho n’impande zombie, ndetse bashimangiye ko hari intambwe imaze guterwa mu gusubiza abaturage mu buzima busanzwe mu turere tumwe na tumwe.

Bagaragaje kandi ko nubwo hari ibimaze gukorwa, ariko hakiri ibisigisigi by’imitwe y’iterabwoba ikomeje gukora ibikorwa bihungabanya umutekano.

Maj Gen Ruvusha mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yongeye gushimangira ubushake bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kurushaho kongera imbaraga mu bikorwa byo kugaba ibitero kuri abo bagikora ibikorwa by’iterabwoba.

Yashimangiye kandi ko ari ngombwa gusenya ibisigisigi by’imitwe y’iterabwoba bikigaragara, kugira ngo haboneke umutekano urambye.

Inama ihuriweho yasojwe n’amasezerano yo gukomeza ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, binyuze mu guhana amakuru mu nzego z’ubutasi no guhuza gahunda yo kurwanya iterabwoba n’ingaruka zaryo mu Ntara ya Cabo Delgado.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka