Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye iminsi.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara wahoze mu Ngabo z’u Rwanda yatawe muri yombi mu 2014, akurikiranyweho ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.
Mu Kuboza 2019 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo kujurira bitewe no kutanyurwa n’igihano yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu 2016 cyo gufungwa imyaka 20 nyuma y’uko rumuhamije ibyaha byose yashinjwaga.
Frank Rusagara mbere yo gusezererwa mu Ngabo z’u Rwanda mu 2013, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.
Yabaye kandi Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo, Umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze.
Ohereza igitekerezo
|