Amb. Nduhungirehe yagize icyo avuga ku busabe bwa Perezida wa Rayon Sports

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe asanga bigoye ko Leta yagira icyo ifasha amakipe mu gihe ubukungu butifashe neza muri ibi bihe isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus

Kuri uyu wa Gatandatu ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi ba siporo by’umwihariko b’umupira w’amaguru, biriwe bungurana ibitekerezo ku gitekerezo cyatanzwe na Perezida wa Rayon Sports ku rubuga rwe rwa Twitter.

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, yasabaga ko Leta y’u Rwanda yafasha amakipe guhemba abakinnyimuri ibi bihe cyorezo cya Coronavirus cyatumye ibikorwa byinshi bihagarara, aho abona izasiga ubukene ku bigo bitandukanye birimo n’amakipe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe usanzwe unakurikiranira hafi imikino itandukanye, ni umwe mu bagize icyo bavuga kuri iki gitekerezo cya Perezida wa Rayon Sports.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko bigoye kuba Leta yafasha amakipe guhemba muri ibi bihe
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko bigoye kuba Leta yafasha amakipe guhemba muri ibi bihe

Kuri we asanga bigoranye cyane muri iyi minsi ko Leta yagira icyo afasha amakipe, ahubwo atangaza ko kuri we abona icyiza ari uko abaterankunga n’abafana bagoboka amakipe.

Yagize ati "Muri ibi bihe by’ubukungu butifashe neza, biragoye ko Leta yakwishyura imishahara y’abakozi b’ibigo byigenga batagihembwa kubera ibura ry’akazi, harimo n’abakinnyi b’amakipe y’umupira w’amaguru. Icyakorwa ni uko amakipe, abaterankunga n’abafana bafatanya mu kuziba icyo cyuho."

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Muraho!Ahubwo bamwe mu bakinnyi bigaragara ko baryaga ari nuko bateye umupira,bafashwe nabo bashyirwe Ku rutonde rw’abagenerwa iyi nkunga Leta n’abaturage babishoboye bari guha abatishoboye,Naho Bwana Sadate we ibyo avuga... Ahubwo nasabe abafana bishoboye bafashe abakinnyi babo. Ibi bihe turimo bibere isomo buri wese urya atizigama....! Murakoze. Dukomeze KWIBUKA TWIYUBAKA!

G. Olivier yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

Mwaramutse? ntangazwa numuntu uri gusabira umukinnyi uhembwa +1000$ kugobokwa na Reta mukwezi kumwe covid19 igeze mu Rwanda ese abantu bari batunzwe na -30$ mukwezi bakaba batari kubona 100frw/Jr kandi barenga 30% byabanyarwanda bo Bwana Sadate abavugaho iki? kd wasanga iwe abitse nka toni yibiribwa yihariye yaramaze no kwirukana umukozi wamukoreraga murugo!!!!!!!

Yohani yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Umva Niko bimeze pe kuko abakinnyi bakorera amafaranga menshi cyane ahubwo bagomba kwegeranya inkunga bagafasha abatishoboye naho sadati we biriya ninko kurota sasita zamanywa

Patrick yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Umva Niko bimeze pe kuko abakinnyi bakorera amafaranga menshi cyane ahubwo bagomba kwegeranya inkunga bagafasha abatishoboye naho sadati we biriya ninko kurota sasita zamanywa

Patrick yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

ESE sadati uziko atekereza nka bapasiteri numvise bari kwaka amaturu
Yirengangije abana b’imfubyi inzara iri kwica yirengagiza abari mumugi Bose babuze epfo naruguru none ararekarama imishahara sha ubwenge buke ni ikibazo pe .muze kumushyikiriza itangazo RYA reta rigaragaza ko abakozi ba reta naho imishara yabo bayigomye NGO itabare abababaye

Ububsadati aragirango abaministries bagomwe imishahara yabo kugira bahembe rayon ooohh mbega sadate.

Gusa kuri njye banyarwandabikibazo gihari gikomeye ni corona ni inzara uko biri kose kndi reta ingamba yafashe za quarantine zizadufasha mugihe natwe dukurikije amabwiriza minsante

Naho sadati se
Ubu nabanyamagare
Abanyamuziki
Mbese mwese dukore contributions so kubahemba

Aliase yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Ibyo M Nduhungirehe yavuze nibyope yego na munyakazi ntawagaya igitekerezo ke kuko ari gukurura yishyira ariko murikigihe gikakaye gutya numva ministere nayo yabona yakunganira leta mugufasha abaturage bayo

Bigirabagabo froduard yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Nibitonde ntatweturahoze udundibarabahembabakoze icyi nibagende mumidugudu batuemo biyandikishe bazabafashe nkabandi barrage m

j Paul yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ibyo president wa Rayon yavuze numuhago gusa turajwe inshinga nicyorezo none ngobabagoke bakoziki c umurima baduhingiye ngo turye umutekano c ubuvuzi bakoze nibareke reta irebe abaganga bafite akazi kenshi kurubu abapolice abasilikare numuturage ushonje udafite aho akura

Neymar yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ibyo president wa Rayon yavuze numuhago gusa turajwe inshinga nicyorezo none ngobabagoke bakoziki c umurima baduhingiye ngo turye umutekano c ubuvuzi bakoze nibareke reta irebe abaganga bafite akazi kenshi kurubu abapolice abasilikare numuturage ushonje udafite aho akura

Neymar yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

bafashwe kubona ibyo kurya hamwe n’imiryango yabo naho imishahara ndumva ataribyo byihutirwa kurenza ubuzima bw’abanyarwanda bose

jean paul yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Mumakipe yo hanze y’aba proffessionelle bafasha Leta kuko bafite ubwizigame buri hejuru na kandi Leta zabo zikize none se ari uguhemba umukinnyi udakina no kugaburira ugiye kwicwa n’inzara nakiza ugiye kwicwa n’inzara akazabyarira igihugu abandi bakinnyi gusa na none Mijesport yabafasha kubona ibyo kurya naho imishahara siyo prioritaire

jean paul yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

kuruhande rwanjye mbona leta yafasha amacyipe kuberako shampiona yacu ntirabona abaterankunga bagoboka amacyipe mubihe nkibi turimo

Ark impamvu nuko umupita wacu nturajyera kurwego rwuko haboneka abaterankunga bifite
Kuko nabo baza bashaka gushora hanyuma nabo bakazabona inyungu

Iyo babona ko bashoye bahomba barabyihorera
So rero niyo mpamvu njye mbona Yuko leta yagoboka amacyipe.
Murakoze

Bikorimana Jean damascene yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Nonese Ayo bakorera ajyahe?? Ntabwo bizigamac?

Patrick yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Nta kigoye kirimo kuko amakioe 3 siyo leta yananirwa gufasha.
Kuko adafashwa na leta ni ayahe atari HEROES, GASOGI NA RAYON???

Mbaraga yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ibyo Nduhungirehe avuga ni ukuri kuko leta ifite ibibazo birenze ibyo Sadat yasabye kuko irimo guhangana no kuvura abarwayi ba Corona virus kubuntu,yugarijwe nikibazo cy’inzara ishobora nayo kuba nkicyorezo mugihe yasakara mugihugu cyose,none Sadat aho guhamagarira abaterankunga be gushyigikira leta nkuko Volcano yabikoze ngo izahembe nabakinnyi???kuko se bafashije abaganga kuvura covid 19,baba se barahinze ibishanga ngo tuzsbone ibituramira nyuma yicyorezo!!!ni iki yumva leta izabahembera.

Ismael yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Excellent!

Abakinnyi bazafashwa nk’ abandi banyarwanda.

Naho wa mugani kubahemba, ni umugende w’ ibijumba batabiye ngo uzafashe abanyarwanda nyuma ya covid?

Haba Collins yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka