Sinari kwishima ntagize icyo nkora nk’umuhanzi uvuka Iburasirazuba - Senderi nyuma yo gutaramira ku ivuko
Umuhanzi Senderi International Hit yavuze ko bitari bumushimishe ngo agubwe neza, iyo atagira igikorwa gifatika akorera Intara y’Iburasirazuba avukamo, by’umwihariko mu Karere ka Kirehe.
Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yahaye KT RADIO nyuma y’igitaramo yise ‘Kirehe Twataramye’, cyabereye mu Murenge wa Nyarubuye, ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, gihuriza hamwe abandi bahanzi bakomeye barimo Masamba Intore, Platini P, Mico The Best n’abandi.
Iki gitaramo cyabanjirijwe n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu bice bisigasiye amateka mu Karere ka Kirehe, aho Senderi n’abahanzi bari kumwe basuye ahantu nyaburanga, harimo ibitare bya Nyarubuye, ibikorwa by’ubworozi bw’inka zo mu misozi miremire, ndetse n’ababyeyi baboha imigongo (imitako gakondo) iri mu murage wemejwe na UNESCO.
Senderi yavuze ko iki gitaramo cyari kigamije kwegera abaturage ba Kirehe, by’umwihariko abo mu bice bitajya byorohera abaturage gutaramirwa n’abahanzi bakomeye, ndetse ahamya ko Kirehe Twataramye ari igikorwa kizajya kiba buri mwaka.
Yakomeje agira ati "Ni igitaramo nifuza ko cyaba ngarukamwaka, kandi umwaka utaha [2026] ku itariki nk’iriya kizaba kirimo abahanzi b’Abanyarwanda bafite amazina akomeye, ndetse n’abo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.”
Yavuze ko iki gitaramo kigamije kuvana abaturage b’Akarere ka Kirehe mu bwigunge, “mbona ibitaramo byinshi bigarukira mu turere duturanye n’Akarere mvukamo, ugasanga mu Karere ka Kirehe nta bitaramo byinshi bihagera kandi hari abaturage bagera hafi ku bihumbi 500.”
Yakomeje agira ati “Ndifuza ko Kirehe izaba igicumbi cy’umuziki. Ni njye muhanzi w’Umunyarwanda wageze ku baturage bose mu gihugu mbaha indirimbo zanjye z’uburere mboneragihugu. Ntibyari bunshimishe ntagize igikorwa nkora ku mugaragaro nk’umuhanzi uvuka mu Burasirazuba."
Senderi yagarutse ku migendekere myiza y’iki gitaramo avuga ko ari umusaruro mwiza w’ubufatanye bw’abahanzi Nyarwanda, kandi ko cyafashije abaturage b’Akarere ka Kirehe n’abo mu nkengero zako gusoza neza umwaka wa 2025, binjirana ibyishimo mu 2026.
Ati "Ibyishimo byasendereye abaturage ba Kirehe n’ubuyobozi bw’Akarere, igihe babonaga abahanzi nabazaniye.”
Senderi yavuze ko mu 2026, iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi b’Abanyarwanda bafite amazina akomeye n’abandi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ashingiye ku ntego yo guteza imbere umuziki mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bw’uburere mboneragihugu, yavuze ko yifuza gusiga umurage mwiza aho akomoka ashimira kandi abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutegura iki gitaramo, by’umwihariko inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe.
Ati “Ndashimira abahanzi bagenzi banjye baje kunshyigikira nta kiguzi. Ni umuco mwiza wo gutangiza iki gikorwa kugira ngo ubutaha kizajye ku rwego rwiza. Ndashimira kandi Ingabo, Polisi n’Akarere batumye igikorwa kiba mu ituze, kandi kigenda neza.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|