N’ubwo atabona umwanya mwinshi wo gukurikirana umupira w’amaguru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose ngo mu Rwanda akunda ikipe ya APR FC agafana FC Barcelona I Burayi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine avuga ko Abanyarwnda bakwiye kumenyera kunywa amata, cyane cyane ku bakiri bato kubera kamaro afitiye umubiri.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yahagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe izwi nk’Ikiryabarezi, nyuma y’igenzura ryasanze bamwe mu bayicuruza batubahiriza amategeko n’amabwiriza.
Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubuhanzi bwimakaza Ubumuntu (Ubumuntu Arts Festival), ryatangiye i Kigali ryamamaza intero y’ubumuntu, urukundo n’amahoro mu batuye isi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon aragera i Kigali kuri uyu wa Gatanu aho aje kuganira na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’Afurika ku kibazo cya Sudani y’Amajyepfo.
Mu Rwanda niho hatangirijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa muri Afurika, mu gikorwa kiswe Afurika itarangwamo ruswa.
Iserukiramuco rya Ubumuntu rigiye kongera kubera i Kigali, rikazibanda ku bibazo byugarije Afurika, hakagaragazwa n’inzira byakemurwamo binyuze mu buhanzi n’ubugeni.