Imikino y’amahirwe izwi nk’Ikiryabarezi yahagaritswe by’agateganyo

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yahagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe izwi nk’Ikiryabarezi, nyuma y’igenzura ryasanze bamwe mu bayicuruza batubahiriza amategeko n’amabwiriza.

Iyi mikino yahombeje benshi kubera kutitangira no kutamenya imikorere yayo.
Iyi mikino yahombeje benshi kubera kutitangira no kutamenya imikorere yayo.

Iyi mikino ihagaritswe nyuma y’uko benshi mu baturage bari bamaze kuribwa imitungo yabo n’abana bari mu biruhuko bari bamaze kurarurwa nayo, nk’uko amakuru menshi Kigali Today yagiye itangaza yabigaragazaga.

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nyakanga 2016, nibwo MINICOM yashyize ahagaragara iri tangazo, rivuga ko ibaye ihagaritse iyi mikino byagateganyo, kugira ngo higwe uburyo yajya ikorwamo ntawe ibangamiye n’abaturage bakarushaho gusobanukirwa uburyo ikinwamo.

Bije nyuma y’uko icyitwa ikiryabarezi cyari cyimaze kuyogoza abaturage batuye hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko abo mu ntara.

Akarere ka Karongi gaherutse gutangaza ko gafite ibiryabarezi 70, mu gihe aka Huye ko kafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ryabyo burundu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINICOM.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINICOM.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

MWAKOZE GUCA IKINYA BAREZI KIDUTEYE UBUKENEGUSA KUMUNTU WAKIYOBEYEHN KIBAHE ISOMO

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

njyewe mbona cyakinwa nabafite indamunu(identity) gusa.

emanueli yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

MINICOM igize neza guhagarika ibyo binyagwa. Gusa kuvuga ngo byahagaze by’agateganyo nabyo njye simbyemera kuko ndumva hakwiye kurebwa inyungu z’umuryango nyarwanda kurusha Umusoro uva muri iyo mikino.babifunge burundu

DIDI yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

None se ikibazo nikiryabarezi cyangwa ni abarezi benshi igihugu gifite.

Ruto yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

KIGALI TODAY aho muri hose mu turere tw’igihugu mwakoze akazi katoroshye ko kugaragaza ko abaturage barimo kuribwa utwabo cyane cyane abana batazi ibyaribyo bari kubihomberamo baniga ingeso mbi zo kwiba iwabo amafranga yo gukinisha muri iyo ngirwa mikino y’amahirwe.

Bifunzwe nta munyarwanda n’umwe ubyungukiyemo usibye igihombo.

alias yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka