No Man’s Land: Ukoreye icyaha ku butaka butagira nyirabwo ku mupaka akurikiranwa ate?
Ubutaka butagira nyirabwo ku mupaka uhuza ibihugu (NO Man’s Land), ni ijambo ryakoreshwaga kuva mbere y’intambara ya mbere y’Isi, bashaka gusobanura ubutaka butagira nyirabwo, butazwi uwabushyizeho, nta wubutunze.
Mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi mu mateka y’Ubwami bw’Ubwongereza hari igikuta cyitwaga Northern Wall of London.
Nyuma y’icyo gikuta, hari ubutaka bwarakorerwagaho ibikorwa binyuranye, harimo n’iby’urukozasoni nko kuhicira abantu
Hari kandi n’ibikorwa byo kwivuna umwanzi n’ibindi nkabyo byakorerwaga inyuma y’icyo gikuta inyuma y’Umujyi wa London. Ubwo butaka nta nyirabwo bwagiraga.
Mu Ntambara ya Mbere y’Isi rero, nibwo ijambo ’No Man’s Land’, ryamenyekanye cyane ndetse riranakomera, kuko hari ahantu hacukurwaga nk’indake igihe Igihugu kimwe cyarwanaga n’ikindi, ku buryo ariho bihishaga cyangwa bakaharwanira, hakaba ari hanze y’umupaka w’Igihugu. Bwari uburyo bwo kugira ngo barwane n’umwanzi ariko bidakorewe mu gihugu hagati.
Iyo intambara yarangiraga, abasirikare basubiraga mu gihugu cyabo, bwa butaka bugasigara nta bantu batuye cyangwa ngo babugenzure, hagakomeza gufatwa nk’ahantu bagombaga guhurira bakarwanira, bagahangana ariko bari hanze y’umupaka wabo, iryo jambo rifata rityo.
Byageze n’aho birenga kuba ubutaka, biba ikintu cyose gitandukanya ibihugu, cyaba amazi cyangwa ubutaka, hakitwa ’No Man’s Land’, bitewe naho ibihugu byumvikanye ko ariho hagomba kubitandukanya.
Impuguke mu mibanire mpuzamahanga, Politike akaba n’umwalimu muri Kaminuza, Ismael Aboui Buchanan, avuga ko nubwo ari ubutuka bwitwa ko butagira nyirabwo ariko nta wakwitwikira ikibi ngo ahahungire.
Agira ati “Iyo bigeze ku banyabyaha hari uburyo bwinshi abantu bashobora gufatirwa ahantu hatandukanye. Ntiwambwira ngo umuntu yambutse umupaka aragiye ageze muri bwa butaka ngo kuhamwicira biraba icyaha mpuzamahanga.”
Yungamo ati “Ntabwo numva ko uwakoze ibyaha akagera kuri buriya butaka yaba ageze nko mu ijuru. Niba hari n’umuntu wakoze ibyaha akajya kuri buriya butaka, Igihugu n’ikindi bashobora kumvikana uko bigenda.”
Ubwo se umuntu aguteye wamwihorera ngo nuko ari miro No Man’s Land?
Ku bijyanye n’ibihe by’intambara, Buchanan agira ati “Ntiwambwira ngo umwanzi aguteye ahagaze kuri buriya butaka wategereza akagera iwawe kugira ngo akore ibyo bikorwa ari mu gihugu cyawe, aho ngaho icyo ukora uramwivuna cyangwa ugafata ingamba zikomeye ataragera ku butaka bwawe, ntabwo wavuga ngo ni uko ari amategeko mpuzamahanga abivuga, ngo ni uko amateka atwigisha ko uwageze kuri buriya butaka adakorwaho, biterwa n’uburyo ibihugu byumvikana n’uburyo bishobora gukemeura ikibazo.”
Hagati aho, nta tegeko cyangwa ibipimo bihamye bivuga ko ahagomba kuba “No Man’s Land” hakwiye kugira metero runaka, kandi ahenshi si ubutaka bwatanzwe n’Igihugu kimwe ngo ikindi kibuhabwe.
Hagati aho, umuntu ashobora kwibaza uburyo imirimo imwe n’imwe ikorerwa ubutaka busanzwe ikorwa kuri No Man’s Land.
Iyi mirimo ni nk’isuku, kubungabunga imihanda, gukuraho imyanda cyangwa gusana bimwe mu bikorwa, akenshi biterwa n’uko ubwo butaka bucungwa.
Niba ari agace kari hagati y’impande zihanganye cyane, nk’agace kari hagati ya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo, ahenshi haba nta baturage bemerewe kuhatura cyangwa kuhakorera ibikorwa bisanzwe, bityo “isuku” mu buryo dusanzwe tuyumva iba itari ikibazo gikomeye.
Ahandi rero, usanga hari ahaba harashyizwe ibisasu mu butaka (landmines) ahandi harameze nk’ishyamba.
Ni mu gihe ahandi nko ku mipaka, rimwe na rimwe buri ruhande rushobora kwita ku ruhande rubegereye, ariko hagati nyirizina hakaba hadakorerwa ibikorwa byinshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|