Inkwi, imbabura cyangwa gaze: Ni irihe ziko riryoshya ibiryo?
Imyumvire imwe y’abantu igaragaza ko ibiryo bitetse ku nkwi biryoha kurusha ibitetse kuri gaze no ku mbabura, ariko hari n’abandi bavuga ko uburyo bwo guteka budahindura uburyohe bw’ibiryo iyo biteguwe neza.
Hari abagaragaza ko guteka ku mbabura biryoshya ibiryo kandi bigira isuku nyinshi kuruta ibitetse ku nkwi no kuri gaze.
Mukandayisenga Claudine utuye mu Karere ka Nyanza yavuze ko akunda ibiryo bitetse ku nkwi kuko ngo bigira impumuro n’uburyohe bwihariye.
Ati: “Iyo utekeye ku nkwi cyane cyane ibishyimbo cyangwa igitoki, biraryoha cyane. Hari impumuro yihariye ibiryo bigira itandukanye n’iyo kuri gaze.”
Naho Niyomugabo Eric we yavuze ko uburyohe bw’ibiryo buterwa n’uburyo umuntu ateka kurusha ibikoresho akoresha.
Yagize ati: “Njye mbona ibiryo biryoha bitewe n’uwabitetse. Ushobora gutekera kuri gaze cyangwa ku mbabura kandi bikaryoha cyane kurusha ibyatekewe ku nkwi.”
Mugisha Faustin we avuga ko gaze ari ntagereranywa mu guteka vuba kandi igahisha ibiryo vuba, nubwo biba bitaryoha nk’ibyatekeshejwe ku nkwi no ku mbabura.
Ati: “Numva ibiryo byatekewe kuri gaze nta cyanga biba bifite kuko usanga nta buryohe bifite nk’ibyo batekesheje inkwi.”
Mugisha ariko asanga impamvu ibiryo byatekeshejwe inkwi biba bifite impumuro yihariye biterwa n’imyotsi iba yabigiyemo, nubwo icyo batetsemo kiba gipfundikiye.
Ati: “Akamenyero na ko kagira uruhare. Iriya myotsi ishobora gutanga habaho impumuro yihariye ku biryo, kubera kuyimenyera bigatuma ubirya ataryoherwa n’ibindi byatetswe kuri gaze cyangwa ku mbabura.”
Inzobere mu by’imirire, Shema Arlette, avuga ko uburyo umuntu atekamo ibiryo bushobora gutuma bitakaza icyanga.
Ati: “Hari ibiribwa bitekwa igihe gito, urugero nk’imboga. Ntizitekwa igihe kirekire cyangwa ku gipimo cy’ubushyuhe bukabije, kuko iyo umutetsi azitindije ku muriro mwinshi zitakaza intungamubiri.”
Shema avuga ko aho umuntu yateka hose ntacyo bihindura ku buryohe bw’ibiryo iyo ifunguro ryateguwe neza kandi riteguranywe isuku.
Icyakora, avuga ko ibiryo bitekwa igihe kirenze bishobora gutakaza icyanga.
Yatanze urugero ko guteka ibitoki n’ibirayi amasaha abiri bituma bitakaza uburyohe bisanzwe bifite, kuko byo byagenewe gutekwa hagati y’iminota 30 na 60.
Ku mboga ho avuga ko atari byiza kuzihisha cyane kugira ngo zigumane intungamubiri zuzuye.
Ati: “Bisaba guteka ku muriro uringaniye utari mwinshi cyane, kuko umuriro mwinshi ubabura ibiryo ugatuma bishya vuba, kandi hari n’intungamubiri zangirika kubera gutekeshwa umuriro mwinshi.”
Asobanura ko kutaryoha kw’ibiryo bituruka kuba bitateguwe uko bikwiye bityo intungamubiri zirimo zigatakara bigatakaza icyanga.
Shema avuga ko ibiryo bishobora kuryoha kimwe yaba bitetse ku nkwi, ku mbabura cyangwa kuri gaze, igihe byatetswe neza kandi bifite isuku.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|