Uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k'u Rwanda
|
Turabashimira umwanya mwaduhaye wo gutanga ibitekerezo ndetse nibyifuzo.murabantu babagabo pe.!none ndagirango mbatume kuri EWASA.hano irwamagana mu murenge wa gishari mukagali ka kavumu.bakomeje kuduheza mwicura bucuraburindi kuko nitwe twenyine dusigaye mukarere tudafite amashanyarazi kdi bahashyize transifon igiye kuhamara umwaka,nimubarize mwakabyaramwe uyu mwaka natwe ducanirwe ibyo byiza natwe bitugereho.tx
Nuko imikorere arimyiza
Abana Bakoze Icyiciro Rusange Rwisumbuye Ibizamini Biza Soka Ryari Sawa Murakoze
urubyiriko rwa Kicukiro-RYOSD turashimira H.E.Paul Kagame uburyo akomeje gutoza urubyiruko kwigira no kwihesha agaciro twe twabigezeho hehe na chomage.
Dushimiye umuryango w urubyiruko RYOSD ukomeje kwimakaza indangagaciro na kirazira ariko ubikesha umutoza e intore Richard arasobanutse pe!!
si igitekerezo ndashima EWSA mu karere ka musanze umurenge wa cyuve ko yakemuye ikibazo cy’amashanyarazi yaburaga buri mugoroba
ruswa isaniyacitse mugihugu cyacu,ariko mwitangwa ryakazi ntiracika,ababishinzwe mudufashe mukarere ka bugesera umurenge wa nyarugenge.
ndashakaumukunyi
Uwiteka akomeze abagende imbere mubyo mukora byose.
muraturyohereza
umudugudu wa karambi, akagari ka kigarama, umurenge wa kanjongo, akarere ka nyamasheke,abajura bibye inka bayihisha munzu ukwezi kuzima none bafashwe bari kuyibaga le24/12/2013 saa07;00 za mugitondo.
33#ese Ko Abakozi Bubatse I poste De Sante Mwezi/gasayo Abakozi Ntibahembwe Ikiciro Cyagatatu Ubu Aho Bafashe Idene Ntibabaye Abahemu Kubera Kudahebwa Sinabura Kurangiza Ndashimiye Paul Kagame Kuko Umutekano Dufite Tuwukesha We! Hamwe Nabaturage Bizaniye Umuriro Harimo Mbonabucya Romouard Misago Fabien Karisite Ndereya Barihuta Mathias Nabontabashe Kuvuga Nabo Mbashimiye Ubwitange Nigikorwa Bakoze Murakoze
mu karere ka nyabihu, umurenge wa mukamira, akagari ka rugeshi. ubutaka bw’abaturage bwarabaruwe babaka n’impapuro z’ubutaka zabo maze ntibabaha ingurane. none inzara ibamereye nabi. mufashe abaturage babone ingurane cg basubizwe ubutaka.
Ese uyo muntu sibimugora ari murugendo
njye sigitekerezo ahubwo ndigusaba ko mwatubariza kuri sosiete ya MTN muri nyabihu mu murenge wa jenda iyo dukoresha modem kuri mashini situbona connection ihagije igenda gahoro cyane none,batwongereye ,iminara byatubera byiza murakoze
Turasaba ubuyobozi bw’akarere ka HUYE bufatanije n’abaturage batuye umurenge wa MBAZI ko bafatanya gukora imihanda iri aho bita ku ba furere n’imwulire kuko iyo umuntu aje ku murenge imvura yaguye kuhagera cyangwa kuhava ni ibibazo
Mutubarize Gitifu W,umurenge Zaza,akarere Ka Ngoma Aho Umuntu Yicwa Urwagashinyaguro Bikarangirira Aho Abamwishe Baraho?
Burera ntibyoroshe mumitangire y’akazi. hashize ukwezi kwose abantu baradepoje basaba akazi ntagisubizo barabona kugeza ubu. n’uburyo akazi gatangwa ntibufututse.muzababaze?
mutubarize umuyobozi wa ruhango uburyo abantu dutuye kinazi tuzubaka kuko barashaka amazu yayandi nkayi kigali kandi nta bushobozi kugeza no hirya yi nkengero za centre ya kinazi wenda munkengero birumvikana hirya se biratugoye niba tuzahora dusembera ntitubizi murakoze
RUSIZI,capitationgrants zigenerwa ibigo by’amashuri bya NINE YEARS mu rwego rwo kubifasha kwiyubaka zabaye umushahara wabayobozi wabyo bamwe na bamwe. ubundi twe ababyeyi ni twe twagowe twishyura amafaranga adasobanutse ngo ni ayo kugura computers 2500frw kuri buri mwana/buri gihembwe>(2500*400=1000000) imyaka ishize ari 4*1000000=4000000frw, uyu uje ni 5 kuri konti hariho 0frw,nta nimwe iragurwa ese nubucuruzi!!! kandi ngo nukuzayishyu kugeza kwiherezo! urg:GS st PAUL MUKO/BUGARAMA/RUSIZI.mudufashe abayobozi b’akarere ka RUSIZI badufashe gukurikirana aho ayo mafaranga dutanga ajyanwa turagowe.
mutubarize umuyobozi wu murenge wa mbazi kukibazo cyumuriro mugasgaru kubona umuriro nguwushyire munzu nikibazo
ese mutabarize umuyobozi wu murenge wa mbazi impamvu mumudugudu wa gasharu kotakivoma mumubande