Ubukoloni n’ubukene byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi - Padiri Hildebrand Karangwa mu rubanza rwa Rwamucyo
Mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugène Rwamucyo ushinjwa ibyaha bya Jenoside, Padiri Hildebrand Karangwa, umuhanga mu mateka akaba n’umupadiri, yatanze ubuhamya bwibanze ku mateka n’imiterere byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuhamya yabutangiye mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha Rwamucyo.
Uyu mutangabuhamya, kuri uyu wa 16 Kamena, yabwiye urukiko ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko ugereranyije n’izindi Jenoside zabaye ku isi, bitewe n’ubwinshi bw’abaturage benshi bayigizemo uruhare.
Yavuze ko, ashingiye ku mibare yakomotse mu nkiko Gacaca, hafi 60% by’Abahutu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 60 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu yavuze ko bitigeze biboneka mu zindi Jenoside zamenyekanye mu mateka.
Padiri Karangwa yasobanuye ko imizi y’ibi bibazo igaragara mu mateka y’ubukoloni, yibutsa ko u Rwanda rwatangiye gukolonizwa n’u Budage mu 1897 mbere yo kujya mu maboko y’u Bubiligi nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi.
Yavuze ko abakoloni n’abamisiyoneri bagize uruhare mu gukoresha no gushimangira amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
Agaruka ku byabaye mu 1959, yavuze ko ihirikwa ry’ubwami ryashyigikiwe n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Ababiligi, bwatumye abaturage bayoborwa mu guhangana n’Abatutsi aho guhangana n’abakoloni ubwabo.
Uyu mupadiri yavuze kandi ko nyuma y’ubwigenge, ubutegetsi bushya bwakomeje gushyira imbere urugamba rwo kurwanya ubwami kurusha urwo kurwanya ubukoloni.
Yanagarutse ku bikorwa byo guheza Abatutsi byabaye mu 1973, aho benshi birukanwe mu mashuri, muri za kaminuza no mu nzego za Leta.
Yakomeje avuga ko bamwe mu rubyiruko rwagize uruhare muri ibyo bikorwa ari bo nyuma bagarutse mu bayoboye cyangwa bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yibukije kandi ko, ku butegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana hashyizweho politiki y’iringaniza yagabanyaga umubare w’Abatutsi bemererwaga kwiga no gukora mu nzego za Leta, aho batagombaga kurenza 10%.
Abajijwe ku bisobanuro by’amoko y’Abahutu n’Abatutsi, Karangwa yavuze ko ayo mazina atazanywe n’abakoloni cyangwa abamisiyoneri, ahubwo ko, bo bayakoresheje kandi bakayaha ibisobanuro byimakaza amacakubiri mu nyungu zabo.
Yavuze ko imbaraga za gikoloni mu bya gisirikare, mu muco no mu mitekerereze byatumye abaturage benshi bemera iyo myumvire.
Ati “Nshobora kugaragara nk’Umututsi, ariko imbere muri njye ndi Umunyarwanda mbere ya byose.”
Ku ruhare rw’amadini mu gihe cya Jenoside, Karangwa yavuze ko abantu benshi bahungiye mu nsengero kuko mu bihe byari byarabanje bazibonagamo ubuhungiro.
Cyakora, yavuze ko mu 1994 hari bamwe mu bayobozi b’amadini n’abihaye Imana bashyigikiye Jenoside, ibintu byatumye hari abatari bake bahicirwa.
Asubiza ikibazo cy’impamvu Jenoside yashobotse mu gihe gito kandi ikagirwamo uruhare n’abaturage benshi, Padiri Karangwa yavuze ko ubukoloni n’ubukene biri mu byagize uruhare rukomeye mu gutuma umubare munini w’abahutu wijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Bamwe bashukishwaga amasambu n’amatungo by’Abatutsi bicwaga, mu gihe ubutegetsi bwakoresheje inzego zabwo zirimo ingabo, polisi n’itangazamakuru mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside."
Yagarutse kandi ku ruhare rw’abize n’abanyabwenge, avuga ko bamwe bagize uruhare mu gutegura no gushyigikira ibitekerezo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeyeho ko hari n’Abahutu barwanyije ayo mahame, ariko na bo bakicwa hamwe n’imiryango yabo.
Abunganira Dr Rwamucyo basaga n’abagaragaza ko Umukiliya wabo atari kurangwa n’imitekerereze n’imigirire iganisha ku kurimbura abatutsi kandi igihe kinini yarabaye mu mahanga, Padiri Karangwa yavuze ko kuba umuntu yarabaye imyaka myinshi mu mahanga bidakuraho imyemerere cyangwa imyumvire yakuriyemo.
Ati “Intera umuntu aba ariho itandukanye n’urwego rw’imyumvire ye. Ashobora kuba ari kure ariko mu mitekerereze ye akaguma aho yakuriye.”
Ubuhamya bwa Padiri Hildebrand Karangwa bwibanze ku gusobanura amateka n’imiterere ya sosiyete nyarwanda mbere ya Jenoside, ndetse n’uruhare rw’ubukoloni mu gutuma Jenoside yakorewe Abatutsi iba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|