Ubanza ba Mpatsibihugu bibwira ko abantu bose ku Isi turi ibicucu - Tito Rutaremara

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama, Tito Rutaremara, yibaza impamvu ibihugu bisa nkaho bifite ijambo ku bindi ku Isi, bifata abantu bose nk’ibicucu.

Wababaza uti kuki murasa ibikorwa remezo muri Gaza..bati "Isiraheli iri kwirwanaho"...ibibazo n'ibisubizo USA na Isiraheli itanga ku ntambara zinyuranye barimo
Wababaza uti kuki murasa ibikorwa remezo muri Gaza..bati "Isiraheli iri kwirwanaho"...ibibazo n’ibisubizo USA na Isiraheli itanga ku ntambara zinyuranye barimo

Yifashishije ingero z’intambara zitandukanye zirimo kubera hirya no hino ku Isi kandi bazigizemo uruhare, yagaragaje ko atungurwa n’ibisubizo batanga iyo babajijwe.

Yagize ati “Iyo ubajije ba Mpatsibihugu uti: Kuki Israel yanga ko abanyapalestine batagira Igihugu cyabo? Ba mpatsibihugu bagusubiza ngo “Israel irirwanaho” Wababaza uti: “Kuki Israel yica aba Palestine, Ba mpatsibihugu bagasubiza bati: “Israel irirwanaho.”

Arongera ati “Wababaza uti: “Kuki Israel yica abana bato?” Ba mpatsibihugu bagasubiza bati “Israel irirwanaho” Wababaza uti: “Kuki Israel ishaka ko aba Palestinian bava muri Gaza. “Ba mpatsibihugu bakagusubiza bati: “Israel irirwanaho."

Muri iyi nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Rutaremara yanakomoje ku bikorwa by’ubwicanyi bw’indengakamere bukorerwa muri Gaza, ariko banyirubwite babazwa bagasubiza ibisubizo bidasobanutse.

Ati “Wababaza uti: “Kuki Israel ikora genocide muri Gaza. “Ba mpatsibihugu bagasubiza bati: “Israel irirwanaho." Israel yafashe ku ngufu igice cya Liban Ba mpatsibihugu bagasubiza bati: “Israel irarwana ku mutekano wayo. Wababaza uti ese ko leta ya Liban itarwanya Israel? Ba mpatsibihugu bagasubiza bati: “ni Hezbollah ibitera byose” Wababaza uti ese ko Hezbollah yagiyeho ngo ibohoze igice cyayo Israel yafashe? Bati: ni Hezbollah ntiyagomba kujyaho.”

Yungamo ati “Wababaza uti ese; ko murasa ibisasu mu majyaruguru ya Liban na Beirut bikica abantu, bigashwanyaguza ibikorwa remezo kandi Hezbollah idahari? Ba mpatsibihugu bagasubiza bati: “ariko byose ni Hezbollah” Wababaza Uti: ese Isreal yo amategeko mpuzamahanga ntayireba, Ba mpatsibihugu bagasubiza bati: “Israel iba yirwanaho."

Rutaremara yanakomoje ku ntambara ya Iran agira ati “Ubaza ba mpatsibihugu uti: Kuki USA na Israel batera Iran bakavuga ko Iran ishaka gukora intwaro za kirimbuzi kandi nyamara USA na Israel bafite intwaro za kirimbuza. Ba mpatsibihugu kandi bagira bati: “Iran nta democracy” Noneho Wababaza uti: “Ko Israel na USA bateye bakica abayobozi bakuru bose ba Iran ubwo ntibishe amategeko mpuzamahanga? “Ba mpatsibihugu bagusubiza bagira bati: “Iran nta democracy.”

Arongera ati “Wababaza uti: “Ese ko Israel na USA bohereje bombe ku ishuri babishaka bakica abana 150 b’abakobwa; ubwo si icyaha ndengakamere? “Ba mpatsibihugu bagasubiza bati: “Iran nta democracy. Nonese ko Israel na USA barasa bagashwanyaguza ibikorwa remezo bya Iran birimo amavuriro, amashuri, bakicamo n’abantu benshi …. Ubwo si ibyaha byibasira inyoko muntu? Ba mpatsibihugu baragusubiza bati: “Iran nta democracy.”

Ni inyandiko igenda yibaza ku bisubizo bitandukanye bitangwa n’ibihugu bikomeye ku Isi, iyo bibajijwe ku ntambara bifitemo akaboko.

Muzehe Tito asoza agira ati “Ngaho namwe basomyi; nimwumve kandi musesengure ibyo bisubizo bya mpatsibihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka