Brig. General Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Brigadier General Ronald Rwivanga.
Ibi bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’Ingabo z’u bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 17 Kamena 2026, rikaba rigaragaza kandi ko Brig Gen Karuretwa agiye gufatanya izi nshingano n’izindi yari asanzwe afite.
Nk’uko iri tangazo ribivuga, Brig Gen Karuretwa azakomeza no gukora inshingano yari asnganywe zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, ari na ko akora nk’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.
Brigadier General Ronald Rwivanga wari umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, kuva ku wa 20 Gicurasi 2026, yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora Urwego rukuriye Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (Director EASF) asimbuye Brigadier General (Rtd) Paul Kahuria Njema.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo n’Abahoze mu Ngabo i Mbuya, Kampala muri Uganda, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze mu Ngabo za Uganda, Jacob Marksons Oboth, unayoboye Inama y’Abaminisitiri ba EASF. Brig Gen (Rtd) Njema, yari amaze manda y’imyaka itatu.
Brig Gen Rwivanga yasezeranyije gukorera uyu muryango mu mucyo, ubunyamwuga no kubazwa inshingano. Yavuze ko yahaye agaciro gakomeye inshingano yahawe zo gukomeza guteza imbere amahoro n’umutekano rusange mu karere.
Umutwe wa EASF ni umuryango wo mu karere ufite inshingano zo guteza imbere amahoro n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni umwe mu mitwe itanu y’ingabo z’akarere zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ugizwe n’igisirikare, polisi ndetse n’abasivili. EASF igizwe n’ibihugu 10 ari byo U Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|