Perezida Kagame yavuze ko guhindura abaminisitiri bishobora kujya biba vuba kurushaho

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abaminisitiri bashya baherutse gushyirwaho, ndetse n’abandi bayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano.

Barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Minisitiri w’Ibikorwa remezo ndetse n’Abanyamabanga ba Leta, babiri, n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu zitandukanye.

Perezida Kagame yababwiye ko kuba umuyobozi ari ugukorera abaturage, no guharanira imibereho myiza, kandi buri wese akaba yashyizwe mu nshingano, kuko hari abantu bamubonye mu mikorere ye myiza mu byo yakoraga.

Yagize ati "Mujye mwibuka ko hari abandi Banyarwanda benshi bashobora gukora nk’ibyo mukora. Icyo gihe iyo ugeze mu nshingano, byatuma ugira uruhare rugaragara."

Yakomeje agira ati "Imikorere mibi yo mugomba kuyirinda, kuko igira ingaruka. Mbere y’uko ikugiraho ingaruka, ku baturage bo ziba zaramaze kubageraho, bakaba ari bo babyishyura."

Perezida Kagame, yababwiye ko ibyiza abayobozi bigomba kubageraho nyuma y’uko bigera ku baturgae, ariko usanga ngo akenshi abayobozi bashaka ko ari bo bigeraho mbere.

Ngo hari n’aho usanga benshi bafite ubwirasi, batumva ko barimo gukorera igihugu, ahubwo bagakora bapinganwa n’abandi. Nyamara rero, ngo ibyiza bigira inyungu ku gihugu n’umuyobozi bimugeraho.

Yagize ati "Iki gihugu aho cyari kigeze, hanyuma abantu bakakibohora, sinzi niba abantu batekereza ko abagize urwo ruhare bitekerezagaho, cyangwa batekerezaga igihugu. Iyo baba bitekerezaho, ntaho igihugu cyari kugera."

Yonegeyeho ko icyo gihe n’inyungu umuntu yarwanira, nta zari zihari, nta wahembwaga cyangwa ngo abonemo ikindi, ahubwo hashoboraga kuba gutakaza ubuzima.

Ni yo mpamvu agira ati "ubwitange uyu munsi hano ntibudusaba gutakaza ubuzima. Aha ngaha, ukora akazi uzi ko utaha uri muzima. Aya mateka yari akwiye kuba atuyobora mu bikorwa byacu bya buri gihe."

Ati "Iyo uhuye n’ibibazo ku kazi, wareba uko ubikemura, ukavugana n’abandi, ibibazo bikunaniye ushobora kubisubika, ukareba amikoro ugakemura cya kibazo. Ibyo ariko bikunda iyo umuntu azi aho inshingano ziva n’aho zigarukira."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko impinduka zishobora kujya ziba mu gihe gitoya kurusha ubu, aho yagize ati "Impinduka zo nk’izi, ahubwo birashoboka ko zajya ziba mu gihe gitoya kurusha ubu. Hari abavuga ngo ariko bihindutse vuba, abaminisitiri babahinduye vuba."

Perezida Kagame ati "Ni byo, abashinzwe kuyobora aba bantu, ababashyiraho, iyo batameze nk’aba bahindurwa cyangwa abagerwaho n’ibindi bitari byiza..ubundi habamo kwihangana...hari indwara iba mu bantu ugasanga wicaranye n’umuntu ukibwira ko yumva inshingano, mukajya inama umuntu wese agatanga igitekerezo, ibyangombwa byose bihari. Ugasanga twihaye amezi atandatu, hashira amezi atanu, mukabaza aho bigeze, ugasanga n’uwagombaga kubikora ntazi aho bigeze."

Kagame yavuze ko habaho kwihangana, kabiri, gatatu, kane, ugafata icyemezo.

Agira ati "Kwihangana hari ubwo byanga ukagerageza, ukagenda ugashaka abandi bakora neza, bakaza bagakora, kandi hari abaza bakabikora neza, ibyo kandi turabishima."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka