-
Tariki 07 Mata 1994
Jenoside yakorewe Abatutsi yaratangiye. Abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi n’Abahutu bari mu butegetsi batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside barishwe.
-
Tariki 08 Mata 1994
Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Nyundo barishwe. Ubwicanyi bwarakomeje i Kigali n’ahandi mu Gihugu cyane cyane muri Komini Bicumbi. Ingabo za RPF zakomeje gufata ibice by’Umutara, Byumba na Ruhengeri, zirokora Abatutsi muri Komini Buyoga n'ahandi hatandukanye.
-
Tariki 09 Mata 1994
Ingabo z'Abafaransa zatangiye gucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda, zitererana Abatutsi basigara mu maboko y'abicanyi. Hashyizweho Guverinoma y'abicanyi yari iyobowe na Jean Kambanda nka Minisitiri w'Intebe, naho Dr Théodore Sindikubwabo aba Perezida wa Repubulika. Maj. Gen. Paul Kagame yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside.
-
Tariki 10 Mata 1994
Ubwicanyi no gusahura byarakomeje i Kigali. Imirambo igera ku 10,000 yakuwe mu mihanda ijyanwa mu bitaro byari byuzuyemo inkomere. Ambasade ya Amerika i Kigali yafunze imiryango. Abarindaga Perezida bishe barashe abarwayi 29, bakomeretsa abandi 70 ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Papa Yohani Pawulo wa II yasabye ko "ubwicanyi bwa kivandimwe" bwarangira mu Rwanda.
-
Tariki 11 Mata 1994
Ingabo za ONU zo mu Bubiligi zatereranye Abatutsi barenga 4,000 bari bahungiye mu ishuri rya ETO-Kicukiro, Interahamwe zijya kubicira i Nyanza ya Kicukiro. Abatutsi babarirwa mu 10,000 biciwe ku Ruhuha muri Komini Ngenda, abandi bangana nk'abo bicirwa kuri Komini Gashora no mu nkengero.
-
Tariki 12 Mata 1994
Impunzi nyinshi zakomeje guhungira kuri Kiliziya i Nyamata, hahinduka ihuriro ry’Abatutsi bakuwe mu byabo. Guverinoma y'Agateganyo yimukiye i Gitarama mu gihe ingabo za FPR zafashe umusozi w’ingenzi wa Rebero, zikomeza gufata ibindi bice bya Kigali.
-
Tariki 13 Mata 1994
Ubwicanyi bwarakomeje muri Kigali no mu zindi Perefegitura. Imitwe yitwara gisirikare ya CDR na MRND yatangiye kwica abasivili b'Abatutsi i Gisenyi, Cyangugu, na Butare. Abatutsi bari baragiye bahungira ahantu hamwe bagabweho ibitero, benshi baricwa.
-
Tariki 14 Mata 1994
Ubwicanyi bwarakomeje muri Paruwasi ya Nyarubuye i Kibungo. Abatutsi 5000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Musha barishwe. Impunzi zari ziteraniye kuri Paruwasi i Nyamata zarishwe nyuma y’uko Padiri wahayoboraga abasize. Abicanyi bagabye igitero ku bihumbi 20 byari i Kibeho, bicamo ababarirwa muri 200, abahahungiye bagerageza kwirwanaho.
-
Tariki 15 Mata 1994
Interahamwe n'abasirikare bishe Abatutsi 10,000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamata. Abasirikare 450 b'Ababiligi bari baje mu butumwa bw'amahoro buriye indege bataha iwabo, batererana abicwaga.
-
Tariki 16 Mata 1994
Abasirikare baturutse i Gako n'i Kigali biciye Abatutsi babarirwa mu bihumbi i Ntarama. Imirambo yatondekanyijwe ku muhanda kuva i Kigali kugera i Gitarama. Muri Komini ya Rukara, Abatutsi 800 bagaragaye mu nzu itarimo ibiryo barafungiwemo kuva tariki 6 Mata ubwo Perezida Habyarimana yapfaga, baranakomerekejwe na Gerenade yajugunywemo.
-
Tariki 17 Mata 1994
Abicanyi bari bayobowe na Perefe wa Kibuye, Dr. Clement Kayishema, bishe Abatutsi bagera ku 21,000 mu minsi ibiri. Perefe wa Butare, Jean-Baptiste Habyarimana warwanyije Jenoside yatawe muri yombi, nyuma aricwa hamwe n'umuryango we. Inama y’Abaminisitiri yashimiye Abaperefe bakoze neza, inenga aba Butare na Kibungo bananiwe inshingano.
-
Tariki 18 Mata 1994
Abatutsi 50,000 biciwe mu misozi ya Bisesero, abandi 12.000 bicirwa kuri Stade Gatwaro ku Kibuye, aho bajyanwaga bitegetswe na Perefe, Dr. Clement Kayishema. Abandi biciwe mu itorero ry'Abadiventisiti no mu bitaro bya Mugonero. Perezida Sindikubwabo yasuye Gikongoro ashimira Perefe ku kazi kakozwe neza ko gutsemba Abatutsi.
-
Tariki 19 Mata 1994
Radio Rwanda yanyujijeho ijambo rutwitsi Perezida Theodore Sindikubwabo yavugiye i Butare, asaba Abanyabutare “gukora” hashyirwaho na Perefe wo gushyira mu bikorwa Jenoside. Leta y’abicanyi yakuyeho ku mugaragaro Perefe Habyarimana Jean Baptiste wari waragerageje gukumira ubwicanyi muri Butare, imusimbuza intagondwa Sylvain Nsabimana.
-
Tariki 20 Mata 1994
Jenoside yaratangiye i Butare. Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda yishwe n’abasirikare ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya gisirikare (ESO). Perefe Sylvain Nsabimana wari waraye yimitswe yakoresheje inama itegura uburyo Jenoside yagombaga gukorwa muri Butare. Hishwe Abapadiri, abanyeshuri, n’impunzi z’Abatutsi zari zahahungiye.
-
Tariki 21 Mata 1994
Interahamwe n’abandi bantu bitwaje intwaro bishe Abatutsi 22.000 ku Gikongoro. Abatutsi bari hagati ya 20.000 na 30.000 biciwe muri Nyaruhengeri (i Kansi na Kibilizi), i Muganza (kuri Kiliziya Gatolika ya Mugombwa, ku misozi ya Muganza) no muri Komini Kibayi (i Kabuga n’i Magi) muri Perefegitura ya Butare.
-
Tariki 22 Mata 1994
Croix-Rouge yatangaje ko itigeze ibona amahano ari ku rwego rw’ubwicanyi bwarimo bukorwa. Abatutsi barenga 7,000 biciwe kuri stade Gatwaro ku Kibuye. Interahamwe n'abasirikare bishe uwari Superefe wa Butare Zéphanie Nyilinkwaya n'abagize umuryango we 14. Abatutsi 6.500 biciwe mu kigo cy'Ababikira cya Sovu muri Huye, abandi 500 batwikirwa mu igaraje hakoreshejwe peteroli yatanzwe n'Ababikira.
-
Tariki 23 Mata 1994
Ingabo za FPR Inkotanyi zatangaje ko zihagaritse imirwano kugira ngo zirebe ko ubwicanyi bwahagarara ariko icyo cyemezo giteshwa agaciro na Leta yakoraga Jenoside. Abayobozi batangaje ko ihumure rigarutse, bituma bamwe mu bari barokotse muri Komine ya Musambira basubira mu matongo, ku mugoroba barabakusanya, babajyana ku mashuri ya Bitsibo barabica.
-
Tariki 24 Mata 1994
Abatutsi 30.000 bari ku musozi wa Kabuye hafi ya Komini ya Ndora, muri Butare barishwe. Abaganga bo muri Médecins Sans Frontières babonye Interahamwe n'abasirikare barinda Perezida bica abarwayi b'Abatutsi n'abakozi 170 bo mu bitaro bya Butare. Ingabo za FPR zatangiye kwimurira impunzi i Byumba n'i Gahini ahari umutekano wizewe.
-
Tariki 25 Mata 1994
Mu rukerera nibwo umusirikare wari ufite ipeti rya Ajida witwaga GATWAZA n’abaturage b’amasegiteri yose ya Komini Mbazi, ubu ni muri Huye, bagose stade ya Byiza (yari yakusanyirijwemo Abatutsi bizezwa kurindirwa umutekano) batangira guteramo amagerenade n’amasasu, bakoresha n’intwaro gakondo. Kuri stade ya Byiza haguye Abatutsi barenga 7,800.
-
Tariki 26 Mata 1994
Uwari Minisitiri w’Imari, Emmanuel Ndindabahizi, yatanze intwaro, ndetse atera umwete Interahamwe zari zigose impunzi z’Abatutsi bari bateraniye ku musozi wa Gitwa muri Perefegitura ya Kibuye. Nyuma yo kugerageza kwirwanaho no gukumira ibitero mu minsi ibiri, ibihumbi by'abagore, abana n'abasaza bari kuri uwo musozi barishwe.
-
Tariki 27 Mata 1994
Abatutsi benshi biciwe ku musozi wa Nyamure, ubu ni mu Murenge wa Muyira, Akarere Ka Nyanza. Abatutsi bagera ku 4,000 bishwe batwitswe n’Interahamwe n’abasirikare muri Komine Muyaga muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Mamba muri Gisagara. Kuri iyi tariki, Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.
-
Tariki 28 Mata 1994
Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ubukene (OXFAM) wasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda, uwo muryango uvuga ko ari Jenoside. Christine Shelley, Umuvugizi wa Leta muri Amerika, we yanze gukoresha ijambo ‘Jenoside’ igihe yavuganaga n’abanyamakuru, kuko ngo gukoresha iryo jambo byari bifite ingaruka nyinshi.
-
Tariki 29 Mata 1994
Abajepe barindaga inzu ya Habyarimana biciye Abatutsi mu kigo cya Gisirikare cya Butotori giherereye i Rubavu. Muri iki kigo hakorewe inama zateguraga Jenoside zayoborwaga n’abasirikare bakomeye nka Colonel Theoneste Bagosora na Colonel Nsengiyumva Anatole. Abafaransa bagitangiyemo n’imyitozo ya gisirikare yahabwaga Interahamwe.
-
Tariki 30 Mata 1994
Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Rusumo ziwirukanamo iza Leta y’abicanyi. Abatutsi benshi biciwe mu rufunzo rwabatijwe CND i Bugesera. Imodoka yaciye mu mujyi wa Gisenyi ivuga ko amahoro yabonetse, ko nta Mututsi uzongera kwicwa. Abavuye mu bwihisho bose barabashoreye bicirwa kuri Komine Rouge.
-
Tariki 01 Gicurasi 1994
Interahamwe zagabye igitero mu kigo cy’imfubyi mu mujyi wa Butare zica abana 21 n’abakorerabushake 13 ba Croix-Rouge. Abanyarwanda benshi biganjemo abakoze Jenoside bahungiye i Burundi no muri Tanzania. Abatutsi biciwe kuri kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, hakoreshejwe za gerenade zaterwaga mu Kiliziya ndetse n’intwaro gakondo.
-
Tariki 02 Gicurasi 1994
Mu kiganiro kuri Radio France, Jean Marie Vianney Ndagijimana wari Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, yamaganye Guverinoma ye, ayishinja kuba ari yo nyirabayazana w'ubwicanyi bwariho mu Gihugu. Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ubukene (OXFAM) wandikiye ibaruwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, John Major, bamusaba ubutabazi bwihuse bw’Ingabo mu Rwanda.
-
Tariki 03 Gicurasi 1994
Radio Uganda yatangaje ko ikiyaga cya Victoria cyuzuyemo imirambo y'abazize Jenoside mu Rwanda. ONU yavuze ko ibihugu byakohereza ibikoresho n’abasirikare mu Rwanda. FPR yamaganye icyo gitekerezo, ivuga ko igihe cyari gikwiye ingabo za ONU ari mu byumweru bitatu bishize ubwo zari i Kigali ariko zikananirwa kurinda abaturage, baricwa, abandi barahunga.
-
Tariki 04 Gicurasi 1994
U Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta y’ u Rwanda yakoraga Jenoside. Perezida Théodore Sindikubwabo yagiranye ikiganiro na Jenerali Christian Quesnot, asabira ubufasha ubutegetsi n'ingabo zabwo. Iyo nkunga y’u Bufaransa yahaye ingufu abicanyi, bakomeza kwica, nyamara iyo u Bufaransa bubishaka Abatutsi bari bashoboye kwirwanaho, nko mu Bisesero, bashoboraga kurokoka.
-
Tariki 05 Gicurasi 1994
RTLM yatangaje ko iyicwa ry’Abatutsi bari basigaye rigomba kwihutishwa. Umubikira Gertrude Mukangango yicishije Abatutsi ba nyuma bari barokotse ubwicanyi bwo ku wa 22 na 25 Mata 1994 mu kigo cy’Ababikira yayoboraga cy’i Sovu muri Huye. FPR yandikiye ONU iyisaba gushyiraho urukiko ruburanisha abakoze Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo kuva mu 1990.
-
Tariki 06 Gicurasi 1994
Inkunga ya gisirikari u Bufaransa bwahaga Leta ya Sindikubwabo na Kambanda yakoreshwaga mu kurimbura Abatutsi yarakomeje, Akanama gashinzwe amahoro ku isi kihunza inshingano zako zo gutabara mu Rwanda. Intumwa za gisilikari z’u Rwanda zakiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Bufaransa, bagirana ibiganiro birebana no guhabwa intwaro.
-
Tariki 07 Gicurasi 1994
Abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho, babanje kurindwa n’abajandarume, barishwe. Hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa, ibitero by’Interahamwe ziturutse mu bice birimo Rwamiko, Mubuga, Ndago n’ahandi byarabateye. Ababashije gucika ibyo bitero babahigishije imbwa zirabavumbura, abandi bagaragazwa n’abo biganaga bari ahirengeye.
-
Tariki 08 Gicurasi 1994
Abana b’impfubyi b’Abatutsi bari hagati ya 15 na 20 barererwaga mu kigo cya SOS Gikongoro bishwe n’igitero cy’Interahamwe zazanywe na Nyombayire Venuste wayoboraga icyo kigo. Abicanyi bamaze kwica abana bishe n’abakozi b’Abatutsi ba SOS Gikongoro bahereye ku bari bakoze nijoro.
-
Tariki 09 Gicurasi 1994
Leta y’abicanyi yakiriye ubufasha bwa gisirikare bw’u Bufaransa, bugizwe n’amasasu, n’ibikoresho by’itumanaho birimo telefone idashobora kumvirizwa yagombaga koroshya ibiganiro hagati ya General Augustin Bizimungu wayoboraga ingabo z’u Rwanda na General Huchon wari mu bayobozi b’Ingabo z’u Bufaransa, baganira uko ingabo z’u Bufaransa zakwinjira mu ntambara mu Rwanda.
-
Tariki 10 Gicurasi 1994
Kenya yatangaje ko itazatanga ingabo zifasha mu kwita ku bababaye mu Rwanda. Amerika (USA) yatanze ibikoresho by'ubutabazi bigenewe impunzi ziri mu nkambi, ariko ivuga ko nta musirikare wa Amerika uzoherezwa mu Rwanda. Radio Rwanda yatangaje ko Perezida Sindikubwabo azitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Afurika y'Epfo Nelson Mandela.
-
Tariki 11 Gicurasi 1994
Akanama k’Umutekano ka ONU kasabye Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Boutros Boutros-Ghali ko ingabo 5,500 za MINUAR zoherezwa mu Rwanda, nyuma y’uko avuze ko harimo kuba Jenoside. I Cyangugu, bisi yari ivanye Abatutsi kuri Stade ibajyanye mu Nkambi ya Nyarushishi yarahagaritswe, abarimo bose bafite imyaka kuva kuri 40 kuzamura baricwa.
-
Tariki 12 Gicurasi 1994
Interahamwe ziraye mu Batutsi bari kuri ADEPR Nyabisindu muri Muhanga zirabica, imfungwa zijya kujugunya imirambo mu myobo. Bagendaga bayikurura hasi ndetse hari na benshi batashizemo umwuka, bamwe bagenda basaba imbabazi, abasenga, abataka,... Abaguye aho kuri ADEPR babashije kuboneka bagera ku 123.
-
Tariki 13 Gicurasi 1994
Abatutsi benshi bari bahungiye ku misozi ya Bisesero ku Kibuye barishwe. Ingabo za RPF zakomeje gutabara abari bihishe mu bishanga, impunzi zari zahungiye muri Tanzania zigaruka mu Rwanda, zibeshyuza ibinyoma bya Guverinoma yari iriho yavugaga ko FPR yafunze umupaka w'u Rwanda na Tanzania.
-
Tariki 14 Gicurasi 1994
Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yasuye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ashimira abakozi ku “murimo” wakozwe neza wo kwica Abatutsi. Bernard Kouchner wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima w’u Bufaransa yasuye u Rwanda, ashimangira ko ubwicanyi bwakozwe ari Jenoside, kandi ko u Bufaransa butazongera guha inkunga ya Gisirikare Guverinoma y’u Rwanda.
-
Tariki 15 Gicurasi 1994
Abicanyi bazanye igitero cy’abana kuri Komini Musambira ku Kamonyi ngo bajye kwica abana b’Abatutsi, kuko ku itariki ya 14/5/1994 hari hishwe abasore n’abagabo gusa, abana n’abagore barabasiga. Abo bana baje bitwaje imihoro, impiri, ariko bahagarikiwe n’abantu bakuru. Kuri iyo tariki abana bose bishwe n’abandi bana bagenzi babo.
-
Tariki 16 Gicurasi 1994
Ingabo za RPF Inkotanyi zakomeje urugamba, zigenda zifata uduce dukomeye tw’Igihugu zinarokora abantu. Inkotanyi zafunze umuhanda Kigali-Gitarama, zinafata agace ka Bugesera zirokora abagera ku bihumbi bibiri. Ku rundi ruhande, muri Perefegitura ya Gitarama, Interahamwe n’abasirikare bishe abantu babarirwa mu magana bari bahungiye kuri Kiliziya i Kabgayi.
-
Tariki 17 Gicurasi 1994
Umuryango w’Abibumbye (ONU) wakomeje kurangwa no kwanga gutabara Abatutsi bakorerwaga Jenoside. ONU yemeje ko ingabo za MINUAR zongerwa zikagera ku 5,500. Nubwo hatowe uwo mwanzuro ariko, Umuryango w’Abibumbye wanze guhindura inshingano za MINUAR ngo ihabwe ububasha bwo gukoresha ingufu mu guhagarika Jenoside.
-
Tariki 18 Gicurasi 1994
Abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Musambira ya Mutagatifu Kizito barishwe. Harimo abari basanzwe batuye muri Komini Musambira no muri Komini zari zituranye na Musambira, hiyongeraho abari baturutse i Runda n’i Kigali berekezaga i Kabgayi. Nyuma ya Jenoside imva bari bashyinguyemo yimuriwe mu rwibutso rwa Kibuza.
-
Tariki 19 Gicurasi 1994
Interahamwe n’abasirikare bakomeje kwica abasivili. Abantu 29 biciwe mu rusengero mu gace kagenzurwaga na Guverinoma i Kigali. Interahamwe n’abasirikare bafashe bugwate impfubyi 400 bavuga ko bazica niba ingabo za FPR zikomeje gusatira ahakoreraga inzego za Guverinoma. Ikinyamakuru ‘Liberation’ cyo mu Bufaransa cyashinje u Bufaransa gukomeza gushyigikira Leta y’abicanyi.
-
Tariki 20 Gicurasi 1994
Abapasiteri biganjemo abari mu zabukuru bari barahungiye i Gitwe ahahoze icyicaro gikuru cy’Itorero ry’Abadiventiste bapakiwe mu modoka bajyanwa i Gitovu (mu Nkomero, Mukingo, Nyanza), bicwa urw’agashinyaguro. Bari basobanukiwe neza ko bagiye kwicwa, dore ko bamwe bari bamaze kurasirwa mu maso yabo. Muri iyo nzira bagiye baririmba bati “Turajya i Siyoni”.
-
Tariki 21 Gicurasi 1994
Radiyo RTLM yavuze ko Jenerali Dallaire wayoboraga ingabo za ONU zari mu Rwanda (MINUAR) agomba kwicwa. Abasirikari ba Leta barashe ku cyicaro cya MINUAR, ariko amahanga arabyamagana. Uwari uhagarariye Nouvelle-Zélande mu Kanama k’Umutekano ku Isi yanze kubonana n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Jérôme Bicamumpaka wari waje i New York gusaba inkunga.
-
Tariki 22 Gicurasi 1994
Ikibuga cy’indege cya Kanombe cyarafashwe, Inkotanyi zigikura mu maboko y’abicanyi. Cyabaye kimwe mu bikorwa bikomeye byagezweho na FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kurwanya Leta yakoraga Jenoside. Uwari Perezida Theodore Sindikubwabo, yandikiye Perezida François Mitterrand w’u Bufaransa amubwira ko ingabo ze zahunze kubera ko zabuze amasasu, kandi ko agomba kumutabara vuba.
-
Tariki 23 Gicurasi 1994
Hatangiye agahenge k’amasaha 36. Ni umwanzuro wari wafashwe na FPR ubwo Iqbar Riza wakoraga muri ONU yabasuraga ku Mulindi kugira ngo baganire uko abasirikare 500 bo muri Ghana bagera i Kigali. Aka gahenge ntikubahirijwe kuko ingabo zari iza Leta zakarenzeho zikarasa ku ngabo za FPR.
-
Tariki 24 Gicurasi 1994
Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu. Imirambo 3,500 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yarohowe mu kiyaga cya Victoria muri Uganda yaratangiye kwangirika, irashyingurwa.
-
Tariki 25 Gicurasi 1994
Uwari Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w’Abibumbye, Boutros Boutros-Ghali, yemeje ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside, atangaza ko kutohereza ingabo mu Rwanda byabaye gutsindwa kwa ONU. Abatutsi benshi bari bihishe muri CHUK n’abandi bari baharwariye barishwe.
-
Tariki 26 Gicurasi 1994
Ingabo za FPR-Inkotanyi zigaruriye burundu bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali bya Kicukiro na Gatenga, barokora bamwe mu Batutsi n’abandi baturage bari mu maboko y’abicanyi. Gatenga cyari igice kirimo Interahamwe nyinshi zari zikuriwe n’uwitwa Twahirwa Seraphin wari umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta (MINITRAPE).
-
Tariki 27 Gicurasi 1994
MINUAR yatangiye kuvana abantu bari bihishe muri Hotel des Mille Collines ibajyana aho bifuje, bamwe bajya mu gice cyagenzurwaga na Guverinoma, abandi benshi bajya mu gice cyari cyarabohojwe na FPR-Inkotanyi. Inkotanyi zakomeje gusaba abasirikare ba Leta gushyira intwaro hasi, bakareka ubwicanyi, bagafatanya gusana ibyangiritse no kubaka Igihugu, ariko biba iby’ubusa.
-
Tariki 28 Gicurasi 1994
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko abagize Guverinoma y’Abatabazi bavuye i Gitarama, bagahungira ku Kibuye. Umunyamakuru wa RFI, Monique Mass, wari mu Rwanda yagiye i Nyamata avuga ko abaturage barenga icya kabiri cy’abari batuye mu Mujyi wa Nyamata mbere ya Jenoside batsembwe n’Interahamwe zifatanyije n’ingabo za Leta.
-
Tariki 29 Gicurasi 1994
Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe umujyi wa Nyanza, zirokora abantu ahantu hatandukanye bari bihishe ari na ko zikomeza gusatira Perefegitura ya Gitarama. Abanyeshuri b'Abatutsi bari mu ishuri rya EAV Kabutare barishwe. Iri shuri ryayoborwaga na Mbarushimana Theophile, umuhungu wa Gitera watanze amategeko 10 y’Abahutu.
-
Tariki 30 Gicurasi 1994
Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe umujyi wa Ruhango mu yahoze ari Komini Tambwe muri Perefegitura ya Gitarama. Gufata Ruhango kw’Inkotanyi byaje bikurikirana n’ifatwa ry’umujyi wa Nyanza ku wa 29 Gicurasi 1994. Inkotanyi zakomeje kugenda zirokora abantu ahantu hatandukanye bari bihishe ari na ko zikomeza gusatira umujyi wa Gitarama.
-
Tariki 31 Gicurasi 1994
Abanyamakuru baturutse muri Canada, u Bufaransa, Ositarariya na Afurika y’Epfo basuye Kigali bibonera imirambo myinshi y’abaturage bari bishwe n’Interahamwe n’abasirikare ba Leta. Ingabo za RPA zakomeje kurokora Abatutsi bicwaga, zifata ibice bitandukanye byari mu mu maboko y’Interahamwe. Muri ONU batangiye kwemera ko mu Rwanda hari kuba Jenoside.
-
Tariki 01 Kamena 1994
Radiyo RTLM yashishikarizaga abahutu gukora Jenoside yasabiwe guhagarikwa burundu bitewe n’ubutumwa bw’urwango yatangazaga. Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Eduard Kennedy, yasabye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika Radio RTLM yakomezaga gutiza umurindi Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.
-
Tariki 02 Kamena 1994
Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye Abatutsi bari mu nkambi ya Kabgayi. Mu gihe Jenoside yakorwaga mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 1994, i Kabgayi haje impunzi nyinshi z’Abatutsi. Interahamwe n’abasirikare bazaga kurobanuramo bamwe bakicwa. Abarokotse ubwo bwicanyi ni bo Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye.
-
Tariki 03 Kamena 1994
Inkotanyi zarokoye Abatutsi barenga 300 kuri Kiliziya Gatolika ya Sainte Famille no kuri Stade Amahoro.