Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasabwe kwihutisha politiki igenga itangazamakuru

Inteko Ishinga Amategeko igezwaho raporo ya Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku isesengura rya raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) y’umwaka wa 2023/2024, na gahunda y’ibikorwa ya 2024/2025 tariki 28 Mata 2025, yafashe umwanzuro wo gusaba Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kwihutisha politiki y’itangazamakuru irimo kuvugururwa, bigakorwa mu gihe cy’amezi atandatu gusa.

Abadepite basabye Ibiro bya Minisitiri w'Intebe kwihutisha politiki igenga itangazamakuru
Abadepite basabye Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kwihutisha politiki igenga itangazamakuru

Perezida, wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’abagore, Hon. Nabahire Anastase, yagaragaje ko itangazamakuru rifite ibibazo byinshi bikwiriye kwihutira gukemuka, ariko basanga ko byinshi bizakemukira muri politiki nshya irigenga irimo kuvugururwa nishyirwa mu bikorwa.

Ati “Komisiyo imaze gusesengura raporo ya RGB y’ibikorwa by’umwaka wa 2023-2024, na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025, hari ibibazo byayigaragariye, isanga hari ibikwiye kwitabwaho cyane, birimo n’urwego rw’itangazamakuru”.

Hon. Nabahire avuga ko bimwe mu byavuye mu biganiro Komisiyo yagiranye n’inzego zitandukanye, zirimo RGB, MINALOC na RMC(Urwego rw’Abanyamakuru Bigenga), yagaragarijwe ko itangazamakuru nta politiki n’amategeko bihuye n’igihe rifite, kandi ntibyoroshye kumenya urwego rurireberera kuko RGB ifite inshingano yo kuriteza imbere no gutanga inama ku mikorere yaryo gusa.

Ati “Birakwiye kwita ku bibazo bigaragara mu rwego rw’itangazamakuru birimo guhuza n’igihe politiki n’amategeko bigenga uru rwego, kugira ngo imikorere n’imikoranire yarwo n’izindi nzego itange umusaruro rutegerejweho, mu guhugura abaturage no kwihutisha iterambere rusange”.

Ikindi iyi Komisiyo yasabye harimo gusuzuma no gukemura ikibazo cy’igiciro gihanitse cy’iminara ikodeshwa buri kwezi n’ibitangazamakuru, cyane cyanye iby’abikorera kandi bitaragira ubushobozi buhamye mu by’imari (Financial Sustainability).

Ibindi bizitabwaho ni uko hakenewe ko ikarita y’itangazamakuru ihabwa agaciro nyako, kuko kugeza ubu, uyifite imufasha gusa iyo hari ikibazo yagize, ariko hari abandi biyitirira itangazamakuru atari abanyamakuru, kandi bamwe muri bo bakaba bashobora kuyobya abaturage mu bihe binyuranye.

Abagize komisiyo y'imiyoborere muri icyo kiganiro
Abagize komisiyo y’imiyoborere muri icyo kiganiro

Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore imaze gusesengura raporo y’ibikorwa bya RGB by’umwaka wa 2023-2024, na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025, yateguye umushinga w’imyanzuro ikurikira kugira ngo ishyikirizwe Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ariko iyo myanzuro uko ari itatu bagena aho igomba gushyikirizwa harimo ku Biro bya Minisitiri w’Intebe (PMO).

Visi Perezida wa Komisiyo, Debonheur Jeanne d’Arc, yagaragaje ko mu myanzuro harimo gusaba Minisitiri w’Intebe kwihutisha ivugururwa rya politiki igenga urwego rw’itangazamakuru, kugira ngo ihuzwe n’igihe bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Naho Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yasabwe gushyiraho uburyo bunoze kandi bwihutisha serivisi zihabwa abarwayi n’abarwaza. Bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu. Kuri MINALOC, yasabwe kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko ingamba zo kunoza imikoranire y’Uturere n’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), bose bakagira uruhare rusesuye mu itegurwa n’iyemezwa ry’imihigo, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Gukurikirana, kubaka ubushobozi no guhuza ibikorwa by’itangazamakuru

Mu mwaka wa 2023-2024, RGB yakoze ku nshuro ya 5 ubushakashatsi bugamije kureba uko itangazamakuru rihagaze, bugaragaza ko igipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru kiri kuri 76,7%, kivuye kuri 80,6% cyariho muri RMB 2021 (Rwanda Media Barometer).

Izi mpinduka mu manota zatewe ahanini n’amavugurura yakozwe mu buryo ubu bushakashatsi bukorwamo, aho uburemere bwashyizwe cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibiteganywa n’amatageko, mu gihe mu bwabubanjirije hahabwaga uburemere kubaho kw’amategeko, ubwabyo byatumaga amanota azamuka.

Hon. Nabahire Anastase (ibumoso), Perezida w'iyo Komisiyo
Hon. Nabahire Anastase (ibumoso), Perezida w’iyo Komisiyo

Muri RMB 2024, Igipimo cy’Ishyirwaho ry’amategeko na politiki byorohereza imikorere y’itangazamakuru, ni cyo cyaje imbere kuri 90% mu gihe igipimo cy’ubushobozi n’ubunyamwuga bw’itangazamakuru, ari cyo cyaje inyuma kuri 60,7%.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibikwiye kwitabwaho by’umwihariko, ari ikibazo cy’amikoro adahagije y’ibitangazamakuru n’abanyamakuru, ubunyamwuga buke mu banyamakuru bamwe na bamwe, imbogamizi mu kubona amakuru mu nzego zitandukanye, umubare w’abanyamakuru b’igitsina gore ukiri hasi n’ikibazo cy’abanyamakuru bakoresha ururimi rw’Ikinyarawanda mu buryo butanoze.

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi itangazamakuru, RGB yahaye Ishyirahamwe ryabo mu Rwanda (ARJ) Amafaranga y’u Rwanda 193,341,973 yakoreshejwe mu kwishyura imishahara y’abakozi no mu bindi bikorwa byaryo bya buri munsi.

Yageneye kandi indi nkunga ya 12,364,650Frw gahunda yo gushyigikira itangizwa rya koperative y’abanyamakuru (Media Development Cooperative/MEDECO), naho Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruhabwa 149,116,345Frw yakoreshwejwe mu kwishyura imishahara y’abakozi, ibikoresho no kubaka ubushobozi kugira ngo rubashe gusohoza inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, no gutanga ibyangombwa ku bitangazamakuru no ku banyamakuru.

Politiki y'itangazamakuru ngo ni ngombwa ko yihutishwa
Politiki y’itangazamakuru ngo ni ngombwa ko yihutishwa

Iyi ngengo y’imari kandi yafashije uru rwego gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru, rukurikirana ibijyanye no kubakira abanyamakuru ubushobozi no guteza imbere ubunyamwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka