Umuhanzi Meddy yibarutse ubuheta
Umuhanzi Nyarwanda, Ngabo Medard Jobert wamamaye mu muziki nka Meddy n’umufashe we Mimi Mehfra, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa Kabiri w’umuhungu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, nibwo Meddy yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram asangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’umugore we atwite ndetse n’andi yerekana ikiganza cye, icy’umugore we, imfura ye n’ubuheta bwe.
Muri ayo mafoto harimo iyanditseho amazina y’uyu mwana w’umuhungu, bise Zayn M Ngabo.
Uyu muhanzi wamaze kwitegurira umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana, aya mafoto yayakurikije amagambo yo muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 23:6.
Agira ati “Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose."
Meddy yavuze kandi ko azabwira amahanga yose ibyiza umugore we Mimi Mehfira yamukoreye.

Meddy na Mimi bakoze ubukwe tariki 22 Gicurasi 2021 mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Babanye nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana. Bahuriye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa ‘Ntawamusimbura’.
Ohereza igitekerezo
|