Volleyball: APR WVC yabonye abayobozi bashya

Ikipe ya APR y’abagore ibitse igikombe cya shampiyona muri volleyball, ndetse n’icy’akarere ka gatanu, yabonye abayobozi bashya baza buzuza inzego zitarimo abayobozi.

Col. (Rtd) Muyango Jean Bosco na Capt. Jeannet Mukangabo
Col. (Rtd) Muyango Jean Bosco na Capt. Jeannet Mukangabo

Colonel (Rtd) Muyango Jean Bosco ni we wagizwe Perezida wa APR WVC aho azaba yungirijwe na Major Jemimah Kabageni wari usanzwe ari muri izi nshingano, kuva mu kwakira umwaka ushize wa 2024.

Undi muyobozi wahawe iyi kipe ni Captain Jeannet Mukangabo, wagizwe ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi (Team Manager), aho yasimbuye kuri uyu mwanya Captain Mugema Alphonse we wagizwe umunyamabanga w’ikipe (SG).

Colonel (Rtd) Muyango Jean Bosco si ubwa mbere agaragaye mu makipe ya APR ya volleyball, kuko yigeze no kuyobora ikipe y’abagabo.

Ikipe ya APR WVC ifite umukino ubanza wa kamarampaka igomba guhuramo na Police WVC kuri uyu wa gatanu.

Maj. Kabageni Jemimah, aha yasuhuzaga Amb. Christophe Bazivamo
Maj. Kabageni Jemimah, aha yasuhuzaga Amb. Christophe Bazivamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka