Intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa ihatse iki?
Kuva Donald Trump yarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47 w’iki gihugu, tariki 20 Mutarama 2025, nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu yegukanye umwaka ushize atsinze Kamala Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Democrates, mu kwezi kumwe gusa asubiye muri ‘White House’, yahise atangiza intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Donald Trump, yavuze ko imyaka y’ibyiza n’ibitangaza itangiriye kuri iyo tariki yarahiriyeho.
Yagize ati “Igihugu cyacu kizongera gutera imbere ndetse cyubahwe hirya no hino ku Isi, tuzaba icyitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ariko ntituzemera ko abantu bakomeza kutwungukiramo, buri munsi w’ubuyobozi bwa Trump, nzashyira Amerika imbere. Ubutavogerwa bwacu buzongera kubaho, ituze ryacu rizagarurwa, ukuboko k’ubutabera kuzongera gukora biboneye, ubugizi bwa nabi bukoresha intwaro bizarangira.”
Yongeraho ati “Icyo tuzashyira imbere ni ukubaka igihugu gifite ishema, giteye imbere kandi kirimo ubwisanzure. Vuba Amerika izarushaho kuba igihangange, inyembaraga ndetse irusheho kuba umwihariko kurusha uko byigeze bibaho mu mateka. Ku Banyamerika bose, umunsi w’itariki ya 20 Mutarama 2025, ni umunsi wo kwibohora.”
Aha umuntu yahita yibaza niba ubuhangange uyu mugabo uzwiho gufata ibyemezo bikakaye yavugaga, ari ugufatira ibyemezo u Bushinwa buzamurirwa imisoro ku bicuruzwa bohereza muri Amerika, kubera ko zimwe mu ntego yari yihaye ubwo yiyamamazaga harimo kuzamuraho umusoro w’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa, ku kigero cya 60% ku wari usanzwe.
Ibi byashimangiwe ubwo ku wa 2 Mata 2025, Trump yatangaje ko ku musoro wa 20% wari usanzweho ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, yongereyeho 34%, uhita ugera kuri 54%.
Nubwo bimeze bityo ibihugu byombi byigeze kugirana ibiganiro, u Bushinwa bwemerera Amerika kugura ibicuruzwa byayo bifite agaciro katari munsi ya Miliyari 200 mu gihe cy’imyaka ibiri, gusa ntabwo bwubahirije aya masezerano bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Urwego rwa Amerika rushinzwe ubucuruzi, rugaragaza ko u Bushinwa bwohereje muri iki gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka MiIliyari 438.9 z’Amadolari ya Amerika mu 2024, byiyongereyeho 2.8% ugereranyije n’umwaka wabanje, mu gihe muri uwo mwaka na bwo bwakiriye ibyaturutseyo bya Miliyari 145 z’Amadolari.
Nyuma yo kongerera imisoro ibicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu Bushinwa ku kigero cya 54%, mu rwego rwo kwihimura, Minisiteri y’Imari y’u Bushinwa yatangaje ko guhera tariki ya 10 Mata 2025, ibicuruzwa byose biva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizajya byishyurirwa umusoro wa 34%, nyuma y’icyemezo cyari cyatangajwe ku wa 4 Mata.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko icyemezo cya Amerika kinyuranyije n’amategeko agenga ubucuruzi mpuzamahanga, kandi ko kibangamira uburenganzira n’inyungu z’u Bushinwa.
Yari yagize iti “Igikorwa cya Amerika ntabwo cyubahiriza amategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi, kibangamira bikomeye uburenganzira n’inyungu u Bushinwa buhabwa n’amategeko.”
Ntabwo byagarukiye aho gusa kuko iyi Minisiteri yanatanze ikirego mu muryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi (WTO), kugira ngo uteshe agaciro icyemezo cya Amerika.
Iyi Minisiteri yanashyize ibigo 11 by’ubucuruzi by’Abanyamerika ku rutonde rw’ibitizewe, bitewe n’uko bishinjwa kugirana ubufatanye mu bya gisirikare na Leta ya Taiwan.
Leta y’u Bushinwa kandi yashyize ibigo 16 by’Abanyamerika, ku rutonde rw’ibizajya bihozwaho ijisho mu gihe byohereza ibicuruzwa i Beijing.
Ibi byabaye nko gukoza agati mu ntozi, kubera ko tariki 8 Mata, Perezida Donald Trump yashyiriyeho ibicuruzwa biva mu Bushinwa umusoro wa 50% wiyongera ku wundi wa 54% wari umaze iminsi ushyizeho, bituma ugera ku kigero cya 104%, bitangira gushyirwa mu bikorwa tariki 9 Mata.
Mbere yo gutangaza umusoro mushya, Trump yari yasabye u Bushinwa gukuraho 34% bwashyizeho, gusa bwarabyanze, buteguza ko buzafata ingamba zo kurengera ubucuruzi bwabwo.
Avuga kuri iki cyemezo, Umunyamabanga muri White House ushinzwe itangazamakuru, Karoline Leavitt, yagize ati “Byari ikosa ku Bushinwa gufata icyemezo cyo kwihorera kuri Amerika. Iyo Amerika ikubiswe, ikubita kurushaho. Ni yo mpamvu umusoro wa 104% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa utangira gukurikizwa guhera saa sita z’ijoro.”
Amerika yanazamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye, ivuga ko na byo byasoreshaga imisoro y’umurengera ku bicuruzwa ibyoherezayo, cyangwa bikagira inzitizi nyinshi zikumira ibicuruzwa bya Amerika ku masoko yo muri ibyo bihugu.
U Bushinwa bwahise busubiza indege ebyiri bwari buherutse gutumiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwihimura kubera imisoro ihanitse Trump akomeje gushyiriraho ibicuruzwa biva muri icyo gihugu bijya muri Amerika.
Umuyobozi w’uruganda rukora indege rwa Boeing, Kelly Ortberg, yabwiye CNBC ko indege ebyiri zimaze gusubizwa kandi hari indi imwe igiye gukurikiraho, kubera ubushyamirane mu bucuruzi bukomeje hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “U Bushinwa bwahagaritse kwakira indege zacu, kubera uko ibintu byifashe ku bijyanye n’imisoro.”
Yongeyeho ko abandi bakiliya 50 b’Abashinwa bari baratumije indege z’urwo ruganda muri uyu mwaka wa 2025, bamaze gutangaza ko batazazakira.
Leta ya Amerika yashyizeho imisoro ingana na 145% ku bicuruzwa bivuye mu Bushinwa, u Bushinwa na bwo bwihimura bushyiraho imisoro ya 125% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, ibintu byatumye Amerika ihita itumbagiza imisoro ku bituruka mu Bushinwa ikagera kuri 245%.
Trump yavuze ko afite icyizere cy’uko umubano n’u Bushinwa ku bucuruzi uzagenda neza, kandi ko imisoro yashyizweho izagabanuka cyane, ariko ntigere kuri Zeru.
Abakora mu ruganda rwa Boeing, bagizweho ingaruka n’iyo misoro, cyane cyane mu Buyapani no mu Butaliyani, aho hashyizweho imisoro ya 10% kuri buri kintu cyose cyoherejwe.
Boeing ni cyo kigo cyohereza ibicuruzwa hanze kurusha ibindi muri Amerika, aho 70% by’indege ikora zigurishwa hanze ya Amerika.
U Bushinwa bwiyemeje guhangana n’Idolari rya Amerika ku ruhando mpuzamahanga
U Bushinwa bwafashe icyemezo cyo gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’Ama-Yuan, ndetse no mu kwishyurana mu bucuruzi mpuzamahanga.
Ni uburyo bwo kugabanya kwishingikiriza ku Madolari ya Amerika, mu gihe intambara y’ubucuruzi hagati yabwo na Amerika igikomeje.
Gahunda ihuriweho y’iyo mikorere mishya yashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Shanghai, Banki y’Abaturage y’u Bushinwa n’inzego zigenzura ibijyanye n’imari mu Bushinwa.
Yashyizwe hanze hagamijwe guteza imbere gahunda yo kugira Umujyi wa Shanghai igicumbi cy’imari ku Isi.
Impamvu ni uko Shanghai ari wo mujyi mugari w’ubucuruzi mu Bushinwa, aho mu 2019, umutungo mbumbe wawo wanganaga na Miliyari 524.02 z’Amadolari. Icyo gihe umuturage utuye muri uyu mujyi yabarirwaga ko yinjiza Amadolari 20.398 ku kwezi.
Indi mpamvu ishingiye ku gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’Ama-Yuan mu bikorwa by’ubucuruzi mu bihugu byose, cyane cyane ibifite ubukungu bukiri kuzamuka (Global South).
Ni gahunda igaragaza ko Shanghai izateza imbere uburyo bwo kwishyurana hagati y’abamabanki yo mu bihugu bitandukanye (Cross-Border Interbank Payment System: CIPS), bube bwakwisungwa mu bihugu byinshi.
Uyu mujyi w’ubucuruzi kandi wiyemeje ko uzakomeza gushyira imbaraga mu bijyanye no gutera inkunga imishinga y’u Bushinwa, ibe yahangana ku isoko mpuzamahanga.
Harimo kandi guteza imbere gahunda yo kubaka ibikorwa remezo hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Belt and Road Initiative’ n’ibindi.
Ibyo byose n’ubundi buryo bwo guteza imbere ubucuruzi, ni gahunda y’u Bushinwa yo gukomeza kugaragaza ubuhangange bwayo mu gihe intambara y’ubucuruzi hagati yabwo na Amerika igikomeje.
Amerika na yo irimo gushyira igitutu ku bafatanyabikorwa b’u Bushinwa mu by’ubucuruzi barenga 70, guhagarika ubufatanye mu by’ubukungu bafitanye na Beijing.
Abahanga mu bijyanye n’ubukungu bagaragaza ko gukoresha Ama-Yuan mu bikorwa by’ubucuruzi by’u Bushinwa, bizafasha iki gihugu guhagarara cyemye mu bucuruzi mpuzamahanga no kuziba ibyuho biri guterwa n’ibyemezo bya Amerika.
Ohereza igitekerezo
|