SADC yacyuye intwaro zayo izinyujije mu Rwanda

Kuri uyu wa 29 Mata, ingabo za SADC zatsinzwe ku rugamba zari zifatanyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihanganyemo n’abarwanyi b’umutwe wa M23 zacyuye ibikoresho byazo zibinyujije mu Rwanda.

Ibi bikoresho birimo ibifaru bikururwa n’iminyururu ndetse n’iby’ibinyabiziga bisanzwe, ni bwo byatangiye kwambuka ku mupaka wa Rubavu.

Hari hashize igihe bivugwa ko SADC izataha inyuze ku kibuga cy’ indege cya Goma ariko ntibyakunda, ariko andi makuru na yo akavuga ko ngo batashakaga guca mu Rwanda, kuko ngo bumvaga ko cyaba ari igisebo.

SADC inyujije ibikoresho mu Rwanda nyuma yo gutsindwa n’ umutwe wa M23 mu mirwano yabaye mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Congo haba muri teritwari ya Masisi, Rutshuro, Nyiragongo n’ umujyi wa Goma.

Umuryango wa SADC wari wohereje ingabo zibarirwa mu bihumbi 5 mu Burasirazuba bwa DRC, cyakora uherutse gutangaza ko hari abasirikare bawo bagera muri 200 wabuze bikekwa ko biciwe mu mirwano bari bahanganyemo na M23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka