Kuri uyu wa Mbere mu nyubako ya Ethiopian Sports Academy muri Ethiopia, habereye umukino wa mbere muri Handball mu mikino ya EAPCCO iri kubera muri iki gihugu kuva tariki 28/04/2025.


Ni umukino wahuje ikipe ya Handball ya Polisi y’u Rwanda, aho yari yahuye n’ikipe ya Polisi ya Kenya, umukino waje kurangira u Rwanda rutsinze Kenya ibitego 39 kuri 29.




Byari ibyishimo ku bagize delegasiyo y’u Rwanda iri muri Ethiopia, nyuma yo kubona intsinzi ya mbere muri Handball
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yari isanzwe inafite iki gikombe yegukanye umwanya wa 2023 ubwo amarushanwa yaberaga mu Rwanda, izakina umukino wa kabiri tariki 03/05 ubwo hazaba ari no ku munsi usoza amarushanwa.





















Ohereza igitekerezo
|