Engie Energy Access Rwanda: igurire ibikoresho bishyushya amazi, uzane n’abandi ubihemberwe
Niba urambiwe koga cyangwa gukoresha amazi akonje mu rugo rwawe cyangwa mu bucuruzi bwawe, Engie Energy Access Rwanda igufitiye ibikoresho bishyushya amazi bikoresheje imirasire, kandi ukabigura udahenzwe, kuko wakwishyura no mu byiciro.

Ibyo bikoresho ubu biraboneka muri Litiro Magana atatu (300L), na Litiro Magana atanu (500L) bifasha imiryango, hoteli, amavuriro, amashuri n’ahandi.
Kwishyura ibi bikoresho bishobora gukorwa mu buryo bubiri, ari bwo: kwishyura igiciro cyose icyarimwe, cyangwa kwishura mu byiciro by’amezi atandatu, kandi mu buryo bwombi ugahabwa garanti y’imyaka itatu.
Mineh Wanjiru Maina, Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri Engie Energy Access Rwanda aha ikaze abantu b’ingeri zose, abibutsa ko ibi bikoresho ari ibyabo. Amashuri, amavuliro, amahoteli, ingo ku giti cyazo n’abandi bafite ibikorwa by’ubucuruzi bakenera amazi ashyushye mu bwogero no mu yindi mirimo, bahawe ikaze.
Agira ati “Ibyuma bya Engie Energy Access Rwanda bishyushya amazi bifite ubushobozi bwo kubika agera kuri litiro 300 na 500 ku buryo ubifite ashobora gukomeza kugira amazi ashyushye no mu bihe by’imvura mu gihe nta zuba rihari.’’
Indi nkuru nziza, ni uko umuntu wese uzanye umukiriya akagura icyuma gishyushya amazi ahabwa komisiyo ya 50,000 frw ku cyuma gifite litiro 300 cyangwa agahabwa komisiyo ya 80,000 Frw ku cyuma gifite litiro 500.
Ibi bikoresho wabisanga ku mashami ya Engie Energy Access Rwanda ari hirya no hino mu gihugu, yose uko ari cumi na rimwe.
Ese ibi bikoresho bitandukaniye he n’ibyo dusanzwe tubona hanze aha?
Duhereye kuri garanti, ibi bikoresho byo gushyushya amazi hakoreshejwe imirasire y’izuba bizana na garanti y’imyaka itatu, ku buryo hagize ikigira ikibazo bagisana ku buntu cyangwa kigasimbuzwa ikindi.
Kubigeza iwawe no kubishyiraho: gutwara no kumanika ibi bikoresho ku nyubako y’umukiriya ni ubuntu.
Ibikoresho bidafata ingese: Ibikoresho bya Engie Energy Access Rwanda ntabwo bifata ingese.
Intego yo kubungabunga ibidukikije
Kubera ikoranabuhanga bikoranye, ibikoresho bya Engie Energy Access Rwanda bitanga ingufu zishyushya amazi ziturutse ku mirasire bifasha umukiriya kuzigama k’uyo yari kwishyura ku muriro w’amashanyarazi.
Mineh agira ati “ibikoresho byacu bibafasha kugubwa neza no kugabanya amafaranga mwishyura ku mashanyarazi. Ikirushijeho kandi, ibikoresho byacu bifasha mu kubungabunga ibidukikije kuko bikoranye ikoranabuhanga rikoresha imbaraga zisubira.”
Abakiriya bifuza kugura ibi byuma bishyushya amazi, bagana amashami ya Engie Energy Access Rwanda cyangwa bagahamagara umurongo utishyurwa 2345 bityo bagahabwa ubufasha bukwiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|