Amakipe ya APR BBC na REG WBBC yegukanye ibikombe mu irushanwa ryo #Kwibuka31

Mu irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka mu mukino wa Basketball ryasojwe ku Cyumweru tariki 27 Mata 2025, amakipe ya APR BBC mu bagabo na REG WBBC mu bagore, ni yo yegukanye ibikombe.

Ikipe ya APR BBC ni yo yegukanye igikombe cyo #Kwibuka31
Ikipe ya APR BBC ni yo yegukanye igikombe cyo #Kwibuka31

Ni irushanwa ryashyirwagaho akadomo nyuma y’iminsi itanu ryari rimaze rikinwa, aho ryitabiriwe n’amakipe atandukanye yaba aya hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi nka Kenya, Tanzania ndetse na Uganda.

Ikipe ya APR BBC yegukanye iki gikombe itsinze ikipe ya UGB ku mukino wa nyuma iyitsinze amanota 94 kuri 92. Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya REG WBBC yegukanye igikombe itsinze ikipe ya JKL Dolphines yo mu gihugu cya Uganda amanota 65 kuri 61.

Muri iri rushanwa, ikipe ya Dar City yo mu gihugu cya Tanzania ni yo yegukanye umwanya wa gatatu, itsinze ikipe ya KPA yo mu gihugu cya Kenya amanota 68-65 naho mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya KPA ni yo yegukanye uyu mwanya itsinze ikipe ya APR WBBC amanota 72 kuri 58.

Iri rushanwa riba mu rwego rwo kwibuka abari abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho ryateguwe mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange, bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

REG WBBC yegukanye igikombe mu cyiciro cy'abagore ihigitse Dolphines yo muri Uganda
REG WBBC yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagore ihigitse Dolphines yo muri Uganda
UBG nubwo yatsindiwe ku mukino wa nyuma ariko yagaragaje urwego ruri hejuru
UBG nubwo yatsindiwe ku mukino wa nyuma ariko yagaragaje urwego ruri hejuru
Dar City yo muri Tanzania yegukanye umwanya wa gatatu
Dar City yo muri Tanzania yegukanye umwanya wa gatatu
KPA yo muri Kenya ni yo yegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cy'abagore
KPA yo muri Kenya ni yo yegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka