Volleyball: Mu mukino w’ishiraniro APR VC isezerewe na Swehly yo muri Libya
Ikipe ya APR VC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya volleyball ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane wa Afurika, isezerewe muri 1/2 na Swehly Sports Club yo muri Libya ku maseti 3-1.

Mu mukino w’ishiraniro waranzwe n’imyotsi myinshi yoherezwaga mu kibuga n’abafana ba Swehly, ikipe ya APR ntibashije kugera ku mukino wa nyuma, aho ubu igiye guhatanira umwanya wa gatatu.
Ikipe ya Swehly ni yo yegukanye amaseti 2 ya mbere, mu gihe ikipe ya APR VC yahise yegukana seti ya 3.
Seti ya 4 yabaye ishiraniro kuko abafana bari muri Stade ya Misurata International Stadium, bari bahagurutse maze bacana ibishashi bizana imyotsi mu kibuga mu rwego rwo gushaka kunaniza ikipe bari bahanganye.

Ikipe ya Swehly yaje kwegukana iyi seti ku manota 25 kuri 22 byatumye yuzuza amaseti 3-1 maze ihita inerekeza ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya APR izakinira umwanya wa gatatu n’ikipe igomba kuva hagati ya Al Ahly yo mu misiri ndetse na Esperance de Tunis yo muri Tunisia.
Kepler VC na yo ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, ntabwo yabashije kurenga imikino ya 1/8 cy’irangiza.



VIDEO - APR VC yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Men's African Volleyball Club Championship), yasezerewe muri 1/2 na Swehly Sports Club yo muri Libya iyitsinze amaseti 3-1 (25-17, 25-18, 27-29, 25-22). pic.twitter.com/gcUDcqaRJg
— Kigali Today (@kigalitoday) April 28, 2025
Ohereza igitekerezo
|