Volleyball: Mu mukino w’ishiraniro APR VC isezerewe na Swehly yo muri Libya

Ikipe ya APR VC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya volleyball ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane wa Afurika, isezerewe muri 1/2 na Swehly Sports Club yo muri Libya ku maseti 3-1.

Wari umukino ukomeye
Wari umukino ukomeye

Mu mukino w’ishiraniro waranzwe n’imyotsi myinshi yoherezwaga mu kibuga n’abafana ba Swehly, ikipe ya APR ntibashije kugera ku mukino wa nyuma, aho ubu igiye guhatanira umwanya wa gatatu.

Ikipe ya Swehly ni yo yegukanye amaseti 2 ya mbere, mu gihe ikipe ya APR VC yahise yegukana seti ya 3.

Seti ya 4 yabaye ishiraniro kuko abafana bari muri Stade ya Misurata International Stadium, bari bahagurutse maze bacana ibishashi bizana imyotsi mu kibuga mu rwego rwo gushaka kunaniza ikipe bari bahanganye.

Swehly yahise igera ku mukino wa nyuma
Swehly yahise igera ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Swehly yaje kwegukana iyi seti ku manota 25 kuri 22 byatumye yuzuza amaseti 3-1 maze ihita inerekeza ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya APR izakinira umwanya wa gatatu n’ikipe igomba kuva hagati ya Al Ahly yo mu misiri ndetse na Esperance de Tunis yo muri Tunisia.

Kepler VC na yo ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, ntabwo yabashije kurenga imikino ya 1/8 cy’irangiza.

Paul Akan kuri serivisi
Paul Akan kuri serivisi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka