U Burusiya bukwiye gufatira urugero ku masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC - Andriy Yarmak

Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yavuze ko u Burusiya bwari bukwiye gukurikiza urugero rwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko biherutse gusinyana amasezerano yo guhosha amakimbirane byari bimazemo igihe, no kugera ku mahoro arambye n’iterambere ry’Akarere.

Andriy Yarmak wa Ukraine
Andriy Yarmak wa Ukraine

Ku wa Mbere tariki 25 Mata 2025, nibwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano agena amahame y’ibanze mu miyoborere, umutekano n’ibijyanye n’ubukungu akazafasha Akarere kubyaza umusaruro amahirwe kifitemo.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, bafashijwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Mu butumwa yashyize kuri telegram, Andriy Yarmak yavuze ko Ukraine yishimiye intambwe yatewe mu gufasha u Rwanda na RDC, kugera ku masezerano aganisha ku mahoro arambye n’Iterambere ry’Akarere.

Yagize ati "Twishimiye ibisubizo by’ingenzi byagezweho mu kugarura amahoro ku mugabane wa Afurika, tubikesha Amerika nk’umuhuza. Ku ya 25 Mata, i Washington hasinywe Itangazo ry’amahame y’ibanze hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizafasha kugera ku nzira yo gukemura amakimbirane yari amaze igihe mu Karere k’Ibiyaga Bigari."

Yermak yashimangiye ko icy’ingenzi muri iki gikorwa ari uko u Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’umuhuza, byashyizeho umusingi wo gukemura ibibazo bibangamiye amahoro mu gihe kizaza, bishingiye ku mahame n’amategeko mpuzamahanga, nk’uko bigenwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Aha ni ho yavuze ko u Burusiya bukwiye gufatira urugero rwiza kuri ayo masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC.

Yagize ati "U Burusiya bushobora gukurikiza uru rugero, bugahagarika amayeri yabwo, ikandamiza ndetse n’iterabwoba ku baturage b’abasivili ba Ukraine, kandi bakemera ko imirwano ihagarara burundu nta gushidikanya, kuko ari intambwe ya mbere yo guhagarika intambara bwashoje kuri Ukraine."

Aya mahame akubiyemo ayerekeye ubusugire, kureshya kw’ibihugu no kutavogera ubutaka bw’ikindi gihugu, ubwigenge mu bya politiki, kubanirana, gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro, diplomasi, n’imishyikirano, ndetse no kwirinda kwivanga mu bibazo by’imbere mu Gihugu.

Yarmak avuga ko gushyira mu bikorwa aya mahame y’Umuryango w’Abibumbye mu guhagarika intambara i Burayi bishoboka, cyane nko gukemura amakimbirane muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka