Ibitaro bya Ruhengeri bigiye gukora ubushakashatsi ku makuru y’Abatutsi babyiciwemo muri Jenoside

Ubushakashatsi buzasesengura amakuru y’Abatutsi biciwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwitezweho gukemura ibibazo bimaze imyaka 31 abayirokotse bahora bibaza, aho batasibye gusaba umuntu wese waba afite ibyo azi, ku makuru y’ababo bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, gutanga ayo makuru.

Bashyize indabo ku mva yo ku Rwibutso rwahoze ari Cour d'Appel ruruhukiyemo imibiri isaga 800 y'Abatutsi
Bashyize indabo ku mva yo ku Rwibutso rwahoze ari Cour d’Appel ruruhukiyemo imibiri isaga 800 y’Abatutsi

Byagarutsweho mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abahoze ari abaganga bahakoraga n’abo mu bigo Nderabuzima byari bishamikiye kuri ibi Bitaro, abarwayi abarwaza n’abandi bari babihungiyemo.

Mukapasika Agnès, umwe mu barokotse Jenoside, uvuga ko bakimara kumva iby’ubu bushakashatsi, biruhukije kuko ngo bizatuma haboneka amakuru y’ukuri ku hajugunywe imibiri y’ababo, kugira ngo bashyinguwe mu cyubahiro bambuwe.

Ati “Impamvu ubwo bushakashatsi tubwitezeho igisubizo, ni uko ubwo buzaba bwatangiye gukorwa, abahanga bazakurikirana bagasesengura byimbitse iby’abantu bacu babyiciwemo, kugeza ubu tutaramenya aho bajugunywe”.

“Twari tumaze igihe kinini dutegereje inzira iyo ari yo yose twamenyeramo amakuru, yadufasha kubona imibiri y’abacu tukayishyingura mu cyubahiro. Inzego zose zitureberera yaba Leta ubwayo, IBUKA, Ingabo zaturokoye barahari, dufite icyizere ko igihe kizagera ibyo bikagerwaho”.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert, avuga ko ubu bushakashatsi buzatuma hamenyekana amakuru nyayo y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bitaro yagenze, uruhare rwa buri wese mu bayikoze, hakanamenyekana amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside bahiciwe bakaburirwa irengero.

Agira ti “Ibijyanye n’imyiteguro yo gutangira ubwo bushakashatsi twarabitangiye, duhereye ku kuvugana n’Akarere, Intara na MINUBUMWE mu buryo ki bwakorwamo”.

Ati “Ubwo rero icyo duteganya gukora ni ugushakisha amakuru y’ibanze no kuyahuza. Imyaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo ari myinshi, ariko n’abakwiye gutanga amakuru y’ubwicanyi bwabereye muri ibi bigo by’ubuvuzi byanze bikunze barahari”.

Yungamo ati “Tuzifashisha cyane cyane ibyiciro birimo iby’abari abakozi bahakoraga, abageraga mu bitaro muri ibyo bihe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abatarahigwaga bakoraga mu bitaro n’abandi. Kuba kugeza ubu hataramenyekana byimbitse amateka ajyanye n’uko Abatutsi bicirwaga muri ibi bitaro n’aho imibiri yabo iri, natwe nk’urwego rw’ubuvuzi tubibona nk’icyuho gikomeye dukwiye gukora ibishoboka kikavaho”.

Dr Muhire Philbert (iburyo) avuga ko ubu bushakashatsi bwari bukenewe cyane
Dr Muhire Philbert (iburyo) avuga ko ubu bushakashatsi bwari bukenewe cyane

Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Fidèle Karemanzira, avuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo muri ubu bushakashatsi no gufatanya n’izindi nzego bireba, kugira ngo imitima y’abahaburiye ababo yururuke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Pascal Ngendahimana, na we yanenze bikomeye ubugwari bw’abadatanga amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside biciwe mu Bitaro yajugunywe nyamara bayazi, abasaba kuvugisha ukuri kwafasha mu kuyibona igashyingurwa mu cyubahiro.

Yasabye urubyiruko kugira intego yo kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo, kuko bizarufasha gukura ruyazi neza, runasobanukiwe uko rwakwirinda abaruyobya, n’uwarushora mu cyerekezo kitari cyo.

Abazi amateka yo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko benshi mu Batutsi babihungiragamo baturutse mu Makomini atandukanye bafite ibikomere, bakeneye ubufasha bw’ubuvuzi ariko bagatereranwa kugeza ubwo bicwa, bamwe bakarohwa mu mugezi wa Mukungwa, hakaba n’abataramenyekanye aho bajugunywe.

Ngo bamwe mu bakozi b’ibi bitaro bazaga mu kazi bitwaje imbunda, bakazirenzaho amataburiya babaga bambaye mu gihe bavura abarwayi, ibikorwa bifatwa nk’ubugwari no gutandukira amahame y’umwuga w’ubuvuzi, no gutandukira inshingano zo kwita ku barwayi batagize uwo barobanura.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abo mu ngeri zinyuranye mu Karere ka Musanze
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abo mu ngeri zinyuranye mu Karere ka Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka