UEFA Champions League: Ibyo wamenya mbere y’umukino wa ½ uhuza Arsenal na PSG

Amakipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ahuriye ku kuba yombi yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda arahurira muri ½ cy’irangiza cy’irushanwa rya UEFA Champions League mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025.

Ni icyiciro amakipe yombi agezemo afite intego zisa zo kwegukana iri rushanwa yirutse inyuma imyaka myinshi, ariko kugeza hakaba nta nimwe yari yaryegukana uretse gukina umukino wa nyuma inshuro imwe zose zatsindiweho. Uyu mwaka Arsenal yerekeje imbaraga zayo zose muri Champions League nyuma y’uko isezerewe mu marushanwa y’imbere mu Bwongereza, mu gihe PSG yo ivuga ko yegukana byose ikiniye iwabo, bityo ko icyo yerekejejo amaso cyane ari iki gikombe gihindi ibindi i Burayi.

Paris Saint-Germain yageze i Londres amahoro, iza nk’umushyitsi ariko w’umusangwa kuko atari ubwa mbere ihagenda muri iyi minsi dore ko yageze muri iki gihugu ubwo yasezereraga Liverpool muri ⅛, ndetse n’igihe yakuragagamo Aston Villa muri 1/4, mu gihe ubu hatahiwe kureba niba yabikora ku nshuro ya gatatu ihere mu mukino ubanza uteganyijwe saa Tatu z’ijoro.

Aba b’i Paris baje buri umwe mu buryo bwe nk’aho Umuyobozi w’Icyubahiro, kuva mu 2011, Umunya-Qatar, Nasser Al-Khelaifi yaje muri gari-ya-moshi aganira n’abafana, aho kuza mu ndege zihenze nk’uko asanzwe abigenza; igikorwa cyatangaje benshi.

Umukino wa Arsenal na Paris Saint-Germain, utegerejwe n’abantu benshi ku Isi by’umwihariko Abanyarwanda kuko baraba bahanze amaso ibi bigugu byesurana ariko bihuriye ku kuba byombi byamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda” kuva muri 2018 na 2019 nk’uko akurikirana.

Umunya-Slovenia, Slavko Vincic ni we watoranyijwe ngo asifure uyu mukino yungirijwe na bagenzi be: Tomaz Klancnik na Andraz Kovacic, naho Matej Jug akaba umusifuzi wa kane, Alen Borosak akaba uhagarariye VAR, hamwe n’Umuholandi, Dennis Higler.

Umunya-Espagne, Mikel Arteta utoza Arsenal uyu awubona nk’umukino ukomeye kurenza indi yose yewe n’uwo baherutse gusezereramo Real Madrid. Arsenal Arteta abona nk’agashyitsi kanyuze mu bikomeye ariko kagakomeza kuba ka kandi, arayisabira ko buri muntu wese winjira muri Stade ya Emirates kuza yiteguye urugamba, nk’uko yabitangarije itangazamakuru mbereho umunsi umwe ngo umukino nyirizina ube.

Ati “Ibyo twanyuzemo byose muri uyu mwaka w’imikino, n’uburyo twakemuyemo ibyo bibazo byose n’imbogamizi twahuye nazo maze kuri ubu Ikipe ikaba iri aha, mu makipe ane ya mbere i Burayi, ubwabyo bikumvisha imitekerereze, impumeko n’ishyaka tubifitiye riduharanya. Rero turi kwandika amateka uyu munsi, gusa dukeneye gukora ibyisumbuyeho.”

Yakomeje agira ati “Ejo rwose narabibabwiye kandi ibi nta gukabiriza kubirimo. Ubwo nababwiraga nti ‘Nyabuna, muzazane inkweto zanyu, ntimusige amakabutura yanyu, muzane imipira yanyu twambarire urugamba hanyuma twese dukinire uyu mupira hamwe. Murabizi murashaka ikintu cyihariye, ubwo rero hariya hantu hagomba guhinduka ikintu cyihariye, ikintu kitigeze kigaragara na mbere hose.”

Ku rundi ruhande, Luis Enrique utoza PSG abona uyu mukino nk’indi yose, atanga umuburo, ashimangira ko yiteguye gutahura ibihe by’ingenzi by’umukino aharanira kubibyaza umusaruro nk’intwaro ikomeye iganisha ku mutsindo.

Ati “Uyu ni umukino wa ½ wa UEFA Ligue Des Champions, ni umukino nk’indi, hazaba harimo abanyezamu babiri, impande ebyiri zihanganye, buri wese ashaka kwitwara neza agatsinda mugenzi we. Ndatekereza rero ko byose bizagenda neza ku ruhande rwacu, ni ingenzi cyane kumenya gutandukanya no kubara neza ibihe bitandukanye bizabaho mu mukino.”

Arsenal irakira uyu mukino yagaruye bamwe mu bakinnyi bayo barimo Mikel Merino Zazón na Benjamin William Whitena bakoranye imyitozo ya nyuma na bagenzi babo, mu gihe Umunya-Ghana, Thomas Partey ari we mukinnyi rukumbi ukumiriwe gukina uyu mukino bitewe n’umuziro wo kuba yurujuje amakarita y’umuhondo ku mukino batsinzemo Real Madrid kuri Estadio Santiago Bernabéu muri ¼.

Uyu muziro wa Thomas Partey uhuriranye n’imvune y’urubavu y’Umutaliyani ufite inararibonye muri iyi mikino, Jorge Luiz Frello Filho “Jorginho” wari usanzwe amukorera mu ngata. Umutoza Mikel Arteta kandi yemeje ko Riccardo Calafiori na we agifite iminsi hanze y’ikibuga, iruhande rwa Kai Lucas Havertz, Takehiro Tomiyasu, Gabriel Fernando de Jesus na mugenzi we Gabriel Magalhaes bose bagifite ibibazo by’imvune, mu gihe amakuru ava i Paris yemeza abakinnyi bose bameze neza.

Byitezwe ko Arsenal iza kuba ifite David Raya Martín mu biti by’izamu, Jurriën David Norman Timber, William Alain André Gabriel Saliba, Jakub Kiwior, na Miles Lewis-Skelly mu bwugarizi; Declan Rice, Mikel Merino na [Kapiteni] Martin Ødegaard hagati mu kibuga; mu gihe Bukayo Ayoyinka Temidayo Saka, Leandro Trossard, na Gabriel Teodoro Martinelli Silva baza kuba bayoboye ubusatirizi.

Ku rundi ruhande, Umutaliyani Gigio Donnarumma araba ari mu izamu, Achraf Hakimi Mou, Marquinhos Correa, William Pacho, na Nuno Mendes mu bwugarizi; Fabian Ruiz, Vítor Machado Ferreira “Vitinha”, João Pedro Gonçalves Neves hagati mu kibuga; mu gihe Bradley Barcola (cyangwa Désiré Doué), Khvicha Kvaratskhelia, na Ousmane Dembélé bagomba ari bo ba rutahizamu bagomba kwifashishwa.

Mu mboni za Opta izobereye mu bijyanye no gukusanya imibare, irabona iyi Kipe yo mu Murwa Mukuru Londres w’u Bwongereza nk’ifite amahirwe menshi yo kwegukana Ligue Des Champions y’uyu mwaka ku kigero cya 31.3%, ikagubwa mu ntege na FC Barcelona ifite 27.4%, hagataho Paris Saint Germain na 22%, mu gihe ikigugu cyo mu Butaliyani, Internazionale de Milano ifite 19.2%.

Iyi Stade ya Emirates amakipe yombi agiye guhuriraho, Arsenal iherutse kuyitsindiraho PSG ibitego 2-0 bya Kai Havertz na Bukayo Saka mu cyiciro cyo gushaka amanota [League Phase]" wabaye tariki 21 Ukwakira 2024. Paris Saint-Germain kandi ntabwo izi gutsinda Arsenal mu mikino itatu imaze kubahuza, dore ko yatsinzwe umwe uheruka, mu gihe indi ibiri bahuriyemo mu matsinda ya 2016, yarangiye aya makipe yombi anganyije.

Urugendo rurerure rw’iri rushanwa muri uyu mwaka, ruzasorezwa kuri Stade ya Allianz Arena i München tariki 31 Gicurasi 2025, ahazabera umukino wa nyuma uzahuza ikipe izava hagati ya Arsenal na PSG ndetse n’izakomeza gahati ya FC Barcelona na Inter de Milan zifite zigomba kwisobanura kuri uyu wa Gatatu i Barcelona, mu gihe imikino yo kwishyura iri hagati ya tariki 7-8 Gicurasi 2025.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka