PSF yibutse abikorera bazize Jenoside, iremera abayirokotse

Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, PSF, rwibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abikorera bishwe na bagenzi babo, runatanga ubufasha bwo gusana inzu z’abarokotse batishoboye.

Abayobozi batandukanye muri PSF bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside
Abayobozi batandukanye muri PSF bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside

Mbere y’igikorwa cyo Kwibuka cyabereye i Gikondo aho urwo rugaga rukorera, ku wa 25 Mata 2025, PSF yabanje kuremera abatishoboye barokotse Jenoside mu Karere ka Kicukiro, inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshanu yiyongera ku mabati 1000 yari yatanze, kugira ngo abarokotse Jenoside babashe gusanirwa inzu zasenyutse.

Umuyobozi wungirije wa PSF mu Mujyi wa Kigali, Rugera Jeannette, avuga ko n’ubwo iyo nkunga atari nini, biyemeje kujya bayitanga buri mwaka ku batishoboye barokotse Jenoside, bagamije kubafasha gusana inzu zabo zigenda zisenyuka uko imyaka ishira.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, ashima iyi nkunga avuga ko izabafasha gusana inzu 30 zirimo kwitabwaho muri uyu mwaka, mu nzu 150 z’abarokotse Jenoside zose zikeneye gusanwa.

Mutsinzi yagize ati "Hakenewe ingengo y’imari igera kuri miliyoni 40, ni yo tukirimo gukusanya mu bafatanyabikorwa batandukanye, aho ubu tugeze kuri miliyoni 15, inkunga PSF iduhaye iriyongera ku mabati 1000 baduhaye, turabashimira."

Abagize Inama y’Ubuyobozi ya PSF basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bunamiye banashyira indabo ku mva zishyinguyemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mugoroba wo Kwibuka wabereye i Gikondo nyuma yaho, Perezida w’Urugaga PSF, Jeanne Françoise Mubiligi yavuze ko bibuka abari abikorera bazize Jenoside, barimo abishwe na bagenzi babo, kandi ko uru rugaga rukomeje kurwanya amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ruharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mubiligi ati "Abari abacuruzi bifatanyije na Leta yakoze Jenoside, haba mu gutanga amafaranga n’intwaro, gutanga imodoka, gushyiraho ibitangazamakuru nka RTLM, Kangura n’ibindi byigisha amacakubiri."

Ati "Ni yo mpamvu twiyemeje Kwibuka buri mwaka mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro bagenzi bacu bari abacuruzi n’imiryango yabo, bari muri miliyoni irenga y’abatutsi bishwe muri Jenoside."

Mubiligi ashimira Leta iyobowe na Perezida Kagame hamwe n’Inkotanyi muri rusange zabohoye Igihugu, akavuga ko Urugaga rw’Abikorera rwashingiye kuri uwo mutekano rubasha kubaka Iterambere nk’uko rigaragara mu nzego zose.

Perezida wa PSF, Jeanne Françoise Mubiligi (hagati), hamwe n'abandi bayobozi muri icyo gikorwa
Perezida wa PSF, Jeanne Françoise Mubiligi (hagati), hamwe n’abandi bayobozi muri icyo gikorwa

Umwe mu bikorera warokotse Jenoside, Sadate Munyakazi, avuga ko iyo Jenoside itanga isomo ry’uko "hatazongera kumvikana umuntu wabuze ubuzima bwe, wapfushije abe cyangwa wambuwe ibye hagendewe ku macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside."

Munyakazi ati "Intego ya mbere ni ukubaho, kubaho kw’abantu bashyize hamwe batagira urimbura undi ni cyo gisubizo cy’iterambere ryacu. Ese ubu twagira iterambere turimo kurimbura abantu runaka, dufite urwango cyangwa turimo kwigisha ikibi! Intego yanjye rero ni ukwigisha urwo rukundo, ubumwe tukabugira ubwacu."

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Prudence Sebahizi, yasabye abikorera kuba urumuri, bakagira amahitamo meza bazirikana ko haramutse habayeho amahitamo mabi, "amateka azabitubaza."

Minisitiri Sebahizi yakomeje agira ati "Tugeze aho twese tumenya ko kubaka Igihugu bikorwa na ba nyiracyo, nta wundi muntu uzaturuka hanze aje kubaka u Rwanda, muri Minisiteri yacu twumvisha abantu ko ubukungu bw’Igihugu bushingiye ku bikorera."

Ati "Ni twebwe Igihugu gihanze amaso n’ubwo amahanga yavuga ngo ’ntabwo tubakorera ibyo twagombaga kubakorera’, iyo tuzi ko ari twe twigize ntabwo biduhungabanya, ubwo butumwa bujyane no kumva ko dukunda Igihugu, tugomba gufatanya hagati yacu tukacyubaka uko tucyifuza."

Umuryango Ibuka, muri gahunda yo Kwibuka abari abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wasabye abantu kudahishira abakirimo kwidegembya bakoze Jenoside, hamwe no gutanga amakuru ku hantu hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka