Umutoza mukuru w’ikipe ya Rutsiro FC Gatera Moussa, n’umunyezamu wayo wa mbere bamaze guhagarikwa n’iyi kipe nk’uko babinyujije mu itangazo rigenewe itangazamakuru.

Ibi bije nyuma y’aho ikipe ya Rutsiro itsindiwe na APR FC hakavugwa ko habayeho kwitsindisha ku bushake kuri uyu mukino bigizwemo uruhare na bamwe mu bagize iyi kipe.
Aba bombi, umutoza Gatera Moussa n’umunyezamu MATUMELE MONZOBO ARNOLD bahagaritswe mu gihe gisigaye cya Shampiyona 2024/2025, ni ukuvuga imikino itanu isigaye ngo shampiyona isozwe.

ITANGAZO RY’IKIPE YA RUTSIRO FC
RUTSIRO FC iramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru GATERA MUSA hamwe n’umunyezamu wayo MATUMELE MONZOBO ARNOLD mu gihe gisigaye cya Shampiyona 2024/2025.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’umusaruro nkene aba bombi bagaragaje ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25 wahuje RUTSIRO FC na APR FC tariki ya 26/4/2025 kuri stade Umuganda.
Umutoza wungirije RUBANGURA OMAR akaba ariwe ufata inshingano zo gutoza ikipe mu mikino isigaye ya shampiyona.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza
Ariko niba ntibeshye rayon na apr zinganya amanota
Ewana batwiciye umupira pee ntabwo urwanda rwaterimbere mumupira w’amaguru tucyifashe gutya leta nirebe buri wese usubiza umupira wacu inyuma utanga n’uwakira bafatwa kimwe ark harerwa uruhande rumwe