Abadepite bemeje imishinga y’amategeko ane azafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu
Inteko rusange umutwe w’Abadepite kuri uyu wa mbere tariki 28 Mata 2025, yateranye yemeza imishinga ine y’amategeko, irya mbere rishyiraho amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’Igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki, irishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi, irishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli, n’amahoro yakwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanda.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Kazarwa Gertrude, yagaragaje ko Komisiyo zitandukanye zasuzumye iyi mishanga y’amategeko ziyigeza ku Badepite, kugira ngo yemezwe kuko basanze ari imishinga myiza ifitiye inyungu Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.
Menya ibikubiye mu mushinga w’itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije, yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki
Amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’Igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki, uretse iyo ibyo bikoresho bitumizwa hanze y’Igihugu bikoreshwa inshuro imwe bisonewe hakurikijwe itegeko rigenga imicungire ya za gasutamo z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, cyangwa ari imiti.
Igipimo cy’umusoro ku bicuruzwa by’ibintu bitumizwa mu mahanga bipfunyitse muri pulasitiki ni 0.2%, nk’uko ingingo ya kane y’iri tegeko ibivuga.
Amahoro ku bikoresho byatumijwe hanze y’Igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki, atangirwa kuri gasutamo hakurikijwe itegeko rigenga imicungire ya za gasutamo z’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ikishyurwa kuri konti ishamikiye kuri konti imwe rukumbi y’Isanduku ya Leta, nk’uko bikubiye mu ngingo ya gatanu n’iya 6 muri iri tegeko.
Urutonde rw’ibicuruzwa bicibwa amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’Igihugu bipfunyitse muri pulasitiki, harimo ubwoko bwose bw’imitobe, ibinyobwa bitera imbaraga n’ibidasembuye, ubunyobwa, ubuki n’ibibukomokaho, amavuta yo kwisiga y’ubwoko bwose n’isabune ya shampoo, matela, imyenda, inkweto, isabune z’ubwoko bwose, impapuro z’isuku.
Icyo iri tegeko rigamije ni ukugabanya ikinyuranyo kiri hagati y’ibintu bitumizwa hanze y’Igihugu, n’ibikorerwa imbere mu gihugu bipfunyikwa muri pulastiki.
Indi mpamvu ni ishyirwaho ry’amahoro ku bidukikije, rigamije kandi gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi, mu gushimangira gahunda ya NST2.
Umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi
Asobanura impamvu uyu mushinga w’itegeko ry’umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi, Hon. Munyangeyo Theogene, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, yavuze ko ari ukubera ko urwego rw’ubukerarugendo rurimo gutera imbere, ahanini bigaturuka ku ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho yo kuruteza imbere.
Ati “Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), harimo intego yo kugeza u Rwanda ku rwego rw’Isi, ku bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije ndetse no gukuba kabiri amafaranga ava mu bikorwa by’ubukerarugendo, akava kuri Miliyoni 620 akagera kuri Miliyari 1,1 z’Amadolari”.

Yasobanuye ko umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku macumbi, ugamije gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi, mu gushimangira gahunda ya NST2.
Uyu musoro ureba abantu bose barimo ibigo byose bitanga icumbi, byiyandikishije ku musoro w’ubukerarugendo harimo amahoteli, za moteli ‘motels’, za ‘apartments’, hamwe na za ‘lodges’, bisabwa kwiyandikisha no kwishyura umusoro w’ubukerarugendo buri kwezi, nk’uko umusoro ku nyongeragaciro wishyurwa.
Ibikubiye mu mushinga w’itegeko
Igipimo cy’umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ni 3% by’amafaranga yishyuwe, cyangwa azishyurwa ku icumbi hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.
Ibigo byose bitanga icumbi bifite inshingano yo kwiyandikisha ku musoro w’ubukerarugendo ku icumbi mu buyobozi bw’imisoro, hakurikijwe uburyo bugenwa n’ubuyobozi bw’imisoro.
Soma ibindi aha: Mu Rwanda hagiye kujyaho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi
Umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli
Impamvu uyu mushinga wemejwe n’Abadepite ni uko ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri peteroli biri ubu mu gihugu, bifite ubushobozi bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bingana na litiro miliyoni 66.4.
Ikibazo cy’ubushobozi bukeya bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli, ahanini giterwa n’ububiko cyangwa ibigega bidahagije. Leta ifite intego yo kongera ubu bushobozi bukagera kuri litiro miliyoni 334, zishobora gukoreshwa mu gihe cy’amezi atatu.
Kwemeza uyu mushinga w’itegeko rihindura Itegeko no 36/2015 ryo ku wa 30/06/2015, rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli, bigamije gutera inkunga ibikorwa byo kwagura ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli.
Soma ibindi aha: Ibigega bibika ibikomoka kuri Peteroli bigiye kongerwa
Umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanda
Impamvu uyu mushinga watowe, ni uwo kuziba icyuho kigaragara mu kigega cy’imari yo gusana imihanda (RMF), ku bijyanye n’amafaranga kibona yifashishwa mu gusana no kubungabunga imihanda, ndetse bikaba bigaragara ko kiziyongera hagendewe ku biteganywa na gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST 2). Leta inyuze muri iyi gahunda ishishikariza abantu kurushaho kuyoboka imodoka zigendeshwa na moteri ikoresha amashanyarazi, kugira ngo ibyuka bihumanya ikirere bigabanuke ku kigero cya 38%.
Uko ibinyabiziga bigendeshwa na moteri zikoresha amashanyarazi byiyongera ku isoko ry’u Rwanda, ni ko lisansi na mazutu bisanzwe bitanga amafaranga yo gusana imihanda igabanuka, ndetse n’amahoro akagabanuka.
Umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanda, rigamije kwagura inkomoko y’amahoro agenewe gusana imihanda, wongewemo amahoro ku binyabiziga ku mwaka.
Ibikubiye mu mushinga w’itegeko
Umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanda. Umushinga w’itegeko ugena igipimo cy’amahoro yakwa kuri lisansi cyangwa mazutu kuri 15% by’agaciro ka lisansi cyangwa mazutu, ikiguzi cy’ubwishingizi n’icy’ubwikorezi,agaciro fatizo k’amahoro acibwa ibinyabiziga gakurikiza ubwoko bwabyo bukurikira.
Ubwoko bw’Ikinyabiziga
Voiture 50,000Frw, Jeep 50,000Frw, Pick-up 100,000Frw, Microbus 100,000Frw, Minibus 100,000Frw, Bus 100,000Frw, Camions 120,000Frw, Rukururana ntoya 120,000Frw, Rukururana nini 150,000Frw.

Amahoro yakwa kuri lisansi na mazutu yakirwa kuri gasutamo hakurikijwe itegeko rya gasutamo, amenyekanishwa kandi akishyurwa ku buyobozi bw’imisoro bitarenze ku wa 31 Ukuboza. Abikwa kuri konti ishamikiye kuri konti imwe rukumbi y’Isanduku ya Leta.
Gusa muri iri tegeko, hari ibinyabiziga bitazatanga amahoro agenewe gusana imihanda birimo ibya Leta y’u Rwanda, ibinyabiziga bya Ambasade n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ibinyabiziga by’imiryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano na Repubulika y’u Rwanda.
Iri tegeko ritangira gukurikizwa nyuma y’amezi atandatu uhereye ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|