Ikundabayo Roben na Nzayisenga Valentine begukanye isiganwa ryo #Kwibuka31
Ikundabayo Roben ukinira ikipe ya Muhazi Cycling Generation na Nzayisenga Valentine ukinira Benediction Club, begukanye Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryakinwe ku wa 27 Mata 2025.

Ni isiganwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye birimo abagabo, abagore, ingimbi n’abangavu ndetse n’abatarabigize umwuga, aho mbere yo gutangira abakinnyi 142 bitabiriye n’abayobozi mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zihashyinguye.
Mu bagabo Ikundabayo Roben aba ariwe uba uwa mbere aho intera y’ibilometero 113 byatangiriye kuri Canal Olympia ku i Rebero, bikanyura i Nemba bigasoreza Rebero, ariwe wabibayemo uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 46, atsinze Nsengiyumva Shem wa Java-InovoTec na Masengesho Vainquer bose yarushije amasegonda atatu.

Mu cyiciro cy’abagore Mu bagore hasiganwe intera y’ibilometero 71,8 maze Nzayisenga Valentine ukinira Benediction Cycling Club aba ariwe wegukana intsinzi akoresheje amasaha abiri iminota ibiri n’amasegonda 27, aho yakurikiwe na Ntakirutimana Martha wa Ndabaga Women Cycling Team wakoresheje amasaha abiri, iminota 15 n’amasegonda 27 mu gihe Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team we akoresha amasaha abiri iminota 25 n’amasegonda 27 akaba uwa gatatu.
Mu bindi byiciro, mu bangavu na bo bakoze intera ingana n’iya bakuru babo Masengesho Yvonne ukinira Ndabaga Women Cycling Team niwe wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 53, akurikirwa na Uwiringiyimana Liliane wa Friend of Nature Cycling Team wakoresheje isaha imwe, iminota 53 n’amasegonda 25 mu gihe mu ngimbi ahakinwe intera ingana n’iya bakuru naho abakinnyi 34 basoje bayobowe na Tuyipfukamire Jean Faustin wa Muhazi Cycling Generation wakoresheje amasaha abiri n’amasegonda 12, agakurikirwa na Ishimwe Brain wa Ndabaga Women Cycling Team na Tuyipfukamire Aphrodis.
Isiganwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , rikinwa buri mwaka kuva mu 2016 gusa kubera icyorezo cya Covid-19 rikaba ryarasibye mu 2020 na 2021.


Ohereza igitekerezo
|