Ibaruwa yanditswe n’uwarokotse impanuka ya Titanic yagurishijwe Amadolari 400,000
Mu Bwongereza, ibaruwa yanditswe n’uwarokotse impanuka yavuzwe cyane, y’ubwato bunini bwa Titanic yagurishijwe Amadolari 400,000 (asaga Miliyoni 566 z’Amafaranga y’u Rwanda) mu cyamunara.

Iyo baruwa yanditswe n’umwe mu bagenzi bari bari muri ubwo bwato, ayandika mbere gato y’uko burohama none ubu yaciye agahigo k’inyandiko zo muri ubwo bwoko igurishijwe akayabo kurusha izindi, muri cyamunara yabereye mu Bwongereza.
Ni ibaruwa yanditswe na Colonel Archibald Gracie, ayandikira umuntu w’inshuti ariko ikaba ifite umwihariko kuko amwe mu magambo yanditsemo, yafashwe nk’ubuhanuzi uwo mugenzi yanditse na we atazi ko ari ubuhanuzi.
Yaguzwe n’umuntu utatangajwe amazina mu nzu isanzwe itegura za cyamunara ya ‘Henry Aldridge and Son’, iherereye ahitwa i Wiltshire ku cyumweru tariki 27 Mata 2025, igurwa ku giciro gikubye gatanu icyo bari bashyizeho bagereranya ko ari yo azaboneka, kuko bari bashyizeho igiciro cy’Amapawundi 60,000.
Impamvu iyo baruwa yafashwe nk’iyari irimo amagambo y’ubuhanuzi, ni uko yanditswe ku itariki 10 Mata 1912, Colonel Gracie ayandika yabwiraga iyo nshuti ye, ko abona ubwo bwato bufite ibyiza byinshi, ariko “Ko ategereje ko asoza urugendo rwe kugira ngo abone kwemeza koko ko ari ubwato bwiza”.
Muri iyo baruwa kandi, ngo yakomeje avuga ko ubundi bwato bwariho mbere ya Titanic bwitwaga ‘Oceanic’, bwari nk’inshuti ye ya cyera, kandi nubwo nta bintu byinshi bigezweho bwari bufite birangaza abagenzi nk’ibya Titanic, ariko bwari bufite ibyiza bijyanye n’uburambe bw’ingendo zo mu mazi, ku buryo bituma yumva ababajwe no kuba butagihari.

Ikinyamakuru Le Parisien cyanditse ko Colonel Gracie ngo yayanditse nyuma yo kwinjira muri ubwo bwato, bwari bugeze ahitwa Southampton, hashize iminsi itanu gusa, ubwo bwato bwahise butangira kurohama ku itariki 15 Mata 1912, nyuma yo kugonga ikibuye cyari mu Nyanja ya Atlantique.
Colonel Gracie yari umwe mu bantu bagera ku 2,200 bari muri ubwo bwato, harimo abagenzi n’abakozi bo mu bwato bwa Titanic bwarimo bwerekeza i New York.
Mu gitabo Colonel Gracie yanditse nyuma yo kurokoka iyo mpanuka, akakita ‘The Truth About The Titanic’, yatanzemo ubuhamya buvuga ku masaha cyangwa se iminota ya nyuma muri ubwo bwato, avuga ko we yari yasinziriye hakiri kare, ariko aza gukangurwa n’urusaku rwinshi mu ijoro ubwato bwari butangiye kurohama nka 23h40.
Nk’uko yabisobanuye, ngo yabanje gufasha abagore n’abana bamwe kugera mu mato mato y’ubutabazi yari aho hafi (canots de sauvetage), hanyuma na we ajya muri bumwe muri bwo, mbere y’uko ubwato bwose bwa Titanic burohama burundu mu ndiba y’inyanja.
Nubwo Colonel Gracie yarokotse iyo mpanuka, yaje gupfa nyuma y’amezi macyeya kuko yapfuye ku itariki 4 Ukuboza 1912.

Ohereza igitekerezo
|