UEFA Champions League: PSG itsindiye Arsenal iwayo, itera intambwe igana ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsindiye Arsenal FC iwayo igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League, wabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2025 itera intambwe ya mbere yerekeza ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino wabereye wabereye kuri Stade ya Emirates, ku munota wa gatatu wonyine, Ousmane Dembélé yafunguriye Paris Saint-Germain amazamu ku mupira mwiza yari acomekewe na Khvicha Kvaratskhelia nyuma yo kwiremera amahirwe ku mupira yahawe na Nuno Mendes Tavares mbere y’uko awugarurirwa uturutse ku ruhande rw’ibumoso, Dembélé ahita yandika igitego cya cyenda muri Champions League y’uyu mwaka.

Paris Saint-Germain yakomeje gusatira kuko kugera ku munota wa 14 iyi Kipe yo mu Murwa Mukuru, Paris, yari yihariye umupira ku kigero cya 67%. Khvicha Kvaratskhelia yagoye Jurrien Timber mu buryo bugaragara, mu gihe Vitinha na Fabian Ruiz bagaragazaga icyuho cy’Umunya-Gahana, Thomas Partey wujuje amakarita atamwemereraga gukina hagati mu kibuga ha Arsenal.

Ku munota wa 30, Paris Saint-Germain yabonye uburyo bukomeye nyuma y’uko Ousmane Dembélé yacitse ba myugariro ba Arsenal, ahererekanya umupira na Désiré Doué ateye ishoti Umunyezamu, David Raya Martín ararokora, Fabian Ruiz yongejemo ugonga igiti cy’izamu nubwo yari yaraririye.

Arsenal FC nk’ikipe yari iri imbere y’abafana bayo, bakangutse kuva ku munota wa 39, binyuze muri Bukayo Saka waremaga uburyo butandukanye bw’ibitego, icyakora Umunyezamu, Gianluigi Donnarumma na ba myugariro bakomeza kwihagararaho nko ku munota wa mbere w’inyongera aho Gabriel Teodoro Martinelli Silva yasigaranye n’umunyezamu bonyine ariko bikarangira uyu Mutaliyani avanyemo umupira, igice cya mbere kirangira PSG iyoboje n’igitego 1-0.

Arsenal yinjiye mu gice cya kabiri neza nk’uko yarangije icya mbere, ndetse ku munota wa 47 Mikel Merino atsinda igitego nyuma ya y’umupira w’umuterekano wari izamuwe na Declan Rice, gusa umusifuzi Vincic abwirwa na VAR ko uyu Munya-Espagne yari yaraririye.Arsenal yakomeje gusatira, ari na ko Paris Saint-Germain na yo yugarira neza ikajya inyuzamo igasatira, umukino urangira Abafaransa basubiranye iwabo ishema ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Ni inshuro ya mbere PSG iboneye intsinzi kuri Stade ya Emirates mu bihe bya vuba, kuko Arsenal iherutse kuyihatsindira ibitego 2-0 bya Kai Havertz na Bukayo Saka mu cyiciro cyo gukinira amanota n’imyanya "League Phase" wabaye tariki 21 Ukwakira 2024.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Parc des Princes mu Bufaransa ku wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, aho izasezerera indi izahita ikatisha itike y’umukino wa nyuma uzabera i München tariki 31 Gicurasi 2025.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka