Vivo Energy yiyemeje kwishyurira abanyeshuri bafite ubumuga no kubaha ibikoresho

Binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Tugendane’, Vivo Energy yiyemeje gushyigikira abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona 60, babishyurira amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka, hamwe no gutanga ibikoresho bibafasha bikanaborohereza gukurikirana amasomo ku bandi 300.

Vivo Energy izafasha abantu barenga 300 barimo n'abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kubona ibikoresho birimo ibyo bibashisha mu kwiga
Vivo Energy izafasha abantu barenga 300 barimo n’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kubona ibikoresho birimo ibyo bibashisha mu kwiga

Tugendane ni ubukangurambaga bugamije korohereza abanyeshuri kubona ibikoresho bibafasha mu masomo yabo, birimo mudasobwa zifasha abanyeshuri by’umwihariko kwandika, impapuro zo kwandikiraho n’ibindi bikoresho bakunda gukenera cyane ko ibyinshi bisaba amikoro ahambaye.

Ni ubukangurambaga bwa Vivo Energy ifite mu nshingano sosiyete Engine, ifite sitasiyo zicuruza amavuta y’imodoka hirya no hino mu gihugu, bwatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, mu Karere ka Rwamagana mu kigo cya HVP Gatagara cyigamo abanyeshuri 166 bafite ubumuga bwo kutabona, biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona by’umwihariko abiga muri HVP Gatagara Rwamagana, bavuga ko bahuraga n’imbogamizi zitandukanye zirimo kubura amafaranga y’ishuri hamwe n’ibikoresho, ku buryo byabakomaga mu nkokora mu masomo yabo.

Anitha Uwizeyimana wiga amateka n’ubumenyi bw’Isi mu mwaka wa kane w’ayisumbuye, avuga ko bajyaga babura amafaranga bikagira abo biviramo kureka kwiga.

Ati “Ugasanga uradindiye kubera amafaranga y’ishuri, izindi mbogamizi twahuraga na zo, twajyaga muri Lab ugasanga turimo gukoresha mudasobwa imwe bigatuma twese tutabasha kumenya ikoranabuhanga uko bikwiye, ugasanga barazidutumye kandi umubyeyi adafite ubushobozi bwo kuyigura. Kiba ari ikibazo kitoroshye kitubangamiye gituma ubwenge bwacu busubira inyuma n’ubushobozi bwo kwiga bugabanuka, kubera ibyo bibazo duhura nabyo buri munsi.”

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bishimiye inkunga batewe na Vivo Energy
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bishimiye inkunga batewe na Vivo Energy

Damascène Manirakiza wiga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, avuga ko inkunga n’ibikoresho bahawe bigiye kubafasha no kurushaho kugira umutekano.

Ati “Ndatekereza ko umunyeshuri wese aziga atekanye, ikindi ni uko ibikoresho bizabonekera igihe, bityo tubashe kwiga, kuko nk’impapuro zari zarabuze ariko ubu zigiye kuboneka, tubonere amasomo yacu ku gihe nk’abandi, kubera ko ibikoresho bihari byari bimaze kwangirika n’impapuro zishira buri munsi.”

Umuyobozi wa HVP Gatagara Rwamagana, Jean Damascène Birindira, avuga ko kubura no kutagira ibikoresho bihagije byagiraga ingaruka ku myigire y’abanyeshuri, kubera ko bakoresha ibikoresho by’umwihariko bitandukanye n’ibyo abadafite ubumuga bakenera, kandi bikaba bihenze.

Ati “Hari Blaire Paper, Machine Paper, zidahari ntabwo umwana ufite ubumuga bwo kutabona, yashobora gukurikira integanyanyigisho ya Ministeri y’Uburezi neza, kandi bikamworohera agashobora kugera ku isoko ry’umurimo.”

Uyu muyobozi avuga ko ku ishuri ayoboye ryigaho abanyeshuri 166, hari imashini bifashisha zigera kuri 50 kandi zikenerwa na bose, hakaba izo bita Orbit reader 30, Print machine 2 zifashishwa mu gucapa ibizamini by’abo banyeshuri bose, ku buryo basanga gahunda ya ‘Tugendane’ ari igisubizo ku bibazo bafite.

Vivo yiyemeje kwishyurira abanyeshuri 60 bafite ubumuga bwo kutabona amafaranga y'ishuri mu gihe cy'umwaka
Vivo yiyemeje kwishyurira abanyeshuri 60 bafite ubumuga bwo kutabona amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka

Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije wa Vivo Energy muri Afurika, Hans Paulsen, avuga ko impamvu bahisemo kwita cyane ku bana b’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona, ari ukugira ngo ntihagire umwana bigaragara ko yasigajwe inyuma kubera atahawe amahirwe.

Ati “Bafite intego, inzozi, nubwo bafite ubumuga bwo kutabona, byaba ari ikintu gikomeye kumva ko tutigeze tubatekerezaho, ari nabyo turimo gukora hano nka Vivo Energy. Tubikora hirya no hino muri Afurika, tukabikorera abagore n’abakobwa no ku bandi bantu, mu rwego rwo kubafasha gukabya inzozi zabo.”

Ubuyobozi bwa Vivo Energy buvuga ko ubukangurambanga bwa ‘Tugendane’ bwatangijwe ari gahunda bivugwa ko izamara igihe kirekire, kandi bakazakorana n’abandi benshi babyifuza kuko abakeneye ubufasha ari benshi, ku ikubitiro bakaba batangiranye na Jordan Foundation nk’umufatanyabikorwa akaba n’umugenerwabikorwa.

Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije wa Vivo Energy muri Afurika, Hans Paulsen
Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije wa Vivo Energy muri Afurika, Hans Paulsen
Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy mu Rwanda Djiby Diene
Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy mu Rwanda Djiby Diene
Abanyeshuri ba HVP Gatagara Rwamagana bagaragarije Aline Sano urukundo
Abanyeshuri ba HVP Gatagara Rwamagana bagaragarije Aline Sano urukundo
Umuhanzi Aline Sano yifatanyije n'abanyeshuri ba HVP Gatagara Rwamagana ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwa 'Tugendane'
Umuhanzi Aline Sano yifatanyije n’abanyeshuri ba HVP Gatagara Rwamagana ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwa ’Tugendane’
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka