Uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k'u Rwanda
|
GIKOMERO irakataje mwiterambere Ibanga ntaridi n’IMIYOBORERE MYIZA INOGEYE ABATURAGE.
Ibigaragara mukarere ka GASABO Ubuhinzi bwateyeimbere by’umwihariko Umurenge wa GIKOMERO Ibanga ni ugukorerahamwe muri koperative
Njye mbere na mbere ndashira LETA Y’UBUMWE, kubyiza badahwema kugeza kubaturage ba Nyamasheke cyane cyane iterambere ryihuse ,ARIKO SINABURA KUNENGA,bamwe mubayobozi baka karere usanga barabaswe na MIVUMU,Cyane cyane Uwo bita MACYENGA Ushinzwe iranga mimerere mumurenge wa KANJONGO, mubyukuri arakabya wagirango yatumwe na karere kurya ruswa kuko batajya bamuhana niyo babimenye. Nawe umuntu ararya akarya nibyabasangwabutaka? Ahaa!!! mube maso (JEAN BAPTISTE OYEEE!!!!) Komerezaho, kdi wese imihigo ucunge cyane MACYENGA kuko azagutobera.
kuwagatandatu nababajwe no gufungwa nabayobozi bakagali ka nyanza banziza mituel de sante ngo sinayigendanye umwe muribo yasabagako nishura bakanpa quitance nkibaza nimba quitance ibungabunga ubuzima kuburyo banyicyiye gahunda narinfite yihutirwa nge ndabona arukutubangamira pe
njye ndashimira abuyobozi bwa karere ka ngororero iterambere bugeza kubaturange,turabashimira.
Muraho bakunzi basomyi!!!!!!!!, ndi umusomyi mugenzi wanyu, gusa nagirango tugirane ikiganiro twungurana ibitekerezo kuri topic igira iti:ese murabona iki ari igihe gikwiye ko nyakubahwa President wa Repubulika H.E Paul KAGAME yahagarika kuyobora u Rwanda? Nkeneye ibitekerezo byanyu , ubundi tukanungurana inama. murakoze kubitekerezo muza gutanga kuri iyi topic.
Congratulation His Excellence! mu bigaragara akarere kacu ka Nyaruguru kamaze gutera imbere mu buryo bugaragara, ibyiza byose tubikesha imiyoborere myiza mutugezaho. Twavuga nk VUP, Land use consolidation. Gira inka munyarwanda,Imihanda ikoze neza yose iduhuza nutundi turere, Uruganda rw’icyayi rwa kabiri ruri muri Nshili, EWSA mwara yibukijije iduha umuriro tuva kuri 1% tugera kuri 4%,.Mukomereza aho muri rudasumbwa mu mihigo kand turabashyigikiye muri byose!
Murakoze kutugezaho amakuru yakarere kacu;tunezezwa cyane niterambere ryako harimo nkuruganda rwumuceri rw mukunguri; isoko rya mugina ryubakwa ;ndetse umuriro wamashanyarazi wabibanjirije;icyo nsaba nyuma yibi rero nuko mwadufasha iyubakwa ryumuhanda Rugobagoba- mukunguri.
uganye urugambo naho ubundi ibyo wapfuye na LEA twakuvumbuye yaguteye indobo
twebwe rwose mudutabare abanyui bu rumogi buzuye umuhanda munsi ya restaurent ya mirembe mix ya baganda .abantu banywera urumogi mu muhanda guturuka mu gitondo kugeza nijoro please police ni dutabare izaze yambaye civil izabyobonera.thanks.umuturage.
Nkumuntu ukunda Akarere mvukamo nubwo ntakabamo bwose kubwimpamvu zuko ndi ku ishuli nkomeje guhangayikishwa niterambere ry’Umurenge wange wa Nyamirama cyane cyane Akagari ka Shyogo Umudugudu w’Agasharu kuko hagaragara abantu benshi bacuruza ibifatwa nkisubizanyumabikorwa kuko haba abantu benshi bacuruza za Kanyanga kdi bikaba bizwi na Executif wumurenge ariko ntagire icyakora ngew birambabaza cyanee!! kuko usanga bisubiza inyuma abaturage murakoze!!
Nkumuntu ukunda Akarere mvukamo nubwo ntakabamo bwose kubwimpamvu zuko ndi ku ishuli nkomeje guhangayikishwa niterambere ry’Umurenge wange wa Nyamirama cyane cyane Akagari ka Shyogo Umudugudu w’Agasharu kuko hagaragara abantu benshi bacuruza ibifatwa nkisubizanyumabikorwa kuko haba abantu benshi bacuruza za Kanyanga kdi bikaba bizwi na Executif wumurenge ariko ntagire icyakora ngew birambabaza cyanee!! kuko usanga bisubiza inyuma abaturage murakoze!!
sha ndabona mugerageza kumakuuru ajyanye nigihe gusa gusa muzongere amafoto ku nkuru ndasuhuza umwanditsi wanyu josee utuye ku ruyenzi
turashima uburyo abarimu bigisha kuri ep. ngenda muri bugesera/umurenge wa nyarugenge bitanga mumurimo wabo. nibakomereze aho.
abayobozi b’utugari twa bugesera bahembwa umushahara muke ugereranyije n’abandi bo mutundi turere.
nyamagabe,nirebe na GASAKA, REMERA,GITWA, imitungo yimvubyi yigaruriwe nababahekuye,biratubabaje birenze!!!
twebwe Abasomyi bakurikira ururubuga turasaba abo bishinzwe ko kuva Ndatemwa ujya i Byumba ko bazatwibuka bakaduha umuhanda wa Kaburimbo kubera ko twaheze mubwigunge.Murakoze.
mbashimiye ubwitange bwanyu kunyungu z,abanyarwanda muri rusange.so, kuberako uriya muhanda wa karongi rusizi wari uri mumihigo,byaba byiza ukorewe rimwe kuburyo budasubirwaho kdi abanyakarongi bakomeze kwihangana
MWATUBARIJE AKARERE KA KIREHE IGITUMA KADAHEMBA ABAGAKOREYE MURI SERVICE ZITANDUKANYE TWAVUGA ABAKOZI MURI RUSANGE ABARIMU ABANYABIRAKA NK’ABAKOZE MU ITORERO KURI SITE YA HIGH SCHOOL NUBWO BAMWE BARI ABAKOZI ARIKOSE UWARAYE ATEKA NKANGE NAZIZE IKI KO ABANYESHURI BARI BARATASHYE?MAYOR UFITE IKIBAZO
unvawangu mwagiye mumanuka mukagera no mucyaro,mukagera n’ikabarondo,mukagera mutugari byumwihariko mukagera mukagali kaka bura mukareba ukuntu abaturage barenge
babuzumuriro,njtbagiramazi utuzu twose twuzuyemo ibyatsi
banze gukorerwa utugezi mubyukuri
– ewasa yanzekuhagera
– abacitse kwicumu baho banze kwishyurizwa imitungoyabo
yononwe muri genoside
– amazu arendakubagwira
– serevise zitanoze zihabwa abaturage kubera kutubahirizigihe bitewe noguturuka kure kwabahayobora.
MURI GICUMBI NTABWO ARI KABURIMBO IRI GUSHYIRWAMO AHUBWO BARI GUSHYIRAMO AMABUYE. GUSA BISHOBORA KUZATERA IBIBAZO BIKOMEYE IYO UREBYE UBURYO BAPANZE GUSHYIRA AMABUYE MU MUJYI HAGATI NTABWO BIBEREYE IJISHO, IYO UBIBONA IMBERE Y’AMADUKA NKARIYA. KU BWANJYE NARI GUSHYIRA KABURIMBO BYIBUZE NZEGURUKE IRIYA NATURE KUGERA HARUGURU Y’ISOKO NONEHO IGAHEREREKANYA N’AMABUYE AKOMEZA MUNYENGERO Z’IBYARO. NDORE RERO INGARUKA ZARIYA MABUYE,BURI HARAMUTSE HABONETSE UMUTERANKUNGA MU KUBAKA IMIHANDA MURI AKA KARERE KACU,YAHAGERA AKABURA AHO AHERA NONEHO NTABINDI YAKORA YABONA KO AMABUYE UTURWA NEZA NIYO YABAKORERA KUKO KURIMBURA AMABUYE BYABA IBINDI BIBAZO,HABA GUSESAGURA KANDI NIYONGERE GUKORESHWA. RWOSE BYARI IBYO KWIRWAHO
Mu gihe abayobozi bakuru batangije ukwezi kw’imiyoborere myiza mu gihugu hose ,ibitaro bya Ruhengeri na Centre de Sante ya Muhoza ho mu Karere ka Musanze ,bo bafashe icyemezo cyo kwanga kuvura abantu kuri Mutuelle y’umwaka wa 2012-2013 ngo keretse babanje bakagura Mutuelle ya 2013-2014 kandi nyamara bigomba gutangirana n’ukwezi kwa Nyakanga/2013 .Wenda batangira kubashishikariza kuzigura ubu ariko mu byukuri kwanga kuvura abantu kandi bafite Mutuelle birababaje cyane. Barimo kubabwira ngo niba batishyuye iyo mutuelle ya 2013-2014 ngo nibatange amafaranga babavure nk’uko bavura abantu badafite Mutuelle. Ndasaba abo bireba bose by’umwihariko MINISANTE kurenganura abaturage.